Site icon Rugali – Amakuru

Ivan Cyomoro amaze kwibagirwa iwabo kubera kuba za Boston na New York igihe kirekire

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Umuseke kivuga ibyo umuhungu wa Kagame w’imfura yanditse ku rukuta rwe rwa LinkedIn, yavuze ibintu byatumye abanyarwanda benshi bandika basubiza ibyo yavuze. Cyomoro we ngo yumva leta ya se yaragerageje kugabanya ubusumbane mu Banyarwanda.
Uri bwisomere nawe ibyo abanyarwanda bamushubije, gusa njye ndabona Cyomoro akwiye gutaha akaba iruhande rw’abanyarwanda maze akareka kuba iyo za Boston na New York kuko bisa nkibyatumye yibagirwa iyo yavuye. Wagirango ni nka ba bana bavukana amakanya mu kanwa ariko nawe niko bimeze kuko atigeze aba mu Rwanda imyaka myinshi ahubwo yakunze kwibera mu bukire yiryoshya mu mafaranga ya basahuye igihugu.Cyomoro

16 COMMENTS

  1. Mibukiro

    June 2, 2016 at 4:29 pm

    Uyu musore niba ashaka kumenya uko abanyarwanda babayeho nakore urugendo shuli muri buri gace azamaremo iminsi ibiri kuko bisaba kuhararara.Bizamusaba amezi amazi 2 cg 3.Aracyari muto kandi ndumva atarabaye mu rwanda cyane kurusha uko yabaye hanze, iyo ni opportunité yo kumenya u Rwanda n’abanyarwanda.Uwo mukoro ni mwiza kandi uzamwungura byinshi cyane.
  2. Muka

    June 2, 2016 at 4:44 pm

    Musore, ese waba uzi ko wize USA abandi banyarwanda twiga muri Nayine (9YBE) aho turangiza tutazi kwandika amazina yacu? None se waba uzi ko ubu muri universite tumara amazi atanu nta gafaranga twicira isazi mu jisho? None se waba uzi ko hari abarya rimwe ku munsi n’ababurara ari beshi kurusha abarya basagura? Ese waba uzi ko icyicyiro cya gatatu cy’ubudehe krimo gusa 0.2% bihariye 80% by’umutungo wose w’u Rwanda? None se waba uzi ko hari imvugo zateye z’ibifi binini bitungwa n’uduto? Ese waba uzi inzara twita Nzaramba, ese waba uzi amanegeka? Uzatembere mu cyaro umunsi umwe cg ujye muri quartier zimwe na zimwe uzabona igisubizo
  3. Manzi

    June 2, 2016 at 4:46 pm

    Ibitekerezo byiza iyo bifitwe n’urubyiruko biba ari byiza ku gihugu kuko niryo mbaraga z’igihugu. Urubyiruko rw’u Rwanda rwishoye cyane mu bwicanyi, muri Genocide yakorewe abatutsi 1994. Rwakoreshejwe kuko arirwa rwari rufite imbaraga. Igihe kirageze rero ngo imbaraga urubyiruko rufite ubu, zirukoreshe mu kuzamura igihugu, bityo twiyubakire ejo hazaza heza habereye buri mu nyarwanda wese.
  4. Kamira

    June 2, 2016 at 4:58 pm

    Tuve mu bya Politiki tuvugishe ukuri kwambaye ubusa. Ninde koko ubona ko mu Rwanda barimo kugabanya ubusumbane?? Birababaje niba hari ababibona gutyo.
    Kuko abazi kureba neza, babona rwose ko ubusumbane hagati y’abakire n’abakene burushaho kwiyongera uko umwaka utashye. Ndetse n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bifasha u Rwanda batangiye kubibona.
  5. Nkundumurimo

    June 2, 2016 at 5:35 pm

    wabuzwa niki kuvuga utyo c sha!!! ko wavutse inzira iharuye.
  6. Iranzi

    June 2, 2016 at 6:00 pm

    Ihorere mwana w’iwacu. Ariko ku bijyanye n’ubusumbane mu bana b’u Rwanda barakubeshye, biracika mu rwa Gasabo. Izo shampiyona muhugiyemo nizirangira uzanyaruke uze wirebere.
  7. Gabiro

    June 2, 2016 at 7:32 pm

    Ikibazo njye nibaza nikimwe. Ibi uyu muhungu yatangaje, yabitangaje nkande? Niki ashinzwe cyangwa nikihe gikorwa yakoze gituma umuseke wandika ibintu ngo yatangarije kuri linkedin?? niko yitwa Kagame se? munsubize, murakoze.
  8. Meduse

    June 2, 2016 at 7:43 pm

    Just another romance-writer. Africa, Africa, Africa,…Ese wadusobanurira impamvu abirabura barimo kurohama muri mediteranee nk’udushwiriri? Things gonna get worse, you are still young to take note in the coming years. Njye ndi wowe…nkareka kwiteza aba banyarwanda buzuye umujinya bameze nk’ikirunga kabisa !
  9. murenzi

