Rishingiye ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Guverinoma yiswe “Guverinoma y’abaturage ikorera mu buhungiro”;
Rimaze kubona ku buryo butunguranye ko iyo Guverinoma igaragaramo abarwanashyaka b’Ishyaka PS Imberakuri;Mme Chantal Mukarurema na Mme Immaculee UWIZEYE;
Rigarutse kandi ku migenzo myiza igomba kuranga abanyapolitiki;
Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha,abarwanashyaka baryo n’Imprimbanyi za Demokarasi ibikurikira:
Ingingo ya mbere:Ishyaka PS Imberakuri rirasanga ishyirwaho rya Guverinoma yiswe “Guverinoma y’Abaturage ikorera mu buhungiro ari igikorwa gifite icyo kivuze muri plitiki y’u Rwanda
Ingingo ya 2:Ishyaka PS Imberakuri
rishyikiye abanyapolitiki bose bafata iya mbere mu gukemura ibibazo bya politiki byugarije u Rwanda igihe cyose bidahungabanya ubumwe,ubusugire ,ubufatanye nderse n’umutekano by’amashyaka atavugarumwe na Leta ya Kigali.
Ingingo ya 3:Ishyaka PS Imberakuri nk’Ishyaka rikorera mu Rwanda kandi ryemewe n’amategeko y’u Rwanda ritewe impungenge n’ishyirwa muri iyo Guverinoma ritagishijwe inama abarwanashyaka baryo ;Mme Chantal MUKARUREMA na Mme Immaculee UWIZEYE KANSIME
Ingingo ya 4:Ishyaka PS Imberakuri rirasanga kuba bariya barwanashya barinjiye muri iriya Guvernoma badafite itiki y’Ishyaka PS Imberakuri binyuranyije n’imigenzo myiza iranga abanyapolitiki keretse niba babibona ukundi.
Twifurije Guverinoma yiswe “Guverinoma y’Abaturage ikorera mu buhungiro”amahirwe masa!!!
Bikorewe I Kigali,kuwa 20 Gashyantare 2017
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)