1.Urubanza rwo kwa Rwigara rwasubukuwe ariko rwongera gusubikwa.
a.Uyu munsi nibwo Diane Rwigara na Adeline Rwigara bagejejwe imbere y’urukiko kuva mu mwaka wa 2017.
b.Ubushinjacyaha bwongeye abaregwa muri dossier yo kwa Rwigara.
c.Ubutabera mu Rwanda ntibushoboka kugerwaho FPR Inkotanyi zikiri ku ubutegetsi.
d.Ibyaha byose Famille Rwigara iregwa n’ibihimbano.
2.Inama ya Transform Africa Economic Forum iteraniye i kigali.
a.Paul Kagame araririmba Technology ariko nta gikorwa kugirango u Rwanda rushobore kubigeraho.
b.Kagame yayoboye inama ya Broadband Commission for Sustainable Development i kigali. Mu gihe umuyoboro wa internet abanyarwanda bavugira ho nta network bagira mu bice bitandukanye by’igihugu.
c.Ikinyoma kitazibagirana n’imodoka za VW zagaragaye muri iyi nama bavuga ngo “Made in Rwanda” kandi zivuye south Africa.
3.U Rwanda ni igihugu kigendera kuri ruswa , ubujura no kunyereza ibya rubanda.
a.Biratangaje kumva bavuga ko u Rwanda ari urwa 3 mu kugenzura umutungo wa Leta.
b.Ariko kuki twisumbukuruza cyane, ntabwo twaba abanyarwanda kuruta kwigereranya na Singapole, Suisse, Sueden.
c.Tito Rutaremara arasanga ruswa ariyo yoretse u Rwanda.
d.Umuvunyi nawe ati:”dukeneye Software izajya itubwira abanyereje, abakoresheje nabi umutungo wa Leta.”
e.Jean D Ntawukuriryayo aribaza impamvu inama y’umugenzuzi mukuru idashyirwa mu bikorwa.
f.Ese ikibazo kiri mu uburezi cyaba giterwa ni uko nta reme ry’uburezi rifatika ritangwa?
4.Paul Kagame nta amatwi agira yo kumva ibyo abwirwa n’abafana ba Arsenal?
a.amagambo ya Paul kagame yanditse agenga imyitwarire ya Arsenal yatumye abantu batandukanye hirya no hino ku isi bamubwiza akari imurori ko nawe akwiye kuregura ubutegetsi.
b.Abafana benshi bibukije Kagame ko atagomba kunenga Arsenal, ahubwo ko nawe agomba kurekura ubutegetsi.