Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara. Perezida w’Urukiko Rukuru yahamagaje mu rukiko abantu bane bareganwa na Diane na Adeline Rwigara ku byaha birimo guteza imvururu muri rubanda, ariko bitazwi aho baherereye, nk’uko byemejwe mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize.
Abo ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Mushayija Edmond alias Sacyanwa na Jean Paul Turayishimiye, bose bari mu mahanga, hagakekwa igihugu barimo ariko nta myirondoro yuzuye igaragaza aho baherereye ngo bahamagazwe n’urukiko.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida w’Urukiko Rukuru, Kaliwabo Charles yabategetse kwitaba uru rukiko ku wa 24 Nyakanga 2018 saa mbili za mu gitondo. Rikomeza rivuga ko ari “Kugira ngo biregure ku kirego barezwe n’Ubushinjacyaha ku cyaha bakurikiranyweho cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’ibyaha byo guhimba cyangwa guhindura inyandiko.”
Perezida w’Urukiko Rukuru yanasabye uwakumva iri tangazo abazi ko yabibamenyesha.
Mu iburanisha ryabaye mu kwezi gushize, abanyamategeko ba Diane na Adeline Rwigara, Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Celestin, bavuze
ko hari abantu baregwa muri iyi dosiye batahamagajwe n’urukiko kandi ibyemezo bazafatirwa bishobora kugira ingaruka ku bo bunganira. Basabye ko bahamagazwa cyangwa urubanza rwabo rugatandukanywa.
Ibyaha baregwa bigaruka cyane ku butumwa bw’amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp, harimo ubwo Mukangemanyi yoherereje Mukangarambe ko Leta iyoboye u Rwanda ari amabandi; ubwo yoherereje umuvandimwe we Gwiza ko abantu bakwiye kwamagana iyi Leta, ko icyayihirika cyose yagishyigikira.
Hanagarukwa no ku biganiro bagiranye na Mushayija na Jean Paul Turayishimye bivugwa ko ari mu buyobozi bwa RNC ndetse asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC aricyo. Diane Rwigara we hiyongeraho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Ubwo iyi dosiye yaregerwaga urukiko, Ubushinjacyaha bwavuze ko Gwiza, Mukangarambe, Bushayija na Turayishimye baburanishwa nk’abihishe ubutabera, ariko buza kwisubiraho busaba ko bahamagazwa ahantu hatazwi kuko nta myirondoro izwi y’aho baherereye.
Urukiko rwanzuye ko uko ari bane “bagomba guhamagazwa ahatazwi” nk’uko bikorwa ku muntu udafite aho aba cyangwa atuye hazwi. Urukiko rwemeje ko iburanisha rizasubukurwa tariki 24 Nyakanga 2018.
Bikekwa ko Gwiza Tabitha atuye Toronto muri Canada, Mukangarambe Xaverine akaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mushayija Edmond alias Sacyanwa akaba mu Bubiligi na Jean Paul Turayishimiye ubarizwa i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.