Site icon Rugali – Amakuru

ITAHUKA: KIGALI MU UMUGAMBI WO KWICA IMFUNGWA ZA POLITIKI. MUKIGANIRO KIDASANZWE NA JEAN PAUL

Kigali imaze iminsi ishaka uburyo yakwikiza imfungwa za politiki ariko bikayishobera. Nyuma y’ aho Kagame avugiye ko abanyururu bamuteza induru mumahanga, ubu noneho yategetse abashinzwe umutekano (Soma abashinzwe kubuza abanyarwanda umutekano), gushaka inzira y’ ubusamo, nubwo yaba yamuteza ingorane ariko by’ igihe gito.

Ni muri urwo rwego, Kigali yahimbye umugambi wo kwitera ikoresheje bamwe mubagizi ba nabi baba mumashyamba ya Kongo isanzwe ikoresha mu gutega za ambush ndetse bakazanakoresha n’abandi b’inzirakarengane kugira ngo bitarabura. Maze bakica imfungwa bavuga ko bari batewe n’ abashakaga kuzifungura. (Iyi ni stragy izwi, ariko yakoreshwaga kera izwi ku izna rya “False Flag”. Tuzabisobanura mu kiganiro.

Ibi byose biraterwa n’ uko abanyagitugu benshi bari kuri pressure yo gufungura imfungwa za politiki, Kagame aratinya ko yaba nka Ethiopia. Biri mu nzira!! Ntimuzacikwe.

Mu ijambo rimwe gusa nzagira icyo mvuga kuri deal(NO deal) ya Arsenal na Kagame. Ese Akamanzi na Nduhungiriki baba bahisha amafaranga ya Deal cyangwa nabo ntibayazi.

Urubanza rw’ imfungwa za politiki tuzarugarukaho mumagambo avunaguye.

Intwari yitangiye u Rwanda Sendashonga yibutswe hanamurikwa igitabo ” Inzira y’ ubutwari” Intwari ntipfa. Institut Sendashonga ikomeje gufata urumuri Sendashonga Seti yasize yakije.

Jean Paul Turayishimye mu kiganiro kidasanzwe.

Exit mobile version