Site icon Rugali – Amakuru

ITAHUKA: NYIRAMONGI NA KAGAME BARABESHYA BANDE? RUSWA NO GUTEKINIKA BIBAYE TWIBANIRE MURI VILLAGE URUGWIRO

1.Leta y’agatsiko yubakiye ku kinyoma ndegakamere burya babikora babizi kandi babishaka.
a.Sena y’u Rwanda ejo yashimangiye ko imibare mimbano itangazwa na Leta idashobora gutuma igihugu gitera imbere.
b.PM Edouard Ngirente yari akwiye kwegura vuba na bwangu mu gihe abasenateri bamweretse ko Leta ayoboye yubakiye ku kinyoma.
c.Tito Rutaremara ati:«maze igihe njyenda mvuga ko u Rwanda rwateye imbere, none imibare yose n’ikinyoma.»
d.Niba Sena isanga imibare ya Leta y’agatsiko ari ikinyoma gusa hagomba gukorwa iki?

2.Emmanuel Gasana yatangiye imirimo ye mu ntara y’amajyepfo.
a.Minisitiri Shyaka Anastase yasabye Emmanuel Gasana kutazarangwa n’amatiku mu kazi agiyemo.
b.Ese Mureshyankwano yaba yarazize amatiku?
c.Abasenateri bakemanze CV ya Emmanuel Gasana kuruta iya Musoni James.

3.Ruswa duhora twamagana yagaragajwe mu nama ya FIFA i Kigali mu Rwanda.
a.Kurwanya ruswa m’umupira ni bimwe mu byo Perezida wa FIFA yaganiriye na Perezida Kagame.
b.Kagame yaganiriye ku mishinga igamije iterambere ry’umupira w’amaguru, harimo no gufatanya mu kurwanya ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru.

4.Ese mubona abayobora u Rwanda baterwa n’iki no kubeshya abanyamahanga ?
a.Amateka y’u Rwanda ntabwo azagirwa meza kugirango abantu batugirire impwuwe.
b.Kuvuga ko hari igice kimwe cy’abanyarwanda gifite imyumvire ya kinyamaswa, hakaba n’abandi bavukiye kwicwa.
c.Dr Richard Sezibere yatanze ikiganiro mu Nteko y’umuryango w’ubumwe bw’ Afurika gishingiye ku mateka abogamiye k’uruhande rwa FPR Inkotanyi.

5.Jeannette Kagame aratanga ubutumwa butandukanye n’ubwa Paul Kagame.
a.Nyiramongi agomba kumva ko ubwoko atari indangamuntu.
b.Kagame niwe ubwe wabyivugiye ko hari abagomba gusaba imbabazi kubera ubwoko bakomokamo.
c.Nyiramongi yaba yibwira ko ibibera mu mazu y’abanyarwanda abana batabimenya cyangwa ngo babyigishwe n’ababyeyi babo?

6.Fidele Ndayisaba yagaragaje imibare ishingiye ku ngengabitekerezo.
a.94% batewe ishema no kwitwa Abanyarwanda.
b.95% bibona mu bunyarwanda kuruta kwibona mu moko y’Abanyarwanda.
c.97% bumvise gahunda ya Ndumunyarwanda mu buryo butandukanye.
d.68% nibo bitabiriye gahunda ya Ndumunyarwanda.
e.10% Ndayisaba avuga ko ari abarwayi bari muri Leta bafite Ingengabitekerezo ya jenoside.

Exit mobile version