Site icon Rugali – Amakuru

Iyi kaminuza ya Gitwe irazira iki? MINEDUC ihagaritse amashami y’ubuvuzi na Labo i Gitwe

Minisiteri y’uburezi yanzuye guhagarika gukomeza gutanga amasomo mu mashami y’ubuvuzi na Laboratwari muri Kaminuza ya Gitwe kuko ngo atujuje ibisabwa akazafungurwa ari uko abyujuje. Ni umwanzuro umaze gutangazwa na Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura.


KANDA HANO UKURIKIRE AMAKURU KURI RADIO RUGALI

Minisitiri yatangaje ibi nk’umwanzuro w’ibyavuye mu igenzura rimaze igihe rikorwa n’Inama y’Igihugu y’Uburezi muri iyi Kaminuza ya Gitwe.

Iri genzura ryakozwe inshuro irenze imwe hamwe n’imyanzuro byateje impaka zikomeye hagati y’abayobozi b’iyi Kaminuza n’umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Uburezi.

Minisitiri w’Uburezi uyu munsi yatangaje ko igenzura ryasanze hari ibibazo bitandukanye kuri iri shuri rikuru bituma abanyeshuri badakora imenyerezamwuga rihagije muri aya mashami.

Dr Mutimura yavuze ko ubusanzwe muri aya mashami umwarimu umwe ku banyeshuri 20 aricyo kigero (standard) ariko ngo kuri iri shuri basanze hari umwarimu umwe ku banyeshuri 80.

Yavuze kandi ko usanga hari abarimu bigisha ariko banakora mu buyobozi (administration) y’ishuri, ibintu ngo basanze bidakwiye mu gutanga uburezi.

Avuga ko hari byinshi basanze byarasubiye inyuma ari naho bahereye umwanzuro wo guhagarika aya mashami kugeza igihe azaba yujuje ibisabwa ikongera igasaba bushya kwigisha aya mashami.

Ibinyuranye mu mezi atanu

Muri Nzeri ari i Gitwe Minisitiri yarebye aho iri shuri rigeze ryuzuza ibyo ryasabwe

Tariki 05 Nzeri 2018 Minisitiri Dr Mutimura Eugène asuye iri shuri akavuga ko ibigomba gukosorwa ari bike.

Icyo gihe ubwo yasuraga iri shuri riri mu karere ka Ruhango ryari rimaze umwaka ribujijwe kwakira abanyeshuri biga ubuvuzi yavuze ko yabonye 85% y’ibikorwa bigenda neza ko 15% isigaye ari ibyo bifuza ko bihinduka kugira ngo ishami ry’ubuvuzi umwaka wa mbere ryongere rifungure.

Minisitiri Dr Mutimura icyo gihe yagize ati “Intambwe imaze guterwa irashimishije twifuza ko ibisigaye bike mwabikosora kugira ngo umwaka w’amashuli utangire mwarangije  kandi turabyizeye”.

Uyu munsi yavuze ko yavuze ko igenzura ryasanze iyi kaminuza idafite Laboratwari zihagije zo kwigishirizamo. Ndetse ati “kuki abanyeshuri bemererwa kujya muri program batujuje ibisabwa.”

Umunyamakuru w’Umuseke yamubajije niba nyuma y’uko avuye muri iyi Kaminuza hari irindi genzura ryakozwe maze Minisitiri avuga ko ahubwo ibyo basanze byarakosowe muri iki gihe gishize byasubiye inyuma.

Urayeneza Gerard umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Kaminuza ya Gitwe akaba na nyirayo yavuze ko bababajwe cyane n’iki kemezo kuko gisubiza inyuma uburezi n’iterambere

Umwe mu bari bagize itsinda ryasuzumye uko ibintu bimeze muri iki kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko n’abanyeshuri babayeho nabi bityo batabasha kwiga neza.

Uyu avuga ko bahaye inama ririya shuri guhera muri 2014 kugeza ariko nta kintu cyakosowe kigaragara.

Minisitiri Dr Mutimura yavuze ko abanyeshuri biga muri aya mashami i Gitwe bazafashwa kuyarangiriza hano ariko nta banyeshuri bashya bazongera kwakirwa kuri iyi kaminuza, ko niyuzuza ibisabwa izongera ugasaba bushya kwigisha aya mashami.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version