Site icon Rugali – Amakuru

Itekinika! Uwimana Abdul wakiniye Rayon Sports afunzwe azira gusambanya umugore w’abandi

Uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports na Etincelles FC, Uwimana Abdul ‘Gakara’, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo akurikiranyweho gusambanya umugore w’isezerano w’undi mugabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabwiye IGIHE ko Uwimana Abdul yatawe muri yombi ku wa Mbere ndetse afungiye kuri Sitasiyo y’i Nyamirambo.

Umuvugizi warwo, Dr Murangira B.Thierry, yagize ati “Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umugore w’abandi w’isezerano. Yafashwe ku itariki ya mbere z’uku kwezi, afungiye kuri sitasiyo y’i Nyamirambo.”

Uwimana Abdul yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Mpano.

Amakuru IGIHE yahawe n’umuturanyi w’umugore wafatanywe na Uwimana ni uko umugabo we ari we watabaje inzego z’umutekano.

Yagize ati “Umugabo ni we wahuruje abanyerondo, barabafata babashyikiriza inzego zibishinzwe. Uwo mugore n’umugabo basambanaga bombi babajyanye kubafunga.’’

Ingingo ya 136 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko “Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe).”

Ivuga ko “Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we.”

“Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.”

“Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu.”

“Iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k’uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n’uregwa.”

Exit mobile version