Site icon Rugali – Amakuru

Iy’ ingwe Sam Karenzi avuga ihagarikiye Nzamwita nta wundi ni Kagame!

Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe? Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “Uhagarikiwe n’ingwe aravoma”, bashaka kuvuga ko umuntu ufite undi muntu ukomeye umushyigikiye akora icyo ashaka kandi yisanzuye nta bwoba afite yizeye ko nta wabimuryoza kabone n’iyo yakora amakosa.<

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda barimo itangazamakuru, abafana, n’abahoze ari abakinnyi mu Rwanda bijujutira kenshi imiyoborere bavuga ko itari myiza ya Nzamwita Vincent De Gaule uyobora Ferwafa, ibi ariko bisa no gucurangira abahetsi kuko nta gihinduka ahubwo ukabona ararushaho gukora amakosa, ibi bigatuma abatari bake bibaza niba koko ataba ahagarikiwe n’ingwe koko. Gusa niba ihari yaba ari ingore kuko irakaze.

Nzamwita aherutse kwihandagaza avuga ko kuri we u Rwanda rutagiye muri CAN ya 2004 kuko rwakoresheje bamwe mu bakinnyi badakomoka mu Rwanda. iBi n’ubwo yabisabiye imbabazi bya nyirarureshwa, benshi ntibanyuzwe, bumvaga ari byiza kuzisaba ariko zigakurikirwa no kwegura.

Ibyo wenda ni ibyo mwibuka cyane kuko ari byo bigezweho, ariko benshi ntibaribagirwa ko Nzamwita yasubitse umukino wagombaga guhuza abakeba Rayon Sport na APR FC avuga ko Polisi itashobora kubacungira umutekano, bigatuma Rayon Sport isezera muri shampiona n’ubwo yaje kwisubiraho umukino ukaba mu mutuzo.

Sam Karenzi

FERWAFA yavuzwemo kandi inyerezwa ry’umutungo no gutanga amasoko mu buryo butemewe, byaje kurangira uwari umunyamabanga Jean Olivier Murindahabi akatiwe igifungo cy’amezi atandatu, gusa kuri njyewe zagombaga gutukwamo nkuru, ibi byabaye nk’ibya wa mwana babwira gukubita uwo yanga ati ‘oya ndakubita uwo dusangira’.

Ubuse aka kanya Abanyarwanda bakwibagirwa ko Amavubi yatewe mpaga ku maherere? Gukinisha uwiswe Birori Dady nyamara muri CAF bamuzi nka Tedy Etekiama, byatumwe u Rwanda rusezererwa nyamara rwari rwageze mu matsinda. Abenshi bari biteze ko umujinya w’Abanyarwanda bakunda Amavubi utuma De Gaulle yegura ariko si ko byagenze, ahubwo ikimwaro yagihinduye umujinya, abakiniye u Rwanda abatesha agaciro.

Mu nama y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 13, Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yatunze agatoki abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko afite amakuru ko harimo ruswa n’undi mwanda mwinshi, ndetse avuga ko batagombaga gukora ubucucu (stupid things) bwatumye u Rwanda rusezererwa mu marushanwa.

Nta gihe kinini kandi cyari gishize Umukuru w’Igihungu atangaje ko umupira w’u Rwanda yawuretse, umwanya muto abonye awukoresha areba uw’i Burayi. Ibi byari bihagije ngo abawuyobora baveho hajyeho abandi, ariko si ko byagenze.

Ni byo FIFA ikumira Politiki mu mupira, ariko nziko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gushyiraho umuyobozi ushoboye kandi bitabangamiye amategeko ya FIFA. Erega n’ubwo FIFA itabyemera ariko izi neza ko nta shyirahamwe ridafite igihugu ribarizwamo ribaho, ntiyobewe kandi ko 90% by’umupira wacu ari imisoro y’Abanyarwanda iwutunze.

Abayobozi b’amakipe ari na bo bagize inteko rusange ya FERWAFA, ni bo bagakwiye kugira icyo bakora ngo habeho impinduka, ariko ntibyaborohera. Babaye ba ‘ndiyo bwana’, amategeko akumira abashaka kugira impinduka bazana yahawe umugisha akomerwa amashyi.

Ni mu gihe kandi, kuko ku ngoma ya Nzamwita uwaje mu nama yahabwaga 250.000 Frw ubu yazamuwe agirwa 400.000 Frw ubwo ni miliyoni 20.000.000 Frw uko inteko rusange iteranye, nyamara abana hirya no hino mu gihugu babuze imipira yo gukina. ‘Uwicaye mu gacucu n’agacuma rero ngo ntamenya ko hanze izuba riva’! Muri make abo ntacyo twabitegaho.

Mu zindi gahunda u Rwanda ruhora ruza ku isonga, isuku, ubukungu, umutekano, imibereho myiza n’ibindi, nyamara abakunda umupira twabaye ba ‘nzapfa nzakira simbizi’ nka ka kanyoni karitse ku nzira.

Ese koko Nzamwita Vincent De Gaule yaba ahagarikiwe n’ingwe?

Sam Karenzi, umunyamakuru wa Radio Salus.

Source: http://izubarirashe.rw/2017/03/nzamwita-muri-ferwafa-aravuna-umuheha-akongezwa-undi-ese-koko-ahagarikiwe-ningwe/

Exit mobile version