Hashize imyaka 25 mu Rwanda habaye genocide n’andi mahano yakurikiyeho. Mu rwego rwo guha icyubahiro abaguye muri iyo genocide n’ayo mahano bose rero, injira muri #WitnessChallenge yo muri Amahoriwacu campaign.
Muri iyo #WitnessChallenge wagurira igitabo cyitwa “In Praise of Blood: The crimes of the Rwandese Patriotic Front” kikagezwa ku byamamare bifite imbaraga n’ijambo kw’isi, abashingamategeko bo mu bihugu bikomeye, n’abandi bantu bazwi kw’isi yose.
Kubagezaho icyo gitabo bizatuma ibinyoma byakwirakwijwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bubeshya isi yose bijya ahagaragara. Ibyo binyoma bihishira amahano FPR yakoze yica abantu batabarika mu karere k’ibiyaga bigari.
Kwerekana ukuri rero ni ngombwa kugirango abanyarwanda bagere ku mahoro n’ukwishyira ukizana babujijwe n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Paul Kagame.
Nyura kuri website www.amahoriwacu.org/witnesschallenge udufashe winjire muri iyo challenge.