Site icon Rugali – Amakuru

Itangazo risoza inama ya 2 y’imiryango itegamiye kuri leta n’amashyaka ya politiki nyarwanda bikorera hanze mu rwego nyungurabitekerezo

RWANDA BRIDGE BUILDERS

ITANGAZO RISOZA INAMA YA KABIRI YAHUJE IMIRYANGO ITEGAMIYE KURI LETA N’AMASHYAKA YA POLITIKI NYARWANDA BIKORERA HIRYA NO HINO KW’ISI IHURIYE MU RWEGO NYUNGURABITEKEREZO

RWANDA BRIDGE BUILDERS

ITANGAZO RISOZA INAMA YA KABIRI YAHUJE IMIRYANGO ITEGAMIYE KURI LETA N’AMASHYAKA YA POLITIKI NYARWANDA BIKORERA HIRYA NO HINO KW’ISI IHURIYE MU RWEGO NYUNGURABITEKEREZO

(CADRE DE CONCERTATION )

KULI 22 KUGEZA 23 KANAMA

Inama ihuza abahagarariye amashyaka ya politiki n’imiryango nyarwanda itegamiye kuli leta baturutse hirya no hino kw’isi, yongeye guterana ku mataliki ya 22 kugeza kuli 23 Kanama 2020 hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, igamije gukomeza gusuzumira hamwe ibibazo by’ingutu byugarije igihugu cy’u Rwanda no gutekereza ku ngamba z’umuti wabyo.

Abari mu nama bamaze gusuma ibyakozwe nyuma y’inama yo kuva kuli 23 kugeza kuli 24 Gicurasi 2020 n’izindi nama nyunguranabitekerezo zakozwe mu matsinda anyuranye. Inama yemeje ko hajyaho amatsinda yo gufasha URWEGO NYUNGURABITEKEREZO mu mirimo rushinzwe.
Imaze gusuzuma ibibazo by’ingutu byugarije u Rwanda, impamvu bidakemuka n’ingaruka zabyo, INAMA :

1.Yishimiye ko komite nshingwabikorwa yujuje inshingano yahawe yo kwegera amashyirahamwe atari yashoboye kwitabira inama yo muli Gicurasi, bikaba byaratumye hari abiyongereye kubasanzwe, ndetse hari abandi batanze icyizere ko bari hafi kuza muli uru rwego.

2.Yababajwe cyane n’uko abanyarwanda bakomeje kubangamirwa n’ubutegetsi bubi burangwa n’ingoma y’igitugu, budaha agaciro uburenganzira bwa muntu, budatandukanya inzego z’ubutegetsi, burangwa n’ivangura, kutabasha kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, bwafunze urubuga rwa politiki, bugoreka ukuli kubyabaye, butanya kandi bugateranya abanyarwanda.

3.Yasanze ko mu rwego rwo gukomeza guhuza imbaraga z’imiryango-nyarwanda y’ingeri zose kugirango mu Rwanda habe impinduka mu bya politiki kandi binyuze mu mahoro, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kubonera ibisubizo ibibazo byugarije umuryango-nyarwanda, bishingiye cyane cyane ku kuba nta demokarasi, kwirengagiza ukuri kubyabaye no kutubaha uburenganzira bwa muntu, hajyaho amatsinda nyungurabitekerezo uko yemejwe mu nama akaba agaragara mu nyandikomvugo y’inama. Ibikorwa by’ayo matsinda byatangizwa hakulikijwe urutonde rw’ibyihutirwa byashyizwe mu nyandikomvugo y’inama.

4.Yasanze ingamba zifatwa na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya Covid19 zitita kubibazo bikomeye biremereye abaturage ahubwo ugasanga bishyigikira inyungu z’agatsiko ka FPR-Inkotanyi gakomeza kwikubira umutungo w’igihugu harimo n’imfashanyo zose ziva mu mahanga.

5.Iramagana ishimutwa ryibasiye urubyiruko rufite imyaka hagati ya 20 na 27 bitwaje icyorezo cya Covid-19 ariko bikaba bikekwa ko babajyana mu gisirikare ku ngufu hagamijwe kubashora mu ntambara z’urudaca zo mu karere.

6.Iramagana itotezwa, ishimutwa n’iyicarubozo n’ubwicanyi bikomeje gukorerwa abanyarwanda, hagamijwe gucecekesha abatavuga rumwe na FPR, mu Rwanda no mu mahanga. Ibyo bikaba bigaragarira ku migambi mibisha yibasiye muli ibi bihe ba Madame Victoire Ingabire Umuhoza, bwana Bernard Ntaganda, bwana Fred Barafinda Sekikubo, Aimable Karasira, umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga (uzwi ku izina rya Cyuma Hassan), Laure Uwase, n’abandi benshi bashimuswe nka Boniface Twagirimana na Abayisenga Vénant.

