Site icon Rugali – Amakuru

Itabaruka rya Patrick Mazimpaka Ukudashima(l’ingratitude) n’ubwibone bw’Akamasa kazamara inka kakazivukamo.

Benshi muri twe iyo uvuze FPR-Inkotanyi, cyangwa icyo bise Intambara yo kwibohora, nta gushidikanya ko izina Patrick Mazimpaka riri mu ya mbere aza mu mitwe yacu. Na none kandi benshi bibazaga impanvu uwo Patrick Mazimpaka wagaragaye cyane mu gihe cy’urugamba, ndetse na nyuma yaho nk’indi myaka isaga gato icumi; bibazaga aho yaba yaragiye, ku buryo hari n’abwiraga ko yaba atakiriho. Bibazaga impanvu tutamubonana n’urungano rwe nka Tito Rutaremara…. Iyo kandi uvuze izina rya Patrick Mazimpaka, ntiwabura kwibuka abasangirangendo be barimo: Tito Rutaremara, Pasteur Bizimungu, na Jacques Bihozagara. Hambere aha ubwo FPR yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 nanditse inyandiko nise: « NDABONA INTORE NKABURA INKOTANYI »

http://www.therwandan.com/ki/2016/03/31/urupfu-rwa-jacques-bihozagara-ni-urukozasoni-kuri-fpr/

Nongera no kubikomozaho ubwo Jacques Bihozagara yitabaga Imana i Burundi. Ntarinze kwisubiramo, nkuko aba bagabo Bihozagara na Mazimpaka umwe ashobora kukwibutsa undi dore amwe mu magambo nanditse icyo gihe muri 2012:

« “Ndabona Intore nkabura Inkotanyi”

Icyo gihe mu batumirwa bari bitabiriye iyo sabukuru y’Inkotanyi, nkuko inyandiko yanjye yabivugaga, nabonaga intore nkabura inkotanyi. Warebaga imbere ukabona umufasha wa Nyerere ukabura umufasha wa Rwigema; Wacyebukaga hirya ukabona Rucagu ukabura Mazimpaka! Waterera amaso hirya ukabona Rwarakabije ukabura Bihozagara…… Birababaje cyane kubona FPR yizihiza umunsi nk’uriya ukahabura umugabo Mazimpaka, ukahabura umugabo Bihozagara; warangiza uyu munsi amaze kwicwa ukarata ubutwari bwe. Ese nkamwe mwa basaza mwe mwabanye nawe ko ashobora kuba ajyanye agahinda mwe na FPR mwamuteye nkubwo umuzimu we muzawukizwa n’iki? Ese nk’ubu ko yigendeye mutamwegereye ngo mumusabe imbabazi z’impanvu mwamutereranye igihe NEC yanyu yari yamukuyeho amaboko? Ese igihe mwe izabakuraho amaboko mubona hazaba hasigaye nde wo kubavugira? Nizere ko urupfu rwa Bihozagara rwabahumuye amaso ejo mutazarata ubutwari bwa Mazimpaka nawe amaze kugwa Tanzaniya cyangwa kwicwa n’inzara kandi mubirebera nkaho mutamuzi mwigize ba ntibindeba cyangwa ntibinveko wa mugani w’abarundi.

Nkimara kwunva urupfu rwa bihozagara, ijambo ryanyuze mu mutwe rya mbere ni : SHAME ON YOU! FPR »

Patrick Mazimpaka yakoreye Inkotanyi, yakoreye FPR, yakoreye igihugu; ku bamuzi kandi bamukurikiraniraga hafi yabayeho ubuzima butari bwiza na gato mu myaka ye ya nyuma. Akaba ari nayo mpanvu nakoresheje ijambo ingratitude yakorewe na FPR n’abayibohoje!

Patrick Mazimpaka ni umugabo wari inyangamugayo, umugabo w’umunyabwenge, utari ukuze cyane ku buryo atari agifite icyo yamarira igihugu n’urubyiruko(dore ko yari na muto kuri Rutaremara) cyane cyane ko na mbere y’urugamba yari umwarimu Uganda na Kenya. Ariko ingratitude yatumye afatwa nabi agirwa umushomeri kandi ahanini azira ubwo bunyangamugayo bwe.

Singaye uwigeze kwandika ati: “Kuba muri RPF ni ukumenya kubeshya no kwitandukanya n’ubwenge”

Mwibuke ko ari umwe muri bacye bagaye cyane uko Perezida Pasteur Bizimungu yakuweho, nkaba nibaza ko ari imwe mu ntandaro zo kugirwa igipinga wa mugani wabo. Nkuko nabivuze hejuru, iyo uvuze Patrick Mazimpaka ntawabura kwibuka bagenzi be bakoranye akazi gakomeye nka Pasteur Bizimungu, Jacques Bihozagara na Tito Rutaremara. Icyo abo bagabo bahuriyeho ni nacyo batandukaniyeho na Tito Rutaremara, akaba ari nawe wenyine usigaye kubera ikomamashyi ryateye.

Nvuze ko ariwe wenyine usigaye kuko Pasteur Bizimungu nawe abayeho nkaho atariho. Nkuko nabyanditse kuri Bihozagara, ubu Inkotanyi nshya arizo ntore zigiye kumuvuga ibigwi n’ubutwari yagize kandi ntawamurebaga muri iyi myaka ishize amerewe nabi. Mwibuke ko abo bagabo bose ukuyemo Tito Rutaremara, bari barahejwe kuri ya table d’honneur Kagame aharaye; dore ko no mu masabukuru ya FPR abo bagabo batari bagitumirwa nkaho intebe zabaye nke.
L’ingratitude quand tu nous tiens!
Patrick Mazimpaka ugire iruhuko ridashira.

Gallican Gasana

Exit mobile version