Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 12, utugari 63 n’imidugudu 331. Gafite ubuso bwa Km² 647.7, gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 318.
Ukigera muri aka karere kashyizwe mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, usanganirwa n’inyubako ndende nshya zuzuye, izirimo kubakwa n’ibikorwa remezo nka gare, amabanki, amashuri, stade n’ibindi byerekana ko wageze mu mujyi.
Muri aka karere niho usanga icyicaro cy’umushinga ukomeye w’ikoranabuhanga wo gutwara amaraso mu bitaro hifashishijwe indege nto zizwi nka drones. Hari kandi Basilika nto ya Kabgayi, ari nayo rukumbi u Rwanda rufite.
Akarere ka Muhanga gafite imirenge 12 ariyo Muhanga, Cyeza, Kibangu, Kiyumba, Mushishiro, Kabacuzi, Nyabinoni, Nyamabuye, Nyarusange, Rongi, Rugendabari na Shyogwe.
Muri iki gihe aka karere kayobowe Béatrice Uwamariya wasimbuye Mutakwasuku Yvonne.
Ahitwa mu Cyakabiri mu Murenge wa Shyogwe
Ikibuga cy’indege nto (drones) zikoreshwa mu gutwara amaraso mu bitaro bitandukanye mu Rwanda kiri mu Karere ka Muhang
Ibiro by’Akarere ka Muhanga. Ni kamwe mu munani tubarizwa mu Ntara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 12, utugari 63 n’imidugudu 331
Banki nyinshi zafunguye amashami mu Mujyi wa Muhanga
Bazirika Nto ya Kabgayi
Bank of Kigali Group PLC ifite Ishami rikomeye i Muhanga
Equity Bank yaguye ibikorwa byayo mu turere dutandukanye tw’igihugu
Gare ya Muhanga yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014, ubu irakoreshwa n’abagenzi baturutse imihanda yose
Mu marembo ya Gereza ya Muhanga
Ahahoze icyicaro cya Radio Maria Rwanda i Muhanga
Mu marembo y’isoko rya Muhanga
Hari kubakwa isoko rigezweho rijyanye n’igihe
Ahaturuka umumotari ni umuhanda ugana mu gace rutahizamu w’Amavubi na APR FC, Sugira Ernest, akomokamo
Ku muhanda werecyeza kuri Paruwase ya Shyogwe yo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda
Agace kubatsemo inyubako z’abishoboye mu Mujyi wa Muhanga
I Nyabisindu kamwe mu duce dukorerwamo ubucuruzi
ICK igiye kwimukira mu nyubako nshya
Ifoto yafatiwe ku nyubako ya Hotel Splendid
Ikigo Nderabuzima cya Gitarama
Inyubako ikoreramo Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque iri no mu baterankunga b’Imena ba Tour du Rwanda na Miss Rwanda
Inyubako y’ahazwi nko kwa Jacques mu Mujyi wa Muhanga
Inyubako zikorerwamo ubushabitsi bukomeye muri Muhanga
Aha ni i Kabgayi, ku irimbi ry’abihayimana riri munsi ya Bazilika
Hejuru mu mpinga bahita i Fatima, hubatswe Ingoro ya Bikira Mariya
Iyi ni imwe mu nyubako zimaze igihe muri Muhanga, hazwi nko kwa Kanyabitoki
Iyi ni inyubako ya Diyosezi ya Kabgayi iri rwagati mu Mujyi wa Muhanga
Iyi shusho ya Bikira Maria uyibona ugeze kuri Paruwasi, hafi y’Ibiro by’Akarere ka Muhanga
Iyo urenze ahubatse ICK, ubona umuhanda ukomeza kuri Hotel Splendid ya mbere ikomeye i Muhanga, cyangwa ugakata werecyeza i Karongi
Kuri Paruwasi, hafi neza ya Gereza ya Muhanga
Mu marembo ya GS St Joseph Kabgayi, ishuri ryareze benshi barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance
Ugiye kugera i Kabgayi, iyo usubije amaso inyuma wongera kwitegereza umujyi
Uyu musigiti uherereye ahitwa i Nyabisindu
Ku Musigiti aho abayisilamu basengera
Splendid Hotel iri mu zikomeye mu Mujyi wa Muhanga
Stade ya Muhanga ikoreshwa na AS Muhanga ikina mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda
Mu marembo ya Stade ya Muhanga
Imbere muri Stade ya Muhanga
Mu Mujyi hagati hari inyubako ndende zizamurwa umunsi ku wundi
Akarere ka Muhanga gafite ubuso bwa Km² 647.7, gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 318
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Kabgayi
Urwunge rw’Amashuri rwa Munyinya kiri mu nkengero z’Umujyi wa Muhanga
Umuhanda winjira muri gare uturutse inyuma yayo
Umujyi wa Muhanga uri muri itandatu yunganira uwa Kigali
Umujyi wa Muhanga ufite restaurent n’amacumbi bigezweho
Urugomero rufasha mu buhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi
Hanarobwamo amafi
Ishami rya Banki ya Kigali mu ijoro
Imihanda irara icaniwe mu bice byose by’umujyi
Ubucuruzi bukorwa no mu masaha ya nijoro nta nkomyi
Mu masaha ya nimugoroba Umujyi wa Muhanga uba ushyushye
Ishusho ya Gare ya Muhanga mu masaha y’ijoro
Ibiro by’Akarere ka Muhanga mu ijoro
Umujyi wa Muhanga urara waka mu matara y’uruvangitirane
Umujyi wa Muhanga uri mu ishobora kuzajya yakira inama mpuzamahanga zibera ku butaka bw’u Rwanda
Umuhanda ugana i Kigali uva muri Muhanga
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Niyonzima Moïse