Abarwayi n’abarwaza barwariye mu bitaro bya Kabgayi barinubira kuba bararana ku gitanda ari babiri ndetse n’abarwaza babo bakaba barara hanze ibintu bituma bafite impungenge ko bazahakura indwara.
Ibitaro bya Kabgayi ni byo bitaro bikuru by’Akarere Muhanga ndetse bikaba bihurirwaho n’abandi barwayi baturutse mu karere ka Ruhango.
Ubwo Makuruki.rw yageraga ku bitaro bya Kabgayi aharwariye abagore, twasanze umubare mwinshi w’abarwayi baryamye ku bitanda ari babiri, ku buryo ngo gusinzira bibaho gake kugira ngo hatagira ukoma undi serumu ikamuvamo.
Uwitwa Dukuze Florida yagize ati “ Bidusaba kurara twigengesereye ku buryo tudasinzira kuko urangaye wakoma kuri serumu ya mugenzi wawe ikavamo cyangwa agatonekara.”
Aba barwayi basaba ko ibitaro byashaka ukuntu byabatandukanya maze bakaryama bisanzuye ngo kuko badashobora gukira vuba mu gihe bagicucitse gutyo, ndetse ngo bafite n’impungenge z’uko bahandurira izindi ndwara.
Umurwayi umwe wicaye undi uryamye basangiye uburiri bumwe
Iki kibazo ntikiri ku barwayi gusa ndetse ngo kiri no ku barwaza babo kuko ngo bitewe n’uko ibitaro byuzuye, ngo ntibemererwa kuryama, bakaba barara hanze ndetse bakaba bafite impungenge zo kuhandurira indwara, impungenge bahuje n’abo barwaje.
Uwitwa Kankindi Agnes yagize ati “Iyo bwije ni ugusasa hasi igitenge nkaryamaho nta kundi ahubwo nanjye mfite impungenge ko nzahavana uburwayi kubera ubukonje bw’iyi sima.”
Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi mu bitaro bya Kabgayi, Kantengwa Immaculee avuga ko icyo kibazo gihari kandi ngo kikaba giterwa n’umubare w’abarwayi wazamutse mu gihe inyubako z’ibitaro zo zikaba ari nto.
Yagize ati “Ngira ngo ni umubare w’abarwayi wiyongereye n’umwanya ni muto ugereranije n’umubare w’abantu tuba twakiriye, ntekereza ko nta kindi kibitera.”
Uyu muyobozi yongeraho ko kugeza ubu nta gisubizo ibitaro bifitiye iki kibazo kuko igishoboka ari ukwagura inyubako kandi kugeza ubu ngo nta mafaranga ahari yo kubikora.
Yagize ati “Ingamba nziza zashoboka ni uko abantu bakubaka ibitaro binini kandi ndumva amafaranga atari ikintu yabona mu gitondo ngo gihite kirangira.”
Uyu muyobozi avuga ko icyaba cyarateye ukwiyongera gukabije kw’abarwayi ari indwara ya maraliya yongeye kwibasira abantu n’ubwo hari abandi barwaye izindi ndwara.
Si mu bitaro bya Kabgayi bigaragayemo umubare w’abarwayi benshi dore ko ibi byabaye no mu Bitaro by’Akarere ka Rubavu.