Evode ati “Ni gute umuntu usora miliyoni 100 wamufungira kunyereza miliyoni 5?” Umushinga w’itegeko rihindura rikanuzuza itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha uri gusuzumwa mu nteko Ishinga Amategeko, ugena ko Umushinjacyaha ashobora guca ihazabu ukurikiranyweho icyaha atiriwe amugeza imbere y’Urukiko ngo aburanishwe. Minisitiri Evode Uwizeyimana avuga ko ubu buryo bwagenwe kugira ngo hubahirizwe ihame ryo kutarundira abantu muri gereza no kugira ngo hatagira inyungu zibangamirwa.
Uyu mushinga uri gusuzumwa na Komisiyo ya Politike, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore (y’inteko Ishinga Amategeko/Abadepite) ifatanyije n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana.
Ingingo ya 35 y’uyu mushinga igena ko Ubushinjacyaha bushobora kujya buca ihazabu uwakoze icyaha atiriwe aburanishwa, ibyo bita ‘amende transactionnelle’.
Evode Uwizeyimana avuga ko ubu buryo bwagenwe kugira ngo hubahirizwe intego ya Leta yo kutarindira abantu muri gereza kandi ntihagire inyungu zibangamirwa.
Ati “Iyo ufashe umuntu wanyereje umusoro wa miliyoni eshanu akaba ari umuntu wishyura umusoro wa miliyoni 100 mu isanduku ya Leta ku mwaka, ukamufunga imyaka itanu, uba uri gukora ubuhe butabera? uba uri muri munyumvishirize, uba uri guhimana, uba ushaka kugira gute?”
Avuga ko inzego ziba zikwiye gukorana ubushishozi buhagije bukareba ahari inyungu nyinshi, ku buryo bwaca amande umuntu nk’uyu butiriwe bumujyana mu nkiko zishobora kumukatira igihano cyo gufungwa.
Evode Uwizeyimana uherutse kuvuga ko Leta y’u Rwanda itifuza kungukira mu byaha by’abantu no kubahana yihanukiriye, yavuze ko binashobotse Leta yashyiraho uburyo ari uwakoze icyaha n’uwagikorewe bombi bakungukira mu myanzuro y’ubutabera.
Ati “Niba dushobora kumvikanisha abantu, uwo muntu agatanga amande, ibyo bintu bikarangira cyangwa ukaba wizeye uti ‘uyu muntu ni ubwa mbere abikoze cyangwa se byamugwiririye’ mwajya muri pariki, Umushinjacyaha akavuga ati ibyo ari byo byose reka muce amende transactionnelle.”
Iki gihano cy’amande nta rubanza, gihabwa gusa uwakoze icyaha giteganyirizwa igihano cy’amahitamo hagati y’igihano cyo gufungwa no gucibwa ihazabu.
Kikagenwa n’Umushinjacyaha mu gihe abona ko nageza dosiye imbere y’Urukiko nta kindi Umucamanza azemeza atari uguca ihazabu.
Mu kukigena, Umushinjacyaha agendera ku biteganywa n’itegeko ry’ibyaha n’ibihano ku buryo adashobora kujya munsi cyangwa hejuru y’ihazabu yagenwe kuri icyo cyaha
Ni igihano kitari gishya kuko ingingo ya 36 y’iri tegeko riri kuvugururwa igira iti:
“Ku cyaha cyose Umushinjacyaha afitiye ububasha, iyo abona ko kubera impamvu zatumye icyaha gikorwa, urukiko ruzaca igihano cy’ihazabu gusa, kandi bibaye ngombwa rukanyaga ibintu, Umushinjacyaha ashobora guhitishamo ukurikiranyweho icyaha kujya kumurega cyangwa gutanga ihazabu nta rubanza, idashobora kurenga ihazabu ihanitse yateganyijwe n’amategeko iramutse yongereweho inyongera yategetswe. Iyo ukurikiranyweho icyaha yemeye kwishyura ihazabu nta rubanza rubayeho, ntaba agikurikiranywe ku cyaha yakoze.”
Imishyikirano n’uwakoze icyaha…
Muri uyu mushinga harimo uburyo bushya bugena ubwumvikane hagati y’Ubushinjacyaha n’uwakoze icyaha kugira ngo akemere.
Evode Uwizeyimana avuga ko ibi bizajya bikorwa ku byaha bitegurwa igihe kinini biri kuvuka muri iyi minsi nk’iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, no gucuruza abantu.
Avuga ko ibi byaha biba bifite abantu benshi babiri inyuma ku buryo guhana ubifatiwemo ako kanya ntacyo uba ukemuye.
Ati “Njye mushobora kubona n’ibimenyetso mukanabimpamya mukankatira ntacyo bintwaye ariko kumfata ngenyine mu bantu 100 muba mukoze iki?”
Avuga ko ubu bwumvikane buvamo kwemera icyaha bukanagaragaza byimbitse imikorere y’icyaha n’ababiri inyuma kandi utanze amakuru akarindirwa umutekano.
Avuga ko Abanyarwanda banafite ubunararibonye kuri ubu buryo kuko bwafashije abantu kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari abayikoze bagiye bumvishwa ko bagomba kwirega bakemera icyaha bakanagaragaza aho bagiye bajugunya imibiri y’abishwe.
Uyu mushinga ukomeje gusuzumwa muri Komisiyo ya Politike, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW