Site icon Rugali – Amakuru

Itekinika! Ni muzima kandi ameze neza – RCS yanyomoje abavuze ko Dr Kayumba yaguye muri gereza

Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS, rwamaganye amakuru yavugaga ko uwahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuyobozi wa kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda, Dr Kayumba Christopher, yitabye Imana.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru ko Dr Kayumba yaguye muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, aho afungiwe.

Dr Kayumba yafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe mu mpera z’umwaka ushize akurikiranweho ibyaha birimo gusinda ku mugaragaro, ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ruheruka gufata umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Mu butumwa yatangaje binyuze kuri Twitter yagize iti “RCS iranyomoza amakuru y’ibihuha akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Dr KAYUMBA Christopher yaba yapfuye. Ni muzima kandi ubu ameze neza aho afungiye by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge, kandi arasurwa nk’abandi bagororwa.”

Urukiko rwanzuye ko Dr Kayumba akurikiranwa afunzwe kubera ko rwasanze hari impamvu zikomeye zemeza ko ibyaha ashinjwa yaba yarabikoze.

Mu Ukwakira umwaka ushize, Dr Kayumba nabwo yavuzweho ubusinzi, ubwo yandikaga amagambo kuri Twitter agaragaza ko hari icyo apfa na Polisi.

Icyo gihe Dr Kayumba yanditse ko buri gihe iyo atwaye imodoka, Polisi imuhagarika ‘ikamuhimbira ibyaha’. Avuga ko Polisi yamushatseho amakosa guhera mu 2012.

Mu butumwa Polisi yanyujije kuri Twitter yasubije igira iti “Dr Kayumba ni umusinzi usanzwe kandi abangamiye rubanda. Polisi izakora ibishoboka ngo asubire ku murongo, nta kindi. Nta gusaba imbabazi. Ntabwo ashobora guhindanya isura ya Polisi ngo ntabiryozwe. Nashaka agende avuga ibyo ashaka.”

Dr Kayumba akurikiranweho ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege

 

Exit mobile version