Abimukira muri Israel bavugirije induru Paul Kagame imbere y’Amabasade y’u Rwanda. Utazi Kagame ni nde? Abo bimukira nabo bazi ko izo mpuhwe za Paul Kagame ari impuhwe za bihehe. Arabakira se we ari uwuhe? Ni nk’aho bavuze ngo nabanze akemure ibibazo bimuriho, ibibazo biri mu gihugu ke abone gukemura iby’ahandi. Ariko abanyaburayi cyangwa abanyamerika bafite aho bageze mw’ itera mbere, ibyo twita ibihugu byateye imbere, byaracecetse kuri kiriya kibazo kerekeranye no kuba byakwakira ziriya mpunzi, Kagame arishyanura ngo we yabakira mu gahugu kingana n’ikiganza?
Mwumve ariko uburemere bw’iki kemezo. Ubundi abanyarwanda baravuga ngo utazi ubwenge ashima ubwe. Ikindi kandi urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya. Aba bimukira banze kugirwa abacakara ba Kagame, aho kuba abacakara ba Kagame bazemera bafungwe. Niyo mpamvu nabo bahagurutse bakabimwereka.
https://www.youtube.com/watch?v=hFVX7r4sqW8
Abimukira barimo barabaza Paul Kagame ngo “amaraso yabo amuguriye ibisasu bingahe?” Nabo bazi neza icyo ayo mafaranga Kagame azayamaza. Bazi neza ko Kagame ari umurwanyi, ko ari umwicanyi, ko ari umugome, ko ntazindi mpuhwe abafitiye. Baramwibutsa ko ari abanya eritrea ko atari abanyarwanda.
Baratabaza UNHCR ngo ibimurire mu bindi bihugu bifite umutekano ariko atari u Rwanda kuko nta mutekano uri mu Rwanda rwa Paul Kagame. Kuba isi yose izi ko u Rwanda nta mutekano rufite tubikesha itangaza makuru kuko riradutabariza igihe bibaye ngombwa, aho tutari rirahatubera rikatugezaho amakuru arebana n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’ikiremwamuntu. Kubera iki u Rwanda? Itangazamakuru, nongeye kubakurira ingofero. Kudos!!!!!!
Ange Uwera