Abahanga basobanuye ubukana bw’ibiturika byari gukoreshwa mu iterabwoba: Uko ibunarisha ryagenze. Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2020 rwasubukuye urubanza ruregwamo Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be.
Ni iburanisha ryabaye hifashishijwe uburyo bw’iyakure buzwi nka ‘video conference’ kubera icyorezo COVID-19 cyugarije Isi, abaregwa bose bari muri gereza ya Mageragere iri mu Mujyi wa Kigali.
Uko ari 13 bashinjwa ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga; kugambana no gushishikariza abandi gukora icyaha cy’iterabwoba; ubwinjiracyaha bwo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda, n’icyaha cyo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugambi abaregwa bateguraga wari ukuriwe na Cassien Ntamuhanga. Uyu araburanishwa nk’uwatorotse ubutabera.
Iburanisha ryo kuri uyu wa Kane ryatangiye 9:35 umucamanza abaza abunganira abaregwa impamvu bakererewe, bavuga ko umwe muri bo yari yabuze ibyangombwa bimwinjiza muri gereza ariko nyuma byaje kuboneka.
Ubushinjacyaha bwabanje guhabwa ijambo kugira ngo bugaragaze ibimenyetso bishya birimo amajwi ari kuri CD bishinja abaregwa.
Ijwi rya mbere ni ikiganiro hagati ya Ntamuhanga Cassien na Nsengimana Jean Claude alias Tembo. Ntamuhanga aba amubaza nimero yakoresheje yohereza amafaranga (ntihavuzwe abo yayoherereje, babise ngo “ba bandi”), Nsengimana amusubiza ko yakoresheje konti ya banki. Yahise amubwira ko nimero ya telefoni bavuganiyeho agiye kuyikuraho bityo ngo ntazongere kuyimuhamagaraho.
Ati “Komera ku muheto ubwo iyi nimero nshya nguhaye niyo tuzajya tuvuganiraho.”
Urukiko rwabajije Ubushinjacyaha icyemeza ko ayo majwi ari aya Ntamuhanga ndetse n’ikigaragaza ko yari ayo gucura umugambi wo gukora ibyaha, busubiza ko ibimenyetso bibyemeza byashyizwe mu ikoranabuhanga rihuza ababuranyi n’urukiko.
Mu rindi jwi humvikanamo amajwi Ubushinjacyaha buvuga ko ari aya Ntamuhanga Cassien avugana na Nsengimana Jean Claude ku bijyanye no kugura ibiturika (intambi). Amubwira ko yashaka amakuru muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo, uko bigura ndetse n’uko babigeza mu Rwanda.
Humvikana Nsengimana Jean Claude yemerera Ntamuhanga ko agiye kubikurikirana akamenya amakuru yose, akamubwira icyo bisaba ngo bigezwe mu Rwanda. Amubaza niba agera ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Sebeya, ndetse niba hari abahacungira umutekano.
Humviswe ijwi rya gatatu ryiswe ‘irya opération’ ririmo amajwi Ubushinjacyaha buvuga ko ari aya Ntamuhanga Cassien avugana na Nsengimana Jean Claude alias Tembo, baganira ku buryo bwo gutegura ‘opération’, bagaturitsa ahantu hatandukanye mu Rwanda. Humvikanamo kandi baganira ku mafaranga yamwoherereje yo kugura ibiturika bise ‘imizigo’, no kwishyura abazajya kubigura.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko harimo amatsinda menshi arimo rimwe riri i Rubavu n’andi abiri ari i Kigali. Ayo matsinda ngo ni ayagombaga kuzagaba ibitero, gusa ngo bivugwa mu mvugo izimije.
Bwavuze ko muri make igaragaza uburyo ‘operation izakorwa n’abazayikora’ ndetse ko ‘ibisasu bitakivuye muri Congo ahuwo bizava i Burundi’.
Hakurikiyeho ijwi rya kane ririmo abo Ubushinjacyaha buvuga ko ari Ntamuhanga Cassien wavuganaga na Nsengimana Jean Claude alias Tembo, baganira ko hari umuntu wabavuyemo agaragaza imigambi barimo, bituma abagera kuri bane muri bo bafatwa. Hari aho Ntamuhanga yabwiye Nsengimana ko nibasanga ari we wabavuyemo bazamwica.
Amajwi yiswe aya Ntamuhanga yumvikana avuga ko akeka ko Nsengimana Jean Claude (baganira) wabavuyemo, atuma hari abafatwa. Bumvikana baganira no ku wo bita Kazire – Ubushinjacyaha buvuga ko ari Phocas Ndayizera – bavuga ko na we yafashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bityo bagomba kwitonda mu byo bakora, ariko bakabikomeza.
Bumvikana kandi baganira ko bagiye kwerura bagahangana n’ubutegetsi. Baganira kuri Kazire, bavuze ko ari umunyamakuru wa BBC kandi yafatanywe ibinini, ari naho Ubushinjacyaha buhera bwemeza ko ari Phocas Ndayizera uvugwa.
Bwasobanuye ko harimo amagambo agaragaza uburyo bari gutegura ibikorwa bikomeye. Harimo n’uwitwa ‘Uturirwa’ utarafatwa wavuzwe muri ayo mjwi, ari na we ngo wavanye ibiturika i Burundi akabishyikiriza Nsengimana alias Tembo.
Urukiko rwabajije igihamya ko amajwi yumviswe ari aya Ntamuhanga na Nsengimana Jean Claude n’uburyo yafashwe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo majwi yafashwe hakurikijwe amategeko, ko ababifitiye ububasha batanze uburenganzira bwo kumviriza ibiganiro byabaye hagati ya Ntamuhanga n’abo bareganwa.
Bwasobanuye ko ibiri muri ayo majwi aho Ntamuhanga na Nsengimana baganiriye ku Munyamakuru Phocas Ndayizera, bihuye neza n’ibyabaye, aribyo gufatwa no gufatanwa ibiturika.
Urukiko rwabajije n’impamvu Nsengimana Jean Claude wumvikanye aganira na Ntamuhanga adafatwa, Ubushinjacyaha buvuga ko muri audio ya kane yumvikanye avuga ko ari i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bityo bamubuze.
Umuhanga mu bisasu yifashishijwe
Nyuma yo kumva amajwi ane, hakurikiye kwerekana amashusho yafatiwe mu Kigo cya Gisirikare cy’u Rwanda kizobereye mu bijyanye n’ibiturika, aho umusirikare w’u Rwanda asobanura anerekana uburyo ibiturika bamwe mu baregwa bafatanwe bishora kwangiza ahantu biturikirijwe.
Uwo musirikare asobanura ko bishobora guturitsa inyubako, ibiraro n’ibindi bikorwaremezo bikomeye, akemeza ko bitungwa n’igisirikare gusa, bidatungwa n’abasivile.
Herekanywe kandi inyandiko ya raporo yavuye mu iperereza ryakozwe ku baregwa ubwo bafatwaga. Harimo ko ibiturika bafatanwe bikomeye kandi byifashishwa n’igisirikare iyo gishaka kurimbura ahantu cyangwa bigakoreshwa mu nganda zicukura amabuye y’agaciro.
Iyo dosiye ikubiyemo ibiturika byose bivugwa ko byafatanwe abaregwa ndetse n’imikorere yabyo, yasinyweho n’abahanga bane mu bijyanye n’ibiturika b’Igisirikare cy’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko kuba abahanga berekana ko ibiturika byafatanywe abaregwa bikoreshwa mu kwangiza ibikorwaremezo no kwica abantu, bigaragaza ko bari bafite imigambi mibi yo guhungabanya umutekano w’igihugu no gukora iterabwoba.
Urukiko rwabajije niba ibikorwa abaregwa bafatiwe byari bigitangira cyangwa byari bigeze hagati, Ubushinjacyaha buvuga ko byari bigeze ku musozo hasigaye guhuza ibiturika bigasandazwa.
Abaregwa bahawe umwanya
Uwunganira Phocas Ndayizera mu mategeko yahawe ijambo atangira avuga ko ibimenyetso byagaragajwe batabanje kubyerekwa nk’uko mu iburanisha riherutse byategetswe n’urukiko. Bityo ngo ntacyo babivugaho kuko babibonye bibatunguye, asaba umwanya wo kubanza kubireba neza.
Mugenzi we na we yunze mu rye avuga ko kuba ibyo bimenyetso babibonye bibatunguye byagorana kugira icyo babivugaho, asaba ko bahabwa umwanya wo kubanza kubisesengura.
Abaregwa barimo Niyonkuru Emmanuel, Niyihoza Patric, Nshiragahinda Erneste, Byiringiro Garouno, Nshimyumuremyi Jean Claude, Nshimiyimana Yves, Bikorimana Bonheur, Munyensanga Martin, Rutanganda Bosco, Ukurikiyimfura Théoneste, Bizimana Terence bahawe ijambo bavuga ko biteguye gukomeza kuburana nta kibazo, basaba ko iburanisha rikomeza.
Urukiko rumaze kumva ibyifuzo byabo rwategetse ko hafatwa ikiruhuko cy’iminota 30 kugira ngo abaregwa baganire n’ababunganira ku bimenyetso (amajwi n’amashusho) byagaragajwe.
Iburanisha ryasubukuwe abaregwa bavuga ku majwi n’amashusho yagaragajwe nk’ibimenyetso bibashinja.
Umunyamakuru Ndayizera yavuze ko mu majwi yumviswe atigeze yumvamo uruhare rwe. Yasobanuye ko aho bavuga ko ari we witwa ‘Kazire’ atari we, kuko atigeze abyitwa ndetse n’ibyamuvuzweho ko ari ‘igisambo’ atari byo kuko atigeze yiba.
Ndayizera yavuze ko mu majwi yumvikanisha amafaranga yagiye yohererezwa abantu ntaho ihurira na gato n’ibihumbi 40 Frw bigaraga muri dosiye imurega ko yayakiriye. Yavuze ko ibyo byerakana ko nta mafaranga akwiye kubazwa kuko atigeze ayohererezwa.
Ku bijyanye n’ikiganiro kivuga ko Ntamuhanga yaganiriye na Tembo bavuga ko hari ibisasu agomba guha uwitwa Kazire, Ndayizera yavuze ko atabizi kuko atemera ko yabifatanywe. Yasobanuye ko ayo majwi ayakemanga kuko yumvise asa n’avugira muri studio, aho kuba kuri telefone.
Yavuze atayarimo kandi n’aho bamuvuze atabyemera kuko atari we’. Yavuze ko atumva neza ukuntu yari kuba afite imikoranire myiza na Ntamuhanga, yarangiza akamwita ‘igisambo’ cyangwa ‘umukoboyi’ nk’uko byumvikanye mu majwi.
Avuga ku mashusho yagaragajwe abashinja, Ndayizera yasobanuye ko ibyagaragajwe ari byo yatangiye abwira urukiko mu iburanisha rya mbere, ko ‘guhuza insinga ahantu harehare bisabirwa uburenganzira’ bityo batigeze basaba ku rwego na rumwe uburenganzira bwo gucukura ngo bahuze izo nsinga.
Yavuze ko abahanga basobanuye amashusho akemanga ubuhanga bwabo kuko bimwe mu bikoresho biri ku bishushanyo babyitiranyije, atanga urugero aho hari icyo bise ‘diode’ kandi ari ‘transistor’.
Phocas Ndayizera yavuze ko kugeza ubu atemera ko yafatanwe ibiturika kuko bitagaragazwa. Uwunganira mu mategeko Ndayizera Phocas yavuze ko ibisobanuro biri muri video yagaragajwe n’ubushinjacyaha bivuguruzanya, kuko abona ntacyo byafasha urukiko mu bijyanye n’amategeko.
Avuga ku majwi ashinja abaregwa, yavuze ko umwimerere wayo utakwizerwa kuko ntaho ubushinjacyaha bwagaragaje ko abaganiraga ibiganiro byabo ntaho bihuriye n’ibiri muri dosiye y’abaregwa.
Uyu munyamategeko yavuze ko mu majwi y’ibiganiro byavuzwe ko Ntamuhanga yagiranye na Tembo, hatagaragazwa nimero ya telefone ayo majwi yakuweho cyangwa ngo bagaragaze ko babihawe na sosiyete y’itumanaho ikanabisinyira ko ibibahaye.
Ati “Kuba ubushinjacyaha butarabikoze njyewe mbona bitafatwa n’ikimenyetso muri uru rubanza.”
Uwunganira mu mategeko Ndayizera yanenze amajwi yumviswe ashinja abaregwa, ko hari aho ijwi ryumvikana ari iry’uwitwa Ntamuhanga Cassien ku yindi nshuro rikumvikana ari irya Nsengimana Jean Claude alias Tembo. Bityo avuga ko ayo majwi adakwiye guhabwa agaciro n’urukiko.
Yavuze ko mu iburanisha ryabanje Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta muntu wo mu Rwanda ufite ubushobozi bwo gusuzuma ibiturika abaregwa bafatanywe, ariko akaba yatunguwe no kubona abari kubisobanura ari Abanyarwanda. Iki ngo kigaragaza ukwivuguruza ku bushinjacyaha.
Yasoje asaba ko amajwi n’amashusho byazanywe mu rukiko bidakwiye guhabwa agaciro.
Hakurikiyeho uwitwa Karangwa Eliaquim, avuga ko ibikubiye mu majwi n’amashusho abashinja atabyemera, kuko insinga bagaragaje ko bafatanwe zigaragara ko zidashobora gutwara amashanyarazi kandi kamere y’ibikoresho bigaragazwa bidakorana mu buryo nziramugozi.
Karangwa yavuze ko asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’amashanyarazi, bityo abona uko uwasobanuye amashusho agaragaza uko ibiturika bibashinjwa bikora atari byo.
Iburanisha ryasubitsw e saa 14h18, urukiko rutegeka ko rizakomeza kuri uyu wa Gatanu saa mbiri za mu gitondo.
prudence@igihe.rw