Yanditswe na RAFIKI Clement
Ubwo kuri uyu wa 29 Mata 2016 abanyeshuri bahuriye bo mu ishuri rikuru rya KIM bahuriye mu mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside AERG bibukaga ku nshuro ya 22 abatutsi bazize Jenosede yo muri Mata 1994, Abenshi mu bafashe ijambo bagaye bikomeye Abanyapolitiki ba mbere y’1994 bagiye babiba urwango mu banyarwanda kugeza ubwo bakora Jenoside.
Mu kiganiro cyatanzwe na Major Jean Marie Vianny Munyakayanza wari watumiwe muri uwo muhango yagarutse ku nzira ndede bahuye nayo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990. Ikiganiro cya Major Munyakayanza kibanze ku mateka yagiye aranga urugamba barwanye kuva mu 1990 ariko rukaza gukomera mu 1994 ubwo indege ya Habyarimana yahanukaga bakamenya ko abatutsi batangiye kwicwa nyamara hari agahenge imirwano yarahagaze kubera amasezerano yari arimo kubera i Arusha.
Major Munyakayanza yavuze ko mu 1994 aho bari mu bice bya Byumba baje kumva ko abatutsi batangiye kwicwa hanyuma biyemeza gushyira imbara mu rugamba kugira ngo bagire nibura abo barokora.Gusa Major Munyakayanza yakomeje avuga ko uko barwanaga bagendaga bahura n’imbogamizi zikomeye cyane zirimo kuba bararwanaga n’abasirikare mu gihe inyuma hari interahamwe zirimo kwica abatutsi.
Major Munyakayanza yagize ati: Mu rugamba rwo kubohora igihugu twahuye n’imbogamizi nyinshi,hari ukurwana n’umuntu wamaze gucengeza urwango mu baturage, tukarasana n’abasirikare inyuma basize interahamwe zirimo kwica abantu kandi tugomba kujya kubarokora. Nta n’ibiribwa twabaga dufite hari ubwo washoboraga kumara icyumweru utarya, niyo wabaga wabibonye ukubiha abo warokoye babaga bameze nabi, imiti twarayifatanyaga mu kuvura inkomere.
Icyakora Major Munyakayanza yakomeje ashimira Imana kuko hari abo bashoboye kurokora kandi interahamwe n’ingabo zari iza leta y’u Rwanda FAR bari bafite umugambi wo kubarimbura.
Aha niho Major Munyakayanza yahereye avuga ko ubu igisirikare cy’u Rwanda RDF cyamaze kwiyubaka bihagije ndetse cyaniyongereye, avuga ko uwaba ashaka kuza gukomeza umugambi wo kurimbura abatutsi yaza ikibazo kigakemuka.
Yagize ati:Iyaba ijwi ryanjye ryageraga aho bari ngo banyumve, Iyaba bazaga kugira ngo ikibazo gikemuke, ubu imbaraga zarikubye, inzego z’umutekano zariyongereye dufite na Polisi si nka kera mu 1990-1994,iyaba bazaga ikibazo kigakemuka.
Nkuranga Jean Pirre wari uhagarariye IBUKA nawe yasabye urubyiruko rwari ruteraniye aho gukora cyane kandi bakagira ikizere cyane ko koko imbaraga ziyongereye.Nkuranga yavuze ko muri iki gihe haba hanibukwa abitanze babohora igihugu.
Yagize ati: Turibuka abitanze babohora igihugu kandi tuzabitura, Tuzabitura twubaka igihugu ngo kitazasubira aho cyavuye.
Nkuranga yagaye bamwe mu babyeyi usanga babuza abana babo kujya aho barimo kwibuka , aho yavuze ko ababyeyi bagize ibikomere batagomba kwigisha abana babo ingeso mbi babashora mu ngengabitekerezo ya Jenoside.
Yanaboneyeho kunenga iri shuri rya KIM kuba abanyeshuri baho batitabiriye umuhango wo kwifatanya na bagenzi babo mu munsi wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside ndetse n’abagerageje kuza bagataha bitarangiye.
Ni umuhango wabibumburiwe n’urugendo rwo kwibuka
Bamwe mu banyeshuri n’abayobozi ba KIM banenzwe kutitabira umunsi wo kwibuka mu ishuri ryabo