Birababaza kubona iyo abantu nka Kagame benshi bibwira ko azi ubwenge ubona yitwara nk’umuntu utazi gusoma. Ariko Kagame ajya aryama maze agatekereza ko atazigera agira amafaranga aruta aya Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga?
Kagame amenye ko hari abanyarwanda bazi ubwenge kumurusha bakurikira indege ze uko zihagurutse kuburyo bitazagora kumenya amafaranga yibye u Rwanda abeshya ngo arimo guhahira abanyarwanda ahubwo arimo kuzuza imifuka ye.
Tega amatwi itohoza rya Radio Itahuka rivuga uburyo ingendo za Kagame zimaze kuba umutwaro ku Rwanda n’u Rwanda akaba azikoresha kwiba u Rwanda no kujya kuryaho n’inshoreke ze nyinshi afite mu mahoteli ahenze yo muri ibyo bihugu avuga ko aba yasuye agiye guhahira abanyarwanda.