Bimaze kugaragara ko u Rwanda rumaze kuba gereza yagutse icumbikiye imfungwa za politiki n’iz’ibitekerezo; Bishingiye ko Abanyarwanda n’Abanyamahanga bagomba kuzirikana izi mfungwa zose; Hagarutswe kandi ku bitekerezo byatanzwe n’Abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka PS Imberakuri,iby’Abanyarwanda ndetse n’iby’Abanyamahanga;
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri ashyizeho kandi atangaje ku mugaragaro umunsi w’imfungwa za politiki n’iz’ibitekerezo uzajya uzirikanwa buri mwaka mu Rwanda nk’uko bikubiye mu ngingo zikurikira:
Ingingo ya mbere:
Umunsi wo kuzirikana imfungwa za politiki n’iz’ibitekerezo uzajya uba mu Rwanda ku italiki ya 24 Kamena buri mwaka.Ibi bikaba bishingiye ku mateka ya politiki y’iyo taliki.
Ingingo ya 2:
Bishingiye ku mateka ya politiki mu Rwanda,taliki ya 24 Kamena 2010 byabaye ubwa mbere Abanyarwanda biganjemo Abarwanashyaka b’Ishyaka rya PS Imberakuri n’aba FDU Inkingi bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Ishyaka FPR INKOTANYI.
Ingingo ya 3:
Iyi myigaragambyo yateye ubwoba Ishyaka FPR Inkotanyi yeretse Abanyarwanda ndetse n’amahanga igitugu cy’iri shyaka cyagaragajwe n’ihohoterwa rikomeye ryaranzwe n’ibikorwa by’iyacarubozo ryakorewe abari mu myigaragambyo bari bahanganye na polisi.
Ingingo ya 4:
Ku italiki ya 24 Kamena 2010 niho Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri yafunzwe hamwe n’Abayobozi bakuru b’Ishyaka PS Imberakuri n’ab’Ishyaka FDU Inkingi.Ibi bikaba byari mu mugambi wa FPR Inkotanyi wo gusenya burundu aya mashyaka no gucecekesha abatavugarumwe na Leta ya Kigali.
Ingingo ya 5:
Mu kuzirikana izi mfungwa,taliki ya 24 Kamena hazajya hakorwa ibiganiro bishishikariza Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga kuba hafi izi mfungwa muri byose, guha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa byazo no gukora ubuvugizi bugamije kwamagana ifungafunga ry’abaharanira impinduka mu Rwanda.
Bikorewe I Kigali,kuwa 20 Gashyantare 2018
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri
Me NTAGANDA Bernard (Sé)