Iyagukanze ntiba inturo harya?

Mu myaka itari myinshi imbere aha abuzukuru bacu bazajya basoma Paulo Kagame mubitabo by’amateka. Icyo gihe kuko azaba atakiriho abanditsi bazagenda bamuvuga uko ari.
Abo buzukuru bacu bazajya bitegereza amafoto ye bange kwemera ko ariwe uvugwa. Birumvikana ko bazajya bareba urutege rwe ku ifoto baduseke cyane batubaze impamvu umuntu w’ibiro bike atya yifatiye Akarere kose bugwate.

Bazajya batubaza niba mugihe cya Paulo Kagame, mu gihugu ntabagabo bari bahari bo kumubogoza kubutegetsi.
Koko rero natwe tuzaba turi abasaza icyo gihe tuzajya tubura ibisubizo bihagije byo guha abuzukuru bacu. Ni gute umuntu ungana utya unarwara igifu yafashe abanyarwanda ho bugwate? Ese koko abanyarwanda ntabagabo bagira bakwikemurira ikibazo?

Congo yacu yo izina rya Paulo Kagame ntirizasibangana ibinyejana n’ibinyejana.

Ni gute wowe uzasobanurira abuzukuru bawe nibakubaza ukuntu umuntu w’urutege nka ruriya yateye abantu ubwoba kuburyo aho umunyarwanda ari ku isi yose asigaye agenda acyebaguza. Mbere yo kuganira na mugenzi we abanza agasuzuma niba ntawumwumva?

Christophe Kanuma