Ejo taliki ya 24 Gicurasi umwaka w’2020, abahagarariye amashyaka ya politiki na societe sivili nyarwanda bashoje inama yo kungurana ibitekerezo n’ibikorwa bigamije kugeza u Rwanda kuri demokarasi isesuye no kwishyira ukizana kw’Abanyarwanda. Iyi nama irerekana intambwe ikomeye abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda bamaze gutera. Bamaze kubona ko ntacyo bageraho badashyize hamwe.
Mu kinyarwanda baravuga ngo ababiri bishe umwe. Iyi nama yakozwe hifashishije ikoranabuhanga yahuje abakuru b’amashyaka n’abahagarariye imiryango idaharanira ubutegetsi 35 amateme n’ibiraro bigenewe guhuza abanyarwanda. Imyanzuro y’iyi nama ikubiyemo ingingo ngenderwaho kugirango habeho ubufatanye mu guharanira demokarasi no kwishyira ukizana mu Rwanda.
Imwe mu ngingo bagezeho n’uko:
Bahurije hamwe ku kumva kimwe akababaro n’akarengane abanyarwanda bakomeje guhura nako babitewe n’ubutegetsi bw’igitugu buriho ko bagoma guhuza imbaraga mu kurwanya icyo gitugu kuko aribyo bizageza abanyarwanda ku bwisanzure, demokarasi n’amahoro, abanyarwanda bakabaho mu mutuzo
Ingingo ya kabiri bigiye hamwe uburyo bafatanya bagahuza imbaraga kugirango bakore iryo teme rizahuza abanyarwanda bakava mw’icuraburindi barimo kandi n’abanyarwanda baboneraho kubona ko abo bantu bashaka kubakorera nabo bashyize hamwe bafite ubushake bwo gukorana.
Umunyamakuru yabajije Gilbert Mwenedata niba hari ikizere ko inama nk’izi zizakomeza kubaho. Yasubije ko inama nk’izi zizakomeza kubaho kubera abayitabiriye bose bari bafite ubushake kandi bose bavuga ko bagomba kujya bahura bagakomeza kungurana ibitekerezo. Ibi byagaragariye ko inama ubwayo yarangiye ahubwo bagishaka gukomeza gutanga ibitekerezo. Murumva ko inama nk’izi hari icyo zizatanga kuko abishyize hamwe nta kibananira.
Abari mu nama bari bishimye bose kandi bafite ikizere ko ubufatanye bwabo hari icyo buzageraho.
Mureke mbabwire rero, Kagame umenya yaraye adasinziriye. Harya Kagame yaravuze ngo azavaho ate? Ryari? Binyuze mu zihe nzira? Za demokarasi se? Iy’intambara se? Icyo nziko nuko azavaho uburyo nibwo ntazi ariko navaho demokarasi izagaruka mu Rwanda.
Umunyamakuru yakomoje ku kibazo cy’uburo bwinshi butagira umusururu. Mwenedata yamusubije ko nanone hari imbaraga ziva mu bwinshi bw’abantu. Mwibuke ko umunyarwanda avuga ngo ukurusha urubyaro aba akurusha amaboko. Ayo mashyaka ashobora gukorana neza muri demokarasi isesuye hakabaho kugabana ubutegetsi bakurikije ibyavuye mu matora kandi utsinzwe akemera ko atsinzwe aho gufata inzira y’ishyamba. Ibi byose bizashoboka ayo mashyaka nakorera mu kuri no mu bwumvikane.
Mwendata ati ntakindi duharanira ureste gukora ubumwe butajegajega yabugereranije no kuboha umugozi w’inyabutatu, mwese muzi neza ko bigoye guca uwo mugozi w’inyabutatu. Ntawe ushobora gutatanya abishyize hamwe nk’inyabutatu.
Intego rero ni uguhumuriza abanyarwanda no kubabwira ko hari abumva akababaro kabo ariko banagerzgeza kugashakira umuti.
Basabye ko bakora ibishoboka byose n’abatabashije kwitabira iyi nama ko bazaboneka mu nama itaha iteganijwe mu mezi atatu.
Banyarwanda banyarwanda kazi iki gikorwa n’icyo gushigikirwa kuko “abishyize hamwe nta kibanira.
Ubwanditsi