Site icon Rugali – Amakuru

Itekinika! Dr Christopher Kayumba yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku byaha birimo ubusinzi

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwafashe umwanzuro wo gufunga iminsi 30 y’agateganyo Dr Christopher Kayumba ushinjwa ibyaha birimo ubusinzi no gukorera ibyaha ku kibuga cy’indege.

Dr Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe mu minsi ishize akurikiranyweho ibyaha birimo gusinda ku mugaragaro, ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

Nyuma yo gufatwa yakorewe dosiye yoherezwa mu bushinjacyaha, ashyikirizwa urukiko ngo yisobanure ku byo ashinjwa.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Urukiko rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zemeza ko ibyaha ashinjwa yaba yarabikoze, bityo rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.

Mu Ukwakira umwaka ushize, Dr Kayumba nabwo yavuzweho ubusinzi, ubwo yandikaga amagambo kuri Twitter agaragaza ko hari icyo apfa na Polisi.

Icyo gihe Dr Kayumba yifashishije Twitter, yanditse ubutumwa bukomeye avuga ko buri gihe iyo atwaye imodoka, Polisi imuhagarika ‘ikamuhimbira ibyaha’. Avuga ko Polisi yamushatseho amakosa guhera mu 2012.

Mu butumwa Polisi yanyujije kuri Twitter yasubije igira iti “Dr Kayumba ni umusinzi usanzwe kandi abangamiye rubanda. Polisi izakora ibishoboka ngo asubire ku murongo, nta kindi. Nta gusaba imbabazi. Ntabwo ashobora guhindanya isura ya Polisi ngo ntabiryozwe. Nashaka agende avuga ibyo ashaka.”

Urukiko rwategetse ko Dr Kayumba afungwa by’agateganyo
Source: Igihe.com
Exit mobile version