Site icon Rugali – Amakuru

Itekinika: Banki yo mu Rwanda yagabweho igitero cy’ikoranabuhanga cyo kwiba miliyoni 574

Polisi y’u Rwanda yahishuye ko umwaka ushize imwe muri banki zikorera mu gihugu yagabweho igitero cy’ikoranabuhanga cyari kigamije kwiba ibihumbi 700 by’amadolari, abarirwa muri miliyoni 574 z’amafaranga y’u Rwanda, abakigabye batahurwa batarabigeraho.

Iki gitero cyavuzweho mu nama nyunguranabitekerezo ku miterere y’ibyaha byambukiranya imipaka, ingamba zo guhangana nabyo, yateguwe na Sena y’u Rwanda, yeteranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Mutaramana 2017. Yahuje abantu bagera ku 120 bahagarariye inzego hafi 47 zirebana n’umutekano w’abantu n’ibyabo.

Mu kiganiro ku isura rusange n’imiterere y’ibyaha byambukiranya imipaka cyatanzwe na ACP Morris Murigo ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi, yavuze ko muri iki gihe ikoranabuhanga ryakijije byinshi, ariko rikanatera ibindi birimo kuba ababikora biborohera , kubitahura cyangwa kubigenza bikagorana.

Yavuze ko mu mwa wa 2016 ibyaha by’ ikoranabuhanga byari ku kigero cya 0.36% by’ibyaha ibihumbi 17 byakiriwe mu mwaka wose, ariko cyane cyane ari abajura bashatse guca mu ikoranabuhanga ngo bibe amafaranga y’abantu.

Yagzie ati “Hari abashatse kwiba ibihumbi 700 by’amadorali imwe muri banki zo mu Rwanda tubasha kubahagarika batarabikora. Icyo kwishimira ni uko byashoboye guhagarikwa bitaraba.”

Yongeyeho ko ababikora usanga barusha ubushobozi abashinzwe kubigenza, bikaba bikenewe ko hongerwa ubushobozi no kwigisha abaturage uburyo bwo kwicungira umutekano wabo n’ibyabo.

Ibi byaha birangwa no kuyobya abantu no kwinjira muri email z’abantu, kohererezanya amafaranga n’ibindi.

ACP Murigo yavuze ko muri iyi minsi ugereranyije n’ikindi gihe u Rwanda rurimo gufata imodoka nyinshi zibwa ahandi zikazanwa mu Rwanda, cyangwa zikanyuzwamo zijyanwa ahandi.

Ku bijyanye n’iterabwoba n’ubuhezanguni, ACP Murigo, yatangaje ko umwaka ushize ryafashe ikigero cya 0.01% cy’ibyaha byose byakiriwe na Polisi bingana n’ibihumbi 17.

Mu byaha byageze kuri Polisi, ibyerekeye biyobyabwenge bikomeje kwiyongera kuko umwaka ushize byageze kuri 23.87% by’amadosiye yose yakiriwe ari urumogi na kanyanga. Abarucuruza bakaba aribo benshi kurusha abarunywa. 71.87% bafatiwe muri ibi byaha bakaba ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35.

ACP Murigo yavuze ko hari imbogamizi ikomeye muri ibi byaha kuko hari ibihugu bituranyi bitayirwanya, aho abaturage bajyayo bakabinywerayo. Avuga ko hakwiye guhuza amategeko n’ibindi bihugu kuri ibi byaha.

Akenshi Kanyanga n’urumogi bituruka muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Tanzania na Uganda. Muri iyi minsi muri Congo niho haturuka urumogi rwinshi.

Ibyaha by’icuruzwa ry’abantu mu 2016 bingana na 0.25%, urubyiruko nirwo rwibasiwe ku kigero cya 61%. Ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu n’ibikomoka ku ngagi ni kimwe mu byaha bihari nubwo bitari ku rwego rwo hejuru.

Mu ijambo ryo gutangiza inama ku mugaragaro, Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yagarutse ku byaha ndengamipaka birimo; ingengabitekerezo ya Jenoside, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’intwaro, ibyaha bimunga ubukungu nko kwiba amabanga.

Yagize ati “Ibi byaha biragenda byiyongera kandi uburyo bikorwamo bugenda buhindagurika kuko bikoresha ikoranabuhanga rihambaya ahanini rirenze irikoreshwa n’inzego z’umutekano.”

Yavuze ko ibi byakemurwa no gukora ubushakashatsi ku bihindura isura, guteza imbere ikoranabuhanga mu gukumira ibyaha ndengamipaka, kutirara mu gutahura amayeri akoreshwa mu byaha ndengamipaka, kongera ibikoresho birenze ibikoreshwa n’abakora ibyaha ndengamipaka no kwigisha abanyarwanda bakamenya guhangana n’ibigezweho.

 

ACP Morris Murigo ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha muri Polis
Igihe.com

 

Exit mobile version