Kagame arishakira abandi banyarwanda bari hanze yifuza kubika muri gereza ze. Nyuma yuko abongereza n’ibindi bihugu byanze kohereza abo Kagame yirirwa yiruka inyuma abashinja icyaha cya Jenoside, ubu Kagame yatangiye itekinika mwese mugiye kwibonera mu minsi iri mbere.
Gufungura Leopold Munyakazi kugirango yerekane ko mu Rwanda hari ubutabera ko ndetse mubo ibindi bihugu nka USA bohereje baburanishijwe ndetse bakanarekurwa, byahe se? Ubu uyu Leopold Munyakazi barangije kumutera ibishinge by’abasazi kuburyo Munyakazi muzi atari we bakuye muri Amerika.
Ikindi kandi nta nuzi uko ubuzima bwe bumeze kuburyo bashobora kumurekura yagera hanze akamara amezi macye ngo arapfuye yishwe nurw’ikirago. Kagame ajye abeshya abahinde kuko abo yishakira nibariya bari mu Bwongereza n’ahandi ngo nabo abatere ibishinge by’abasazi!
Ariko abantu mutarabona IMPUHWE ZA BIHEHE murasetsa! Kizito Mihigo amaze imyaka ine afunzwe by’agateganyo none ngo agiye kugaruka mu nkiko? Mwabanje se mukibaza aho Diane na Adeline Rwigara barengeje iminsi bagobye kuba baragarutse mu nkiko none ubu bakaba bafunze binyuranije n’amategeko Kagame abeshya abazungu ko yubahiriza!
Ibi bya Kizito Mihigo nabyo nukugirango ayobye abazungu amurekure noneho aba bagashakabuhake b’abazungu bamufasha muri byose bazabone icyo baheraho bashyira mu bikorwa ibyo abasaba. Mu Rwanda nta butabera buhari niyo yafungura Kizito Mihigo ntabwo azamusubiza imyaka 4 yose amaze amufunze amurenganya.