7.Yongeye kugaragaza ko ibabajwe n’iyicwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, kandi ishyigikiye ko hagomba kubaho iperereza ryigenga ku rupfu rwe, no kugaragaza irengero ry’abantu babiri bafatanywe nawe.

8.Iramagana imvugo n’ibindi bikorwa bigayitse by’ubutegetsi bwa FPR n’abambari bayo (uhereye kuli General James Kabarebe, umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame) bigamije gutera ubwoba Dr Denis Mukwege, Umunyekongo wahawe Ishimwe Nobeli ry’Amahoro ku isi kugira ngo adakomeza gusaba ubutabera buteganijwe na Mapping report. Inama ikaba ishyigikiye ko abagiye bakora amahano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abo aribo bose, bagezwa imbere y’ubutabera bakabibazwa , bityo bigahagarika umuco mubi wo kudahana wasakaye mu karere ukaba ugiye kukoreka.

9.Iramagana ibikorwa n’imyifatire igayitse bya leta y’u Rwanda yabaye gashozantambara, ikaba idasiba gushotora no kwica impunzi z’Abanyarwanda tutibagiwe n’abaturage bo mu bihugu byo mu karere, harimo u Burundi, Uganda, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Afurika y’epfo, Malawi, Zambia, Tanzania, Mozambike,…

10.Iramagana ihigwa n’ihohoterwa leta y’u Rwanda ikomeje gukorera abayihunze aho guhagurukira gukemura ibibazo bya politiki bituma impunzi nyinshi z’abanyarwanda ziri hanze zidatahuka ahubwo zigakomeza kwiyongera.

11.Iramagana icyemezo cya leta y’u Rwanda cyo guca ikinyarwanda kigasimburwa n’icyongereza guhera mu mashuri abanza. Ibi birashimangira ko hari politiki mbi y’iburabuzwa ry’uburezi mu Rwanda ku ngoma ya FPR bigaragara ko ikigamijwe ari ukudindiza ubumenyi bw’abana ba rubanda igihe abana b’abifite boherezwa mu mashuli meza mu mahanga.

Bishyizweho umukono ku ya 23 Kanama 2020

ABASHYIZEHO UMUKONO,

bahagarariye imiryango yitabiriye iyi nama kandi bemeye gushyira umukono kuri iyi myanzuro:

1.Action citoyenne pour la Paix
2.Amahoriwacu,
3.AMAHORO-PC,
4.Association rescapés du génocide des réfugiés rwandais au Congo (Ex-Zaïre-RDC) ARGR-INTABAZA,
5.Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR),
6.Comité pour l’Unité, la Paix et la Réconciliation au Rwanda (CUPR),
7.Congrès rwandais du Canada (CRC),
8.Convention Nationale Républicaine (CNR-Intwari),
9.Coordinateur du Comité de Suivi de la Problématique des Réfugiés Rwandais (CSPR),
10.COVIGLA,
11.Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI,
12.FDU-INKINGI,
13.Fondation IBUKABOSE-RENGERABOSE, Mémoire et Justice pour tous,
14.Global Campaign for Rwandans’s Human Rights (GCRHR),
15.Global Voice of Rwandan Refugees (GVRR),
16.Groupe d’initiative France-Rwanda
17.INGANZO GAKONDO,
18.Initiative du Peuple pour l’Alliance Démocratique (IPAD),
19.Initiative HUMURA,
20.Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique ISCID asbl,
21.ISHEMA PARTY,
22.JAMBO asbl,
23.Liberté d’Expression Culture et Paix, LECP Info,
24.Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès, MRP,
25.MRCD
26.Norway Sub Sahara Africa development organization (NSADO),
27.Observatoire des Droits de l’Homme au Rwanda (ODHR),
28.Organization for Peace, Justice and Development in Rwanda and Great Lakes Region (OPJDR),
29.Pacte Démocratique du Peuple (PDP-IMANZI),
30.PSI-Imberakuri,
31.Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda (RIPRODHOR), 32. RNC-Ihuriro,
33.Rwanda National Forum (RNF),
34.Rwandan Alliance for the National Pact (RANP-Abaryankuna),
35.Rwandan American Youth Association,
36.Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice (RDTJ),
37.Rwandiska föreningen för mänskliga rättigheter (RFMR),
38.Rwandiske Forum i Oslo, FORUM RWANDAIS D’OSLO (RFO), Norvège,
39.United Freedom Fighters (UFF-INDANGAMIRWA),

Exit mobile version