Ihuriro Nyarwanda ryababajwe n’ inkuru y’ ifatwa no koherezwa m’u Rwanda kwa Sankara.
Ihuriro Nyarwanda kandi ryamaganye ibihugu byohereza imfungwa m’u Rwanda, byirengagije uko Leta y’ u Rwanda ikorera iyicarubozo imfungwa, cyane cyane iza Politiki.
Ihuriro Nyarwanda riboneyeho kumenyesha Leta y’ u Rwanda ko kuzana Sankara mu Rwanda bishobora kubaha ibyishimo by’ agahe gato ariko bidakemura ibibazo by’ ingutu by’ ugarije u Rwanda.
Turakomeza kandi gushishikariza Leta y’ u Rwanda kwemera kuyoboka inzira y’ ibiganiro kugira ngo ibibazo byugarije u Rwanda bishakirwe umuti wumvikanyweho. Bitabaye bityo, abarwanya ubutegetsi n’ abazayoboka inzira y’ ishyamba bazakomeza kwiyongera uko bukeye n’ uko bwije.
Turayishimye Jean Paul
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyawanda
+1508.335.8771
jpturayishimye@yahoo.com