Site icon Rugali – Amakuru

Iterambere ry’umujyi wahuye wahoze witwa Butare mu majyepfo y’u Rwanda. Abaturage bazi Butare ya kera uburyo yari meze ihinda ubu barayita “mu kuzimu”

VOA Dusangire Ijambo iratugezaho iterambere ry’umujyi wa Huye wahoze witwa “Butare” mu majyepfo y’u Rwanda. Mu kiganiro cy’ubushize cya Dusangire ijambo baganiriye n’abaturage b’uwo mujyi bavuga ko udatera imbere nkuko bikwiye. Bavuze uburyo bamwe basabwe kuvugurura inyubako zabo ubutegetsi buvuga ko butakigendanye n’igihe ko bagomba kubaka izigendanye n’igihe. Bavuze kubagerageje kubaka amagorofa bikabananira. Bavuze kuri bamwe bari bahafite ibikorwa bakabyimurira muyindi mijyi igifite imikorere.

https://youtu.be/ibrKHEY-8MY

Umwe mu basaza bakoreye mu Cyarabu akorera abarabu avuga ko hari heza ariko ko haje kuba habi ku bwa Kayibanda na Habyarimana. Uwo musaza ati mu Cyarabu habaye nko mu kuzimu. Ikitwa ngo ni hoteli Faucon ntiwamenya ko yigeze guhinda. Ibis nayo yarakendereye. Icyarabu cyarahinze ariko ntiwamenya ko higeze abantu. Habaye amatongoni nko mu kuzimu.

Abaturage bifuza ko havugururwa hakamera nkuko hari hameze ngo nibwo byabashimisha Kuko bose badafite ubushobozi bwo kubaka amazu agerekeranye. Nayo bagerageje kubaka ngo ntabona abayakoreramo. Undi muturage ati hari ibikorwa byihuse hari amafaranga ashyushye ariko ubu imyakaishize ari itandatu ari amatongo.

Iyo bavuze ngo Kagame yita kuri Kigali gusa, ngo yubaka Kigali gusa, abantu baravuga ngo ni ukubeshya. Ubu se ntibigaragariye abantu bose. Ibaze umujyi nka Butare wari uwa kabiri kuri Kigali ukaba umeze nko mu kuzimu?

Exit mobile version