Site icon Rugali – Amakuru

Itahuka: Abanyarwanda ntabwo ari umutungo wa Kagame agomba guhora atera ubwoba.

ABANYARWANDA BAGOMBA KUMENYA KO DUFITE ISHINGANO N’UBURENGANZIRA BWO KURWANYA KAGAME N’AGATSIKO
1.Paul kagame ati :″ umunsi kwihangana byatunaniye ikizakorwa kizakorwa nyine, kuko kwihangana bigira aho bigarukira.″
a.Kagame iyo abwira abaturage ko kwihangana bigira aho bigarukira aba ashaka kuvuga iki?
b.Abantu bakora politike bafite uburenganzira bwo kubwira abaturage imigabo n’imigambi yabo ?
c.Abaturage ntabwo ari umutungo wa Kagame agomba guhora atera ubwoba.
d.Ukuri kurashoboka muri politike, igihe twebwe rubanda tuzababaza kutwereka ibyo bakorera rubanda.

2.CNLG iratangaza ko hari umubare munini w’abantu 1500 batarahanirwa icyaha cya jenoside.
a. Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), yagejeje ku bagize Inteko Nshingamategeko raporo yayo 2017-2018.
b. Hari abakatiwe ibihano n’Inkiko Gacaca, hakaba hari n’abataracirwa imanza birirwa bihishahisha hirya no hino mu gihugu, mu gihe abandi bagiye mu mahanga.
c.Abadepite basabye Leta kugira icyo ikora ngo ihangane n’abapfobya jenoside bari mu mahanga.

https://youtu.be/q_vNj_3ZwG8

3.Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yagurije u Rwanda miliyoni 269.
a.Aya mafaranga agiye gushyirwa mu gukwirakwiza amashanyarazi.
b.Abasenateri bavuga ko mu bigo bihombya Leta harimo ikigo cya REG “Ingufu z’amashanyarazi”.
c.Aya mafaranga nayo agiye kurigiswa nabo mu gatsiko ka Kagame Paul.
d.Minisiteri y’ibikorwa remezo iravuga ko 46% y’ingo mu Rwanda bifite umuriro.

4.Abasenateri bakomeje kuvuga ko ibigo bya Leta 13 biyobowe n’abajura.
a.Ubushize twaganiriye ku kiganiro cy’abasenateri bashimangira ubujura buragwa mu bigo bya Leta.
b.Iyo Leta ivuga ko mu Rwanda nta ruswa, kunyereza ibya rubanda, ubujura buvugwa muri ibi bigo bukorwa na nde?

5.Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa usanze u Rwanda rufite inzara itewa na Leta y’agatsiko
a.Minisitiri Géraldine arabeshya ko abanyarwanda nta kibazo bafite mu biribwa kuko 90% y’ibiribwa bava imbere mu gihugu.
b.1.6% by’abanyarwanda nibo bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa bihagije kuko barya rimwe k’umunsi
c.Gérardine Mukeshimana asanga ikibazo cy’ubuso buto bw’ubutaka aricyo nyirabayazana.
d.Ariko se iyi mibare ko idahura niyo Francis Kaboneka aheruka gutangaza?
e.Francis Kaboneka ati:″ abatindi nyakujya ni 16% naho abafite imirire mibi 35%.″

Exit mobile version