Site icon Rugali – Amakuru

ITALIKI YA 17 GASHYANTARE 2020, YABAYE IGISHIRIRA CYATWITSE UMUTIMA

Turi mu gitondo cyo ku wa mbere taliki 17 gashyantare umwaka wa 2020. Ndabyutse , maze nkuko bisanzwe muri ibi bihugu byo hakurya y’inyanja, ni ukubanza gutera akajisho hanze kugira ngo umenye uko ikirere gihagaze mbere yo gusohoka, hato udakubitana n’imbeho ya kabutindi ikakugagaza. Ngo mare kubikora, nkora agasiporo gato ko kunanura imitsi nkuko nkunze kubigenza.

Mu gihe nari nkitegereje ko umubiri utuza ngo nitere utuzi maze njye mu bi karito, mba neguye telephone ngo ndebe uko hakurya iyo mu rwa Gasabo baramutse. Nabaye ngifungura telephone mbona ko ibintu bidasanzwe. Yari yuzuye ubutumwa butegereje gusomwa bwinshi cyane. Nahise numva mu mutima ko atari igitondo nk’ibindi. Narafunguye maze ngwa ku butumwa bw’abantu barenga 30 banyoherereje, harimo n’abo ntaherukaga guca iryera. Bose intero ni imwe, yari iyi baruwa mubona hasi

Itangazo rya polisi y’u Rwanda ribika umumarayika wa Kibeho, ukimara kuri soma wahitaga wumva ko Atari ukubika gusa rigamije ahubwo harimo kumuharabika, no kumwambika icyasha nkuko n’ubundi bari bamaze imyaka babimukorera mu gihe yari agifite umwuka w’abazima. Ni gute banditse bemeza ko yiyahuye nta n’iperereza barakora. Ubonye iyo bavuga ko bikekwa ko yaba yiyahuye. Hanyuma bakazemeza iryo tekinika ryabo nyuma. Nasomye ubutumwa bwa mbere, ubwa kabiri, ubwa gatatu, nuko ntangira kugira ubwoba buvanze n’amakenga. Ndibwira nti ahari wasanga ari fake news nkuko bimaze kuba akamenyero muri iyi si ya none. Nuko nfata umwanzuro wo guhamagara inshuti. Iya mbere iti nanjye nuko nabibonye, n’undi nawe ati nuko, ngeze ku wagatatu we ntitwabasha kuvugana kuko byari amarira gusa. Uko nakomezaga gusoma ubwo butumwa ni nako nambyiringiraga amaso nanikandakanda ngo numve niba ahubwo arinjye muzima. Kuko ibyo nasomaga byakuraga umutima. Ibitekerezo byambanye byinshi ari nako bisiganwa mu bwonko amasigamana, “niko byagenze na ntibishoboka” barashyidika cyane, numva mbuze icyo nfata n’icyo ndeka. Nuko nfata agatebe ndicara, ibyo kujya ku murimo ubwo biba birahagaze, mu kanya gato intekerezo zinjyana kure ntangira kwibwira nti:

  • Ariko Mana, ubu koko uwo twakunze turi benshi, uwo wahaye impano idasanzwe yo kuririmba mu isengesho ryomora ibikomere kandi rigasana imitima, koko uraretse abagome baramwivugana? Murabyumva ko ibyo kuvuga ko yiyahuye yimanitse mu mshuka nari nabiteye utwatsi rugikubita. Nuko ndakomeza nti..
  • Ariko Mana, ubu koko uwo wahaye ijwi rituje, ukamutuza muri twe, kugira ngo ahore atwigisha gutanga no kwakira imbabazi, kwiyunga no kubana nk’abavandimwe, koko uraretse abayoboke ba Sekibi bamukoreraho ubufindo?
  • Ubu koko Mana, ubaye ukimuduha umukuye mu buroko bwa 1930, none uhise umutwambura twari tutarashirana urukumbuzi.

