Abagororwa buriye Gereza ya Gasabo baratoroka. Ubu barahigishwa uruhindu Abagororwa babiri bombi
bakomoka mu karere ka Gasabo ubu bari gushakishwa uruhindu n’inzego z’umutekano nyuma y’uko batorotse gereza ya Gasabo (Kimironko) mu rukerera saa cyenda z’ijoro ku cyumweru tariki 31 Mutarama 2016.
SIP Hilary Sengabo umuvigizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yabwiye Umuseke ko abatorotse ari Frank Ntirenganya bakunda kwita Kashondo na Oscar Bahati bakunda kwita Kilo Kagabo, aba bombi bari barahamwe no kwibisha intwaro i Goma muri Congo Kinshasa bakatirwa imyaka 20 y’igifungo.
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko aba bagabo bari baribye amafaranga agera kuri miliyoni y’amadorari ya Amerika i Goma.
SIP Sengabo avuga ko aba bagabo batorotse gereza mu buryo bigaragara ko buriye bagasimbuka baciye ku gice cy’inyuma cya Gereza.
Avuga ko iperereza rigikomeje ngo bareba niba hari uwaba yarabafashije mu mugambi wabo, ariko kandi ko bari no gushakishwa ngo bagarurwe gukomeza ibihano bakatiwe.
SIP Sengabo avuga ko urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rusaba abanyarwanda bose ko uwaba afite amakuru yafasha mu ifatwa ry’aba bafungwa bahamwe n’ubujura bwitwaje intwaro yayatanga kugira ngo bafatwe.
Aba bagororwa ngo nibo ba mbere batorotse muri gereza 14 za RCS mu Rwanda kuva uyu mwaka watangira.
Mu myaka 20 bakatiwe bakaba bari bamaze imyaka itatu gusa bafunze.
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW