Urubanza ruregwamo abantu 25 bashinjwa kuba mu Mutwe wa P5 ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane rwakomeje ariko abenshi bahuriza ku kuba badashobora kuburana batunganiwe, bamwe bavuga ko badasobanukiwe iby’amategeko.
Uko ari 25 baregwa ibyaha bine birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; Kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no Kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Abaregwa barangajwe imbere na (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa n’Imyitozo mu Gisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.
Ubwo iburanisha ryasubukurwaga kuri uyu wa Kane, abaregwa bagombaga gusubiza ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha, ubwo kuri uyu wa Gatatu hagaragazwaga uburyo ibyaha baregwa byakozwemo.
Ubwo abaregwa bari bahawe umwanya, Rtd Major Habib Mudathiru yahise abwira umucamanza ko atiteguye kuburana.
Ati “Nasabaga ko kugira ngo mburane, ni uko naba mfite umwunganizi.”
Habarurema Jackson na we yunzemo avuga ko bitewe n’uko adasobanukiwe iby’amategeko, “nasabaga unyunganira mu mategeko.”
Umunya-Uganda Desideriyo Fred na we yavuze ko akeneye umwunganizi kuko adasobanukiwe iby’amategeko, nawe akeneye umwunganizi.
Ndirahira Jean de Dieu we yagize ati “Nanjye ndasaba umwunganizi kuko nisanze mu byo ntazi.”
Umucamanza Lt Col Charles Madudu yabonye abakeneye kuburana bunganiwe babaye benshi, ahita avuga ko ubusanzwe umuntu ufite ubushobozi yishyura umwavoka, ariko utabufite asaba Urugaga rw’Abavoka rukamumushakira, bityo bagomba kugira umwanya wo guhitamo icyo bazakora.
Ati “Nabonye benshi batazi gusoma no kwandika, umwanditsi w’urukiko yabafasha akandikira urugaga rw’abavoka, rukabagenera abunganizi. Bisanzwe bikorwa, ariko iyo ufite ubushobozi bwo uramwiyishyurira ntabwo ujya muri ibyo.’’
Umushinjacyaha Major Dennis Ruyonza yavuze ko bakabaye barabivuze ku mu rubanza rw’ejo kuko bemeye ko rutangira kandi batunganiwe, gusa ngo nta kundi byagenda.
Ati “Ariko kubera ko ari uburenganzira ntakuka nta kundi byagenda, ariko ubutaha hatazagira uvuga ngo ntiyamubonye kandi ataramusabye.”
Umushinjacyaha yavuze ko kuburana wunganiwe ari uburenganzira butangwa n’itegeko Nshinga kandi umuntu ashobora kubisaba aho urubanza rwaba rugeze hose. Yavuze ko harebwa abantu bakeneye gushaka ababunganira n’abatabashaka, hakabona kugira umwanzuro ufatwa.
Yavuze ko yabaha icyumweru cyo gushaka abavoka, ariko ubushinjacyaha buvuga ko ku nyungu z’abafunzwe, icyumweru kimwe cyaba ari cyinshi.
Habib Mudathiru yahise amanika ukuboko, ahawe ijambo agira ati “N’icyumweru ni gike kubera ko tutamenya n’igihe umuntu yashakira umwavoka, ni gike cyane. Ariko nk’uko mubivuze, icyumweru kimwe twagishimangira, ariko kigiye munsi hari impungenge z’uko tutabona umwavoka.’’
Umucamanza yemeje ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa ku 14 Ukwakira 2019, hizewe ko abaregwa bose bazaba babonye umwunganira.
Mu baregwa uko ari 25 harimo Abanya-Uganda batatu; Lubwana Suleiman, Katwere Joseph na Desideriyo Fred. U Burundi bwo bufitemo bane barimo Ndirahira Jean de Dieu, Nsengiyumva Janvier, Minani Jean na Nsabimana Jean Marie Vianney. Harimo na Iribanje Lambert wo muri Malawi.
Mu baregwa uko ari 25, abantu 14 bafashwe bavuze ko binjijwe muri P5 banyuze mu Burundi, umunani baturutse muri Uganda, babiri muri Kenya n’umwe muri Malawi.
Mudathiru yahoze muri RDF, aza gusezererwa. Mu 2013 ngo yerekeje muri Uganda, ari naho yaje guhamagarirwa na Maj Robert Higiro akamuha ubutumwa bwa Kayumba Nyamwasa, ko bafite Umutwe wa Politiki wa RNC, ariko bashaka no gukora igisirikare cyawo, bityo we n’abandi basezerewe mu ngabo, bakwishyira hamwe.
Abafashwe bose bakuwe mu mashyamba ya Congo nyuma y’igico gikomeye batezwe n’Ingabo z’icyo gihugu, FARDC, aho abenshi bahuriza ku kuvuga ko bashyikirijwe u Rwanda ku wa 18 Kamena 2019.
Inkuru wasoma: Abarwanyi 25 ba P5 barimo Major Mudathiru bagejejwe mu rukiko (Amafoto)
Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique
https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/major-mudathiru-na-bagenzi-be-bashinjwa-kuba-muri-p5-ya-kayumba-nyamwasa-banze