Site icon Rugali – Amakuru

Isomere nawe! Ubugome n’ubwicanyi ntakindi FPR Inkotanyi bazi none ngo Diane Rwigara arababeshyera!!!

U Rwanda rwasabye ko amafaranga akoreshwa mu gutunga abarekuwe n’urukiko rwa Arusha ahagarikwa. Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, yavuze ko bitumvikana uburyo abantu barekuwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR), ariko imyaka ikaba isaga icumi rukibacumbikiye ndetse batunzwe n’amafaranga ava mu misanzu y’ibihugu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida w’Urwego rwa IRMCT rwasimbuye ICTR n’urukiko rwarashyiriweho Yugoslavia (ICTY), Umucamanza Carmel Agius ari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego, Dr Serge Brammertz, bagejeje raporo y’ibikorwa byabo ku kanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Rugwabiza yavuze ko raporo y’umucamanza Agius umaze amezi atandatu muri izi nshingano, igaragaza uburyo IRMCT yaranzwe n’imikorere mibi, abikubira mu ngingo enye.

Harimo uburyo abantu 11 bahamijwe ibyaha bya Jenoside barekuwe batarangije ibihano; abantu umunani bafatwa nka ba ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagishakishwa ngo babazwe ibyo bakoze; no kuba abantu 23 barahamijwe na ICTR uruhare muri Jenoside, bajuriye bahabwa ibihano bito abandi bagirwa abere.

Indi ngingo ni uko abantu icyenda barekuwe na ICTR ubu “bibera i Arusha mu mudendezo ku mafaranga y’ibihugu binyamuryango, ibikenewe mu mibereho yabo n’aho kuba bikishyurwa mu ngego y’imari y’urwego (IRMCT).”

Abo bantu nubwo barekuwe n’urukiko ntabwo bifuje gusubira mu Rwanda ku mpamvu zabo, ndetse babuze ibihugu by’amahanga byabakira ku buryo bagumye mu nyubako z’Umuryango w’Abibumbye muri Tanzania.

Abatarabona ibihugu bibakira harimo Justin Mugenzi wari Minisitiri w’Ubucuruzi, Casimir Bizimungu wari Minisitiri w’Ubuzima, Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Prosper Mugiraneza wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta na André Ntagerura wari Minisitiri w’Ubwikorezi.

Amb. Rugwabiza yagize ati “Ibihugu bimwe bigize uyu muryango bigorwa no gukorana n’Ibiro by’Ubushinjacyaha ngo abakekwaho ibyaha ndengakamere bafatwe bashyikirizwe ubutabera, ariko bikabifata nk’ibisanzwe kubona amafaranga ava mu misoro y’abaturage babyo akoreshwa mu kubeshaho neza abafunguwe mu myaka myinsi na nyuma yo kugirwa abere.”

“Hamwe na hamwe ibibatunga n’ibindi bagenerwa byagiye byishyurwa na ICTR nyuma biza kuba Urwego, mu myaka isaga icumi. Uko gukomeza kubyishyura bikozwe n’Urwego ubwabyo ntibyumvikana. U Rwanda rwumva ko bidasobanutse bityo bikwiye guhagarara.”

 


Casmir Bizimungