Site icon Rugali – Amakuru

Itekinika! Urubanza rw’abayisilamu bakekwaho iterabwoba no kugirira nabi ubutegetsi rwasubitswe

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ruregwamo abayisilamu batanu, bakekwaho ibyaha birimo icy’iterabwoba, nyuma y’aho ubushinjacyaba bugaragarije ko butabonye inyandiko z’ubujurire z’abunganira abaregwa.

Tariki 3 Ukuboza 2019 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwari rwategetse ko abayisilamu batanu baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Abaregwa ni Rumanzi Amran, Nizeyimana Yazid, Kabendera Abdallah, Uwimana Justin Omar na Rurangwa Ibrahim.

Aba bagabo uko ari batanu bakurikiranyweho ibyaha birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, icyaha cyo kujya mu gaco k’ubwigomeke ndetse n’icyaha cy’iterabwoba rishingiye ku nyungu z’idini.

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwavuze ko ibi byaha byose aba bagabo babikoze ubwo bari mu mutwe witwa HIZBU -UT- TAHRIR, binjiyemo mu 2012, nyuma y’ubushakashatsi bw’uwitwa Rumanzi Amran yakoze, agatangira kurishishikariza abandi byose bigamije gufata ubutegetsi binyuze mu biganiro.

Rwavuze ko bose biyemereye ko bateraniye mu ngo zabo ubwabo bari gukora ubushakashatsi kuri iryo shyaka riharanira kwibohora, banariganiraho nta ruhushya rw’ubuyobozi bwa leta cyangwa ubw’idini ya Islam.

Nyuma yo gufata umwanzuro ko bafungwa iminsi 30 bakaburana bafunzwe, bahise bajurira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Abaregwa bo biregura bavuga ko batari muri uyu mutwe ko ndetse nta nama bakoze ko ibyo bakoze ari ibyicaro byiga ku idini ya Islam, bakavuga ko izo nyigisho zari izo muri Qoran.

Kuri uyu wa Mbere, mu rukiko habonetse abagabo bane nyuma y’aho umwe muri bo witwa Rurangwa Ibrahim atigeze ajurira.

Ubwo umucamanza yahaga umwanya abaregwa, ababunganira mu mategeko barimo Me Mbonyimpaye Elias bavuze ko biteguye kuburana.

Gusa uruhande rw’Ubushinjacyaha rwo rwavuze ko rutiteguye kuburana kuko ngo inyandiko y’ubujurire butigeze buyibona.

Abunganira abaregwa bo bavuze ko ubushinjacyaha burimo gushaka gutinza urubanza, kuko inyandiko y’ubujurire bayishyize mu ikoranabuhanga ‘système’, bose bahuriraho tariki 10 Ukuboza uyu mwaka, bivuze ko imazemo iminsi 20 yose.

Nyuma y’akanya gato, umucamanza yemeje ko iri buranisha ku ifungwa n’ifungurwa rishyizwe tariki 7 Mutarama 2020 saa mbili za mu gitondo.

Aba bantu batawe muri yombi bamwe muri Nyakanga abandi muri Kanama uyu mwaka. Bane batuye mu Karere ka Kicukiro mu gihe undi atuye mu Karere ka Bugesera.

Abagabo bane muri batanu baregwa muri iyi dosiye bagejejwe imbere y’urukiko ariko ntibaburana

Source: Igihe.com

Exit mobile version