IHURIRO NYARWANDA
Rwanda National Congress
Spokesperson Tel: 1508.335.8771, Email: jpturaysihimye@yahoo.com
Kuwa 22/02/2018
ITANGAZO RY’ IHURIRO NYARWANDA KU KIBAZO CY’ IMPUNZI ZA KIZIBA
Ihuriro Nyarwanda, RNC ryamaganye ibikorwa bya Leta y’ u Rwanda by’ ubunyamaswa birimo gukorerwa Impunzi z’ Abanyekongo zo mu inkambi ya Kiziba. Ibi bikorwa birimo ubwicanyi, kwicishwa inzara ndetse no guhohoterwa k’ uburyo bwinshi.
Ibi bikorwa by’ ubugome bukorerwa impunzi, birimo kuba mu gihe abakuru b’ Ibihugu b’ u Rwanda na Zambia barimo kuganira kukibazo cy’ Impunzi z’ u Rwanda ziba mumahanga (Zambia). Bikaba bisebeje ndetse bikwiriye kwibazwaho niba koko icyo Prezida Kagame ashakira impunzi atari kuzimarira ku icumu nkuko birimo kugendekera impunzi z’ Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bari barahungiye mu Rwanda.
Ibi bikorwa by’ ubugome kandi, bikwiriye gukangura n’ izindi mpunzi harimo ni iz’ abarundi zaje gushaka ubuhungiro mu Rwanda, ko umunsi bwana Kagame yazirambiwe azazimishaho amasasu.
Ihuriro Nyarwanda, RNC ririfatanya n’ Impunzi z’ abanyekongo ziri mukaga, kandi rinazizeza ko rikomeza gufatanya nazo gukora ubuvugizi mu kwamagana Leta ya Kagame yitwara nk’ Amabandi.
Jean Paul Turayishimye
Umuvugizi w’ Ihuriro Nyarwanda, RNC
Tel#: 1508.335.8771