    June 2, 2016 at 7:49 pm

    harya uwo musore mwiza akora iki?ni muto nta na experience afite.byamugora kumenya ubusumbane mu banyarwanda uko bumeze
    ndahamya ko uretse no mu cyaro unamubajije uti “cyahafi ni hehe?” atamenya ahariho n’abahaba uko babayeho
  10. Panafricanist

    June 2, 2016 at 8:11 pm

    umwana yigishwa na nature n’ibitabo singombwa cyane according to Jean Jacques Rousseau.Bravo kuri IVAN Africa ikeneye abantu bazirikana umugabane wose(a whole black continent) kuko abanyafurika duhuje akababaro: twacurujwe bucakara ;turakolonizwa;turanenwa;turasuzugurika;etc..African Youth ;it is up to us !
  11. Alex

    June 2, 2016 at 8:12 pm

    Cher frère, tu es vraiment innocent dans tout ce que tu as dit, mais pour te rendre compte de la realité sur le terrain, il faut y descendre.
  12. Akumiro koko

    June 2, 2016 at 9:04 pm

    Urabuzwa iki sha ivugire ufite uruvugiro.
  13. Mugenzi

    June 2, 2016 at 9:11 pm

    Africa muyiveho. mubanze ibyiwanyu i Rwanda kuko ijya kurisha ihera kurugo.
    I Rwanda abashoramari barahomba umunsi kuwundi, amashyirahamwe agiye gutuma bamwe basaza imburagihe kubera kwibaza cyane aho bagana. ADARWA, COPACOM, UMUKINDO mu Gakiriro ka Gisozi barimo baratitira kandi imishinga yabo nibwo yitwa ko yatashywe igiye kubyara inyungu none Banks zibageze habi. za Cooperatives zo ntawukivuga babaye ibiragi, RFTC abafite imodoka zikoramo bahora bibaza bikarangira bibuze. none ngo Africa!!!!
    Africa tuyireke tubanze ibyacu. kuko i Rwanda rwose ibintu birakomeza kuba bibi kuko amafaranga ntayo nabonetse banks zihita ziyisubiza hishyurwa imyenda cg bank ramberi ziri hanze aha. ntabwo byoroshye naho Ivan Kagame we sinamurenganya aravuga ibyo yasomye mubyegeranyo cg raporo agenda yumva kuko nta gitekerezo afite kubiri hanze aha aho ukora ugasanga wakoreye imisoro cg ubukode bikarangira bank ikunaniye kwishyura no kurya bikaba ihurizo kandi witwa ko uri rwiyemezamirimo ariko ibibazo byarakurenze
  14. Jean Paul

    June 2, 2016 at 9:48 pm

    maze dore nicyo gituma aba Nya Africa tudatera Imbere, ubwo kuba IVAN ari Umwana H.E bituma abura uburenganzira bwabandi ba nyarwanda??..sinibazako abantu bose bajya bategeraza kuvuka inzira ziharuye cg kwiga mu mashuri akomeye kugirango babone gutera Imbere…kandi sinibazako Ivan ategereje kubeshwaho na Papa we..nkurikije comments mbona kurubuga..
    Sinibazako abantu bose bameze neza aruko bavutse..nidushaka dufatire urugero iwacu mu Rwanda, hari abantu bakize kandi iwabo base batarigeze batunga ninka cg barara mw’ibati, ndetse batarize niyo 9BY uvuze. Ndetse hari nabize amashuri ahambeye ariko bafite ibitekerezo bipfuye byuzuye amashyari nkayo ariko ntibagire aho bigeza.
    Ubundi nicyo kidindiza amajyambere ya Africa..aho kugirango abantu bahaguruke bakore cg bashakishe buri muntu mubushobozi bwe, usanga bari mumatiku nimyiryane…
    Ntagikuba IVAN yaciye….nimuve mumatiku mukore nibwo muzatunga mugatunganirwa. Nimutegereza kuvuka nka IVAN…mubanze musubire munda muzategereze kuvuka byatunganye,,ariko muzirikanako perezida w’Igihugu aba arumwe.
  15. Kanyange

    June 2, 2016 at 10:00 pm

    Ibyiza ni uko wakwicecekera ukareka kwiteza abana b u Rwanda kuko barababaye.ntacyo uzi ku bibazo by ingutu byugarije urubyiruko.keep quiet please
  16. mbabazi

    June 2, 2016 at 10:02 pm

    Ivugire sha,ikimbabaje nuko ibyo utanabivuze mukinyarwanda,kd nuwakubaza rwampara niwahamenya,nuko tarinyota babayeho ntabyo uzi ngo urwanda rwteye imbere? Komeza udusonge wirira imisoro na mitiweli zacu.
Exit mobile version