Site icon Rugali – Amakuru

Itekinika! Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri yitabye urukiko

Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo yitabye urukiko kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, nibwo Bayigamba yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Bayigamba wageze mu Rukiko ahagana saa yine n’igice yari yambaye amataratara, ikoti ry’umukara n’ipantaro ifite ibara rya kaki mu gihe hasi yari yambaye inkweto bajyana mu bwogero.

Umucamanza yabajije Bayigamba niba yiteguye kuburana, undi avuga ko atiteguye kuko umwuganira mu mategeko atabonetse, bityo asaba ko iburanisha risubikwa akabanza kumushaka.

Ubushinjacyaha bubajijwe icyo bubivugaho bwasobanuye ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kuba yasaba kuburana afite umwunganira.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko ubwo Bayigamba yabazwaga muri RIB yari afite umwunganizi ariko bamuhamagaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri basanga atazi gahunda y’urubanza rw’umukiliya we.

Umucamanza yahise asaba ko uwunganira Bayigamba abimenyeshwa bityo iburanisha rikazaba ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha (Tariki 6 Ugushyingo 2019), kuko umunsi wa Gatatu ariwo wahariwe imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 22 Ukwakira 2019, dosiye ye ikorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha nyuma narwo ruyiregera mu rukiko.

RIB yavuze ko akurikiranyweho ‘icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi.”

Robert Bayigamba yageze imbere y’urukiko avuga ko ataburana nta mwunganizi

Akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya

Bayigamba ni umwe mu bantu bakomeye mu rwego rw’abikorera, usibye kuba Umuyobozi Mukuru wa Manumetal Ltd, yanayoboye Ishyirahamwe ry’abafite inganda

Exit mobile version