Site icon Rugali – Amakuru

Isubizwa mu Rwanda rya Maj Ntuyahaga Bernard rishobora kuba ari rwo rupfu rwe 

ITANGAZO RYA CLIIR n° 139/2018

Umuryango urwanya umuco wo kudahana n’akarengane mu Rwanda CLIIR uramagana ubutegetsi butavugirwamo bw’u Rwanda kuba bwararenze kuri imwe muri garanti bwari bwahaye ubuyobozi bw’Ububiligi bwasabye ko M. NTUYAHAGA Bernard asubizwa mu Rwanda.  Uyu muryango CLIIR ushyigikiye umukobwa wa M. NTUYAHAGA Bernard, uremeza ko iri subizwa mu Rwanda rishobora kuba ari urupfu rwa M. NTUYAHAGA Bernard kuva ubutegetsi bwa Kigali butavugirwamo butubahirije ibyo bwemeye ahubwo bugakora ibinyuranije n’ibyo bwemeye ku mugaragaro.

Kuri uyu wagatanu taliki ya 21 Ukuboza 2018 M. NTUYAHAGA Bernard. yoherejwe mu Rwanda n’Ububiligi aho kumwohereza muri Danemark aho yagombaga gusanga umuryango we umukobwa we n’umufasha we. Umuryango we wahise umushakira umwunganizi mu mategeko igihe azaba ageze mu Rwanda. Maître BUHURU yari amutegereje ariko ntiyashoboye kwakira umukiriya we wahise ajyanwa n’ubuyobozi bwa Kigali.

Kuva kuri iki cyumweru ku taliki ya 23 Ukuboza 2018M. NTUYAHAGA Bernard afungiye rwihishwa mu kigo gishinzwe koza ubwonko kigacengeza amatwara ya FPR mu bantu kiri i MUTOBO giherereye mu burengerazuba bw’amajyaruguru y’u Rwanda ku mu paka w’u Rwanda na Congo. 

M. NTUYAHAGA Bernard we ntiyifuzaga na gato gutaha mu Rwanda. Byari biteganijwe ko azagera i Kigali agahita yerekeza muri Danemark. Ntabwo yarakeneye kozwa ubwonko nk’uko bikorerwa abasubiye mu Rwanda bose.  Yagombaga gufashwa na Maître BUHURU Jean wahawe akazi n’umuryango we kugirango amufashe kubona indangamuntu n’urupapuro rw’inzira akamufasha kutavutswa uburenganzira bwe bw’ubwigenge n’ubuyobozi butavugirwamo bw’u Rwanda.

Ushinzwe ikigo cy’abavuye mu ngabo no gusubizwa mu ngabo  Madame Séraphine MUKANTABANA, aherekejwe n’abajenerari batatu bambaye civile bihishe mu bandi basirikare bategetse Ntuyahaga kurara amajoro abiri mu kigo cy’iyo komisiyo gicumbikira abantu mbere yo kubohereza i Mutobo. Ntabwo byumvikana uburyo bafata umuntu nk’umusirikare kandi amaze imyaka 24  nta bikorwa bya gisirikare akora. Ayo mezi atatu azamara i Mutobo ni ay’ubusa n’ubugoryi. 

Mu kigo cya MUTOBO, M. Ntuyahaga azozwa ubwonko hamwe n’abandi barwanyi ba FDLR bashyize hasi intwaro bizera ko bazahita babasubiza mu buzima busanzwe.

M. Ntuyahaga yoherejwe mu Rwanda binyuranije n’uburenganzira bwe nk’ikiremwa muntu. Abayobozi b’igihugu cy’Ububiligi birengagije ibyo umukobwa we Bernadette yababwiye ko u Rwanda ruyobowe na bakabuhariwe mu kwica urubozo bishe abakuru b’ibihugu bane bose batatu b’abahutu Juvénal Habyarimana w’u Rwanda, Melchior Ndadaye na Cyprien Ntaryamira b’u Burundi. Uwa kane akaba ari  Laurent Désiré KABILA wishwe ku taliki ya 16/01/2001. Perezida w’u Rwanda, Paul KAGAME, akaba ashinjwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi

La Tribune Franco-Rwandaise

Exit mobile version