Kuri uyu wa Mbere Nyakanga 2016, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abanyamahanga muri rusange, cyane cyane abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda (RNC) babyukiye ku nkuru irimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerecyeye itangazo ryashyizweho umukono na Dr Theogene Rudasingwa yahaye inyito: “Itangazo ry’Umunsi w’Ubwigenge Rikozwe n’Ihuriro Rishya”.
Ingingo nyamukuru ikaba ko abashinze iri shyaka rishya ari abagabo batatu ari bo Dr Theogene Rudasingwa, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera biyomoye kuri RNC.
Kubera izo mpamvu, ubuyobozi bukuru bwa RNC butangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’Umuryango mpuzamahanga muri rusange, ariko by’umwihariko abayoboke ba RNC, ibi bikurikira:
1.Ubuyobozi bukuru bwa RNC bwamaganye bwivuye inyuma gahunda za Dr Rudasingwa Theogene n’abagenzi be zigamije gusenya RNC zica abayoboke mo ibice.
2. Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro bushimangiye ko RNC ari imwe kandi ifatanye cyane (One and indivisible).
3. Ubuyobozi bukuru bwa RNC bushimangiye ko buzakomeza kwimakaza demokarasi n’izindi ndangagaciro yiyemeje kuzageza ku Banyarwanda. Buhagaze cyane k’umuco wo gukoresha amatora mu gushyiraho abayobozi nk’uko amategeko yayo abiteganya.
4. Ubuyobozi bukuru bwa RNC buributsa ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo ishyaka ashaka, rifite indangagaciro yiyumvamo. Niyo mpamvu bubeshyuza ibyanditswe mw’itangazo rya Dr Rudasingwa ko umuyoboke wa RNC ahita aba umuyoboke w’ishyaka rishya rye na bagenzi be.
5.Ubuyobozi bukuru bwa RNC busabye abayoboke n’abayobozi bo mu nzego zose gukomeza ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe, kuko nta gikuba cyacitse.
6. Nkuko Dr Rudasingwa yabitangaje, ntabwo agihagarariye inyungu z’Ihuriro; bityo rero, nta muyoboke cyangwa umuyobozi ukwiriye kumugana mu izina rya RNC.
7. Gahunda zose z’Ihuriro zigomba gukomeza mu nzego zose uko ziteganyijwe haba mu rwego rwa Komite Nkuru Nshingabikorwa, Biro Politiki, Intara n’Uturere. Aho bihindutse gato ni mu Karere ka Buruseli: Aho kugirango inama ngarukakwezi yajyaga iyoborwa na Dr Rudasingwa, mu rwego rw’inshingano z’agateganyo yahawe na Komite Nkuru Nshingwabikorwa,ihurire i Buruseri, abayoboke b’Akarere ka Buruseri bose basabwe kuzahurira mu nama izabera Charleroi kuwa gatandatu tariki ya 02/07/2016.
8. Gahunda zose z’ Ihuriro Nyarwanda muri Plateforme ya 5, RNC ihuriyemo na FDU-Inkingi, Amahoro, PDP-Imanzi na PS-Imberakuri zizakomeza uko ziteganyijwe.
9. Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro Nyarwanda busabye abagize Biro Politiki y’Ihuriro babishoboye kuza kwitabira ikiganiro kuri Radio Itahuka kugirango bagaragarize abanyarwanda n’abayoboke ko n’ubwo Rudasingwa n’agatsiko ke biyomoye, Ihuriro Nyarwanda rikiri imbumbe (intact).
10. Ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro Nyarwanda bwifurije abanyarwanda umunsi mwiza w’Ubwigenge.
Bikorewe I Washington DC kuwa Mbere Nyakanga 2016
Umuhuzabikorwa Mukuru a.i. w’Ihuriro Nyarwanda
Jerome Nayigiziki