Site icon Rugali – Amakuru

Itotezwa n’akarengane kuri Dr. Niyitegeka Theoneste birakomeje

Nkuko bisanzwe iteka urukiko rwibanze rwa Nyamabuye mu mugi wa Muhanga rumaze kwemeza ko ikirego cya Dr.Niyitegeka Theoneste cyuko yakatiwe n’inkiko gacaca igifungo cy’imyaka 15 hadashingiwe ku itegeko nta shingiro gifite ngo rushingiye ko ataregeye urukiko ibijyanye n’imirangirize y’igihano cye.

Umucamanza yemeje ko urukiko rwibanze rwa Nyamabuye atarirwo ruregerwa ibijyanye n’ibihano byatwanzwe mu buryo bumyuranyije n’amategeko ndetse n’itegekonshinga nkuko Dr Theoneste Niyitegeka n’umwunganira babisabaga.

Dr. Niyitegeka Theoneste akaba asomewe iby’ikirego cye ahibereye ndetse yaherekejwe n’umuyobozi wa gereza ya Mpanga ubu yitwa gereza ya Nyanza.

Boniface Twagirimana

Exit mobile version