Site icon Rugali – Amakuru

Iyaba uyu pasteri Greeg Schoof atari umunyamerika, abicanyi b’i Kigali baba baramuciye umutwe bakamugaburira ingona!

Rwanda: Umwicanyi Paul Kagame ateye intambwe yo gucecekesha abanyamerika bamukamiye!. Mu ijambo umwicanyi Kagame yavugiye muri “Rwanda day (deuil)” i Bonn mu Budage kuri uyu wa gatandatu taliki ya 05/10/2019 yavuze ko adashaka demokarasi y’abazungu mu Rwanda ngo n’ubwo hari abanyarwanda bamwe bayishaka, yongeraho ko abamunenga ko yafunze urubuga rw’ubwisanzure bwo kuvuga icyo utekereza mu Rwanda ataribyo kuko abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kugura telefoni bakazivugiraho ibyo bashaka!

Iyo mitekerereze icuramye y’umwicanyi Kagame niyo iri gutuma afata ibyemezo bicuramye kugeza ubwo atangiye no gufunga abanyamerika bamwicaje ku ntebe ariho! Amakuru “veritasinfo” icyesha radiyo mpuzamahanga y’abongereza “BBC Gahuzamiryango”, aremeza ko mu masaha ya mbere ya saa sita yo kuri uyu wa mbere taliki ya 07/10/2019, Umupasteri w’umunyamerika witwa “Greeg Schoof” amaze gutabwa muri yombi n’abicanyi ba polisi ya Kagame.

Bwana Pasteri Schoof yatawe muri yombi ubwo yari agiye gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru, icyo kiganiro gihita kiburizwamo. Pasteri Greeg Schoof ni umuyobozi wa radiyo “Amazing Grace (Radiyo Ubuntu butangaje)”, iyo radiyo ikaba yafunzwe n’ubutegetsi bw’abicanyi b’i Kigali nyuma yo gukora ikinamico ryo guhimba ikiganiro ngo cyasebyaga umugore kikanyuzwa kuri iyo radiyo! Mu byukuri iyi radiyo yafungiwe ko yakorwagaho na Ntamuhanga Cassien wanyuzagaho ibiganiro bya Niyomugabo Gérard washimuswe n’abicanyi ba Kagame!

Pasteri Schoof yaregeye inkiko za Kagame kubera akarengane yokorewe ko gufungirwa radiyo yashinze y’Amazing Grace, ariko bitewe n’uko abacamanza b’ingoma mpotozi batigenga banzuye ko pasteri Greeg Schoof atsinzwe! Uyu Pasteri Schoof akaba yatawe muri yombi uyu munsi agiye gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko yagombaga kwitaba abicanyi bo muri RIB kuko bari bamuhaye urwandiko rumusaba kubitaba uyu munsi!

Ikibazo nyamukuru abicanyi bagize kuri uyu mu pasteri Schoof ni uko yanze guceceka imbere y’akarengane yagiriwe, none bahisemo kumujyana mu gihome kugirango aceceke, ese bizakunda? Iyaba uyu pasteri Schoof atari umunyamerika, abicanyi b’i Kigali baba baramuciye umutwe bakamugaburira ingona! Iyo niyo demokarasi nyarwanda umwicanyi Kagame yimitse mu Rwanda!

Veritasinfo

Exit mobile version