Site icon Rugali – Amakuru

ITAHUKA: GUKURAMO INDA NIBIBE IMBARUTSO Y’IMPAKA K’UBWISANZURE BWANYONZWE N’AGATSIKO

1.Gutumikira abatwandikiye bo mu Rwanda.
2.Kiliziya gatolika n’ubwo tuyishimira guhagarara yemye ikarwanira ubwisanzure mu myemerere yayo, yarasinziriye iragona abanyarwanda bamburwa uburenganzira bwinshi bw’ibanze irebera.

3.Impaka ku myemerere ya gikristu zagombye kuba imbarutso, abanyarwanda bagatangira bakavuga batishisha imyemerere yabo ya politiki, bagasaba uburenganzira busesuye ku butaka bwabo, ku mishahara yabo, ku mitungo yabo,etc….
4.Ya dossier ya Ministre Gatete yo guha cadeau ya miliyari 320 abanyarwanda ngo bazigamire izabukuru igarutse ku meza .

5.N’ubwo yigamba kuba iyambere kw’isi muli zahabu na Coltan, Leta y’agatsiko ifite ibibazo by’ingutu nka miliyari 290 mu gusana ibyangijwe n’ibiza , ibibazo bitayemerera gutanga cadeau ya miliyari 320. Hari n’abasabwa kwizigamira batagira icyo binjiza.
6.Uyu mushinga urimo itekinika ryo kubeshya amahanga, no kwiba abaturage amafranga yabo nk’ uko byakozwe mu Gaciro Fund.

7.Ngo icyo imbwa ihaze umanika aho ireba. Agatsiko kaciye igifransa none kagisubiyeho, Butare kayigira itongo none karinginga ngo inyubako zo muri Butare zongere zifungurwe, abanyarwanda bacitse Kagame bakambuka atabamariye mo umujinya , ubu nibo yitabaza mu kurihirira mutuelle abaturage.
8.U Rwanda rwakuwe k‘umwanya wa 58 mu bihugu byorohereza ishoramari rushyirwa ku mwanya wa 108 ku isi. Ya Doing Business yaciye igikuba burya ni baringa!
#IHURIRONYARWANDA#RADIOITAHUKA

Exit mobile version