Site icon Rugali – Amakuru

Itekinika: Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Amakuru yizewe agera ku rubuga Virungapost aravuga Abayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda batangiye gufatanya n’igihugu cy’u Burundi mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu gihe abaturanyi beza ubusanzwe bakabaye bashishikazwa n’imibereho myiza ya bagenzi babo, guverinoma z’ibi bihugu zikomeje kugaragaza ubushake bwo gukongeza urugo rw’umuturanyi kandi rushobora gushya rugakongeza n’izabo.

Aya makuru aravuga ko kuri ubu u Burundi na Uganda byatangiye ubufatanye bwimbitse bwo gushyigikira agatsiko kwose k’abanyabyaha katangiza ku mugaragaro intambara ku Rwanda, aho bivugwa ko mu gihe ibi bihugu byombi bisanzwe bivugwaho gukorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa wa RNC, kuri ubu byatangiye no gufatanya gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa Paul Rusesabagina.

Uyu mutwe ni MRCD uvuga ko uharanira impinduka muri demokarasi, ni ihuriro riyobowe na Paul Rusesabagina ubarizwa mu Bubiligi.

Mbere y’uko aya makuru ajya hanze, abantu bizewe bari bemeje ko Uganda iri gutegura gufasha umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa u Rwanda rufata nk’umutwe w’iterabwoba ahagiye hagaragazwa ibikorwa by’ibanga bigamije gushyigikira uyu mutwe harimo nk’igihe hafatwaga bus yuzuyemo abantu bari bajyanywe mu myitozo ya gisirikare y’uyu mutwe muri Congo.

Kuva icyo gihe, ngo imikoranire ya RNC ndetse n’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI) bwagize uruhare mu irekurwa ry’abo bantu bari bajyanywe mu ishyamba nyamara harimo bamwe bari babyiyemereye nk’uko Virungapost ikomeza ivuga.

Izindi nkuru wasoma
Haribazwa impamvu Selena Gomez arebana ay’ingwe na Demi Lovato
Umwami mu kotsa inyama yahuruje Pogba na Mess i Dubai
Tugiye gushyiraho uburyo bushoboka bwose kugirango umukandida wacu azatsinde – Katumbi
Perezida Kagame yihanganishije Tanzaniya na Malawi
Kuri ubu rero biravugwa ko Rusesabagina na MRCD biyunze kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa mu kurindirwa umutekano na CMI no koroherezwa mu bikorwa byo gushaka abarwanyi muri Uganda ahiganje Abanyarwanda nka Mubende, Masindi, Hoima, Kibale, Kagadi, Sembabule, Nakivale n’ahandi.

Bivugwa ko Abanyarwanda batuye muri ibi bice bari guhatirwa kohereza abantu babo mu myitozo mu nkambi ziri muri Congo no gutanga amafaranga y’imisanzu y’intambara kandi ngo CMI ikabigiramo uruhare rw’ingenzi. Ngo abanze kohereza abana babo cyangwa gutanga imisanzu, barashinjwa gushyigikira ubutegetsi bw’u Rwanda bakibasirwa kugerwa ubwo basubijwe mu Rwanda bitwa intasi.

CMI kandi ngo igira uruhare mu kuvana abarwanyi muri Uganda bajyanwa mu nkambi z’imyitozo mu burasirazuba bwa Congo ibanyujije I Bujumbura, aho bakirwa n’abayobozi b’inzego z’umutekano mbere yo guherekezwa bakanyuzwa mu Kiyaga cya Tanganyika. Mbere yo kuva muri Uganda CMI ngo akaba ari yo ibaha impapuro z’inzira ikanabafasha kunyura ku mupaka.

Aba ngo iyo bageze muri Congo bitegurira ibikorwa munsi y’umuyobozi w’ikirenga, Kayumba Nyamwasa ndetse na Gen Laurent Ndagijimana uzwi nka Wilson Irategeka Lumbago wa MRCD wahoze muri EX-FAR ndetse akananyura muri FDLR mbere yo kwitandukanya nayo.

Abasirikare bakuru b’u Burundi basura Uganda

Abasirikare bakuru b’u Burundi baravugwaho kuba bamaze iminsi bakunda kujya muri Uganda muri gahunda zigamije gupanga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Urugero rutangwa n’uru rubuga dukesha iyi nkuru ni Gen. Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, aho ngo yagaragaye I Kampala mu mushyikirano n’abasirikare bakuru ba Uganda barimo umuvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Saleh, umuyobozi wa CMI, Col Abel Kandiho.

Mu nama zabanje kandi ngo Gen Niyongabo yakoranye inama n’aba basirikare bakuru ariko hari n’uwari minisitiri w’umutekano icyo gihe, Gen. Henry Tumukunde ndetse na Col Kaka Bagyenda ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO).

Amakuru kandi anavuga ko ukuriye Urwego rushinzwe ubutasi rw’u Burundi (SNR), Etienne ‘Steve’ Ntakirutimana nawe yagiye I Kampala kenshi, aho ngo buri gihe yakirwaga bitangaje ndetse akarindirwa umutekano n’abasirikare ba CMI bisobanuye ko yabaga ari umushyitsi w’ingenzi kandi waje mu butumwa bufitiye inyungu ibihugu byombi.

Hagati aho, biravugwa ko iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yamaze gushing ububiko bw’ibyo kurya mu Karere ka Kakumiro n’ahitwa Gayaza mu Karere ka Wakiso muri Uganda, aho ngo babitse amatoni y’ibigori yo kugurisha ngo babone amafaranga yo kugura ibikoresho bakeneye mu nkambi zabo no kubona ibyo bagaburira abo binjije.

Exit mobile version