Site icon Rugali – Amakuru

Itekinika rirakomeje muri CID ya Kagame: CID yemeje ko mu Rwanda hamaze kugaragara ibikorwa by’iterabwoba

imageACP Theos Badege ukuriye urwego rwa Polisi rushinzwe Ubugenzacyaha CID (Ifoto/Muhire D)
Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ryemeza ko mu Rwanda hamaze kugaragara ibyaha by’iterabwoba ko kandi hari abantu 18 bafunzwe bakekwaho gushaka gutwika urusengero rwa ADPR i Gatsibo.
ACP Theos Badege ukuriye CID yemeza ko mu mwaka wa 2013 hari agatsiko k’abasore bato b’Abanyarwanda bihuje n’umutwe w’iterabwoba ukorera muri Somaliya aho babasabye gushinga umutwe w’iterabwoba mu Rwanda.
Ibi ACP Badege yabitangarije mu Karere ka Rubavu mu nama yahuje Minisiteri y’ubutabera n’abafite aho bahurira n’amategeko.
Yavuze ko utu dutsiko tw’iterabwoba twagaragaye muri Kigali, Rubavu na Ngororero. ACP Badege avuga ko aba bakora iterabwoba bavuga ko badashaka kuba muri Leta itari iya K’Islamu
ACP Theos Badege ati “ Hari abakobwa 2 twafatiye ku kibuga cy’indege i Kanombe bagiye kwihuza n’umutwe w’iterabwoba wo muri Syria, twakoze iperereza dusanga bafitanye imikoranire n’abaturage ba ho, bo bavuga ko badashaka kuba mu gihugu kitari icya K’Islamu”.
Umuyobozi wa CID, avuga ko mu myumvire y’abo baterabwoba habamo icyo bita kugera mu bushorishori (level of radicalization) ngo bene aba bantu bafite iyi myumvire ntibaba bashobora kuba mu gihugu kitagendera ku mahame ya K’Islamu.
ACP Theos Badege avuga ko 17 bari imbere y’ubutabera bakurikiranwaho ibyaha by’iterabwoba, ngo umwe muri bo yagerageje gutwika urusengero rwa ADPR i Gatsibo aho yavugaga ko adashaka abayoboke b’iri Torero ryitwa “Born Again” ngo agomba kubahindura bakaba Abasilamu cyangwa agatwika urusengero rwa bo.
Gusa ngo ntibyamukundiye guhita atwika uru Rusengero.
Zimwe mu mbogamizi zituma abakora iterabwoba biyongera ngo harimo kutagira amategeko yihariye ahana ibyaha by’iterabwoba, ubuke bw’ibikoresho by’itumanaho ryihuse, gukusanya amakuru ndetse n’intege nke z’abamwe mu bacunga ibibuga by’indege n’imipaka.

Exit mobile version