Uko nari muri izo ntekerezo niko amashusho ya Kizito Mihigo mu bihe bitandukanye yasimburanaga mu mutwe, nibuka cyane ikiganiro yatanze akimara gufungurwa ku munyamakuru Etienne Gatanazi wakoreraga icyo gihe radiyo y’abadage yitwa Deutche Welle. Aho yatangiye avuga ko kuva bigitangira atigeze ashaka guhangana mu nkiko , ko ahubwo yahisemo gutakamba no gusaba imbabazi. Muri byinshi yasobanuye icyahise kinza mu mutwe kijyanye n’ibyari bimaze kuba muri icyo gitondo ni indirimbo yise “ Igisobanuro cy’Urupfu” aho yagiraga ari indirimbo nahimbye yari iya gikirisitu, nta ntego namba nari nfite yo gupfobya cyangwa se guhakana nkuko hari abashatse ko bisobamuka gutyo; ahubwo nari ngamije gukangurira abantu kugira impuhwe, imbabazi no kwiyunga. Akomeza agira ati nashakaga nkuwacitse ku icumbu, kubwira abandi ko ububabare twanyuzemo bugomba kutubera ishuli ryo kutitaza abandi; ko ahubwo ubwo bubabare bugomba kudufasha kumva ububabare bw’abandi. Naho ku kibazo cyo kuba yumva azabasha kongera kwakirwa mu muryango nyarwanda umaze igihe umubona mu yindi sura, Kizito ati , ntekereza ko abanyarwanda bibeshye kuwo ndiwe , (reka mwongerereho ko babeshywe) kuko mu ndirimbo zanjye ntayindi ntego nigeze ngira usibye guhoza, gukiza ,gushyikigira , kubanisha abantu no kubaherekeza mu rugendo rwo komora ibikomere twatangiye kuva Genocide yahagarara.

Kizito Mihigo, iminsi micye amaze gufungurwa

Muri ako kanya numvishe ayo magambo ya Kizito ari nk’amakara atukura acaniriye umutima wanjye, kuko numvaga ntashaka kumva na gato umuntu wambwira kubabarira abo bishi be, nyamara kandi Kizito ubwe yari imbabazi nzima. Numvaga ntashaka uwambwira kuzagirira impuhwe abo bagome, ndetse mu mutima numvaga mbifuriza kuzapfa urupfu rubi ruruta urwo bishe Kizito. Umujinya wari mwinshi, atari uko Kizito murutisha izindi nzirakarengane zitabarika zose Leta yahitanye, ahubwo numvaga ari nkaho babujije abanyarwanda amahirwe kuko:

  • ➢  Babambuye muganga ukomeye wabavuraga ibikomere by’imbere mu mutima;
  • ➢  Babambuye umugabuzi w’urukundo , imbabazi n’impuhwe;
  • ➢  Babambuye umwubatsi w’ibiraro bibambutsa inyanja y’urwango n’urugomo ishaka kurimbura abasaza abakecuru n;urubyiruko, kandi ikaba ifite ubukana nk’ubwa tsunami yarimbuye imbaga muri Thailand.

Kurundi ruhande numvaga akandi kajwi gato kambwira ngo nzaba nanjye mpemukiye Kizito ningwa mu mutego wo kubika urwo rwango rw’abishi be mu mutima wanjye kuko we yabababariye, ko kandi igisobanuro cy’urupfu yatwigishije nzaba ntaragisobanukiwe neza. Kuri we urupfu ntabwo rufite ijambo rya nyuma, ahubwo nubwo ari ikibi kiruta ibindi, ariko rutubera umuryango ugana icyiza kiruta ibindi.

