Site icon Rugali – Amakuru

Itekinika! Niba RDF ya Kagame itari muri Congo aba bantu bitwa inyeshyamba ni nde ubafata?

Rwanda: Polisi yerekanye ‘abahoze mu nyeshyamba’ bafatiwe muri DR Congo

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 57 ivuga ko bafashwe mu bihe bitandukanye ku butaka bwa DR Congo bari mu mitwe itandukanye irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Dominique Bahorera umuvugizi w’ubugenzacyaha yatangaje ko aba bafashwe n’ingabo za Congo mu mwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu maze “ku bufatanye bw’ibihugu byombi bakohererezwa u Rwanda”.

Aba berekanwe bararegwa ibyaha byo; kurema umutwe w’ingabo zitemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, ubwicanyi, gusahura no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Abafashwe ni bantu ki?

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buvuga ko mu bafashwe harimo abo mu rwego rwa jenerali mu nyeshyamba. Abo barimo;

Jenerali Felicien Nsanzubukire wari mu mutwe wa FLN, Jenerali majoro Joseph Habyarimana wari muri FDLR, Brig Gen Habimana Marc wa FDLR na Brig Gen Leopold Mujyambere wa FDLR.

Barimo kandi uwitwa koloneri Nizeyimana Marc alias Marc Masambaka wavuze ko yafatiwe mu mutwe wa FLN-MRCD.

Ubugenzacyaha buvuga ko aba bose harimo 34 bazashyikirizzwa ubushinjacyaha bwa gisirikare kuko hari abasirikare bari kuburanishwa bavuze ko hari ibikorwa bafatanyije na bamwe muri aba bafashwe.

Abandi bazashyikiriwa ubushinjacyaha bwa gisiviri nk’uko Bwana Bahorera abivuga.

Umwe mu berekanywe uvuga ko yitwa ‘soldat’ Habumukiza yemeye ko yari mu gitero cy’i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda cyahitanye ubuzima bw’abaturage, akavuga ko abisabira imbabazi.

Aba berekanywe, bamwe muri bo bavuze ko bahabwaga ubufasha bw’amafaranga na bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga.

BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa n’aba berekanywe.

Bwana Bahorera uvugira ubugenzacyaha bw’u Rwanda yavuze ko bamwe muri aba bafashwe umwaka ushize abandi mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Avuga ko bose bajyanywe mu kigo cya Mutobo kinyuzwamo abahungutse n’abafashwe barahoze mu mitwe y’inyeshyamba, kugira ngo bamenye neza imyirondoro yabo.

Bwana Bahorera yavuze ko aba 57 ari bo babonye ko bafite ibyo bakurikiranwaho, ko hari abandi, atavuze umubare, nabo bafatiwe muri DR Congo ariko basanze ntacyo bakurikiranwaho bakarekurwa.

BBC

Exit mobile version