Site icon Rugali – Amakuru

Itotezwa ry’abahutu b’abanyekongo rirakomeje mu burasirazuba bwa Kongo

http://intabaza.com/?p=113
January 25, 2016
4


Amakuru duhabwa n’abaturage batuye muri Lubero hafi ya Buleusa na Miliki, aravuga ko ejo hari imiryango y’abahutu basanzwe bahatuye yishwe, indi irahunga, ibi bikaba byarabereye ahitwa Bukumbirwa. Ibi bikaba biri gukorwa n’amwe mu moko y’abanyekongo yaguriwe n’ubutegetsi bwa Kigali, bikaba kandi bishyigikiwe na bamwe mu bategetsi ba Kongo.
Umwe mu baturage twabajije yagize ati: “Wagirango bisigaye byemewe kwica umuhutu muri iki gihugu, kuko ababikoze nta nkurikizi babona.” Ibi kandi bije bikurikiranye n’aho ejo bundi tariki ya 23 Mutarama 2016 umuturage w’umuhutu yishwe n’abantu bo mu bwoko bw’abakobo, bavuga ko bamuhoye ko bumvise avuze ikinyarwanda.
Ibi byabereye Miliki ndetse n’amwe mu maradio yo mu karere yarabitangaje, kandi uwabikoze arazwi nta n’ikibazo afite, ahubwo ngo abayobozi bamusabye kutazabyongera. Bamwe mu baturage twaganiriye baravuga ko abari gutoteza abahutu mu karere bababwira ko bagomba gusubira iwabo mu Rwanda niyo baba ari abanyekongo karande.
Ibi rero birerekana ko ya gahunda ya Kagame na Kabila yo gusubiranishamo amoko mu karere ngo u Rwanda rubone uko rusubira muri Kongo ku mugaragaro igeze kure. Birababaje kuba umuryango w’abibumbye ufite ingabo ishyano ryose mu karere utarahaguruka ngo uhagarike ubu bwicanyi, ahubwo ukaba usa n’aho ubushyigikiye.
Pierre Munyemana Walikare, North Kivu, DRC

Exit mobile version