Nyuma y’amasaha macye, maze gutuza , natangiye gutekereza noneho nk’umunyamakuru, nuko ndibwira nti burya koko ngo ibijya gucika bica amarenga, nibuka ko aho bavuga yiyahuriye bahamujyanye iminsi ibiri mbere y’uko batangaza urupfu rwe, aho bavugaga ko ngo yafashwe n’abaturage ashaka gutorokera mu gihugu cy’uburundi. Ibi nabyo bikaba byari amayobera mashitani aba gusa mu rwa Gasabo, kuko nkuko twese tubizi nta rwego rw’abaturage rushinzwe gucunga no gufata abashaka gutoroka igihugu. Niba runariho ubwo rwari rwarashyiriweho Kizito Mihigo gusa kuko niwe wenyine tuzi mu mateka rwafashe. Ikindi nuko batugaragarije amashusho ari kumwe n’abandi bagabo babiri bari kumwe. Kugeza magingo aya ntibaratubwira niba nabo bariyahuje amashuka, niba bafunze, niba se bakibarizwa mu isi y’abazima, ibyo byose ntawubizi, Polisi yaratuje iricecekera nkaho abo bo batari ibiremwa by’Imana by’ abanyarwanda.

Bibwiye ko bashobora kumufungira amarembo y’ijuru.

Polisi mu gutangaza ko Kizito yiyahuye bari bafite umugambi wo kubuza imbaga y’abanyarwanda kujya mu nsengero basabira iyo ntumwa y’Imana no kumuherekeza ari benshi. Polisi yari izi neza ko mu myemerere ya Kiliziya Gatolika Kizito Mihigo yabarizwagamo , uwiyahuye adashyingurwa gikirisitu. Ibi cyakora byo biteye agahinda kuwakoze icyo gikorwa, kuko gushaka gutandukanya umuntu n’Imana ye ukoresheje imbaraga sinzi niba ari icyaha kizorohera uwagikoze. Ariko nubwo ibihato bitabarika bashyize mu banyarwanda ngo batamuherekeza, byagize abo bitambamira, umugambi wabo ntibawugezeho kuko isi yose yibutse iyi mpirimbanyi y’amahoro, ndetse anasezerwaho bya gikirisitu. Reka aha nshimire abihayimana bose ndetse n’abo mu muryango wa Kizito bagize ubutwari bwo kumuherekeza Gikirisitu. Ni kimwe mu bikorwa bicye nzibukiraho ko koko hakiri abihayimana mu Rwanda bazi amabi y’ingoma iyoboye igihugu. Nakifuje ko bagakoze byinshi birushijeho kandi bakaba benshi.

Abamwishe kugeza na nubu usibye inyota y’amaraso, nta kigaragara kugeza ubu cyerekana ko hari inyungu zabo Kizito Mihigo yigeze abangamira.

  • ➢  Ko yigishaga ubugwaneza n’imbabazi, abanyarwanda babigize bahomba iki?
  • ➢  Ko yigishaga gukundanda, gutanga imbabazi no kuzakira, abanyarwanda babikoze ubutegetsi buhomba iki?
  • ➢  Harya ngo nuko gusa yavuganye n’abarwanya ubutegetsi? None se niba baburwanya kumwica byajyaga gutuma barekeraho kuburwanya, cyangwa bari gukaza umurego. Ngira ngo igisubizo ntibatinze kukibona.

Kuri uwo munsi w’amakuba, bwije nanzuye ko Ikivi Kizito Mihigo adusigiye kizuswa n’intwari zigendana mu mutima kandi zikarizikana bya nyabyo aya magambo y’Uhoraho agira ati “ Gutinya Uhoraho bisumba Byose, none se ubyibandaho wamuganye nde? ?Mwene Siraki 25: 11

Reka muri iki gihe twitegura kwibuka umwaka ushize tubuze umumaritiri w’amahoro mu Rwanda, mbifurize ibyo yakundaga kuvuga ngira nti:

“Bavandimwe, mugire amahoro, urukundo, imbabazi, ubworoherane n’ubwiyunge”

Axel Kalinijabo

Exit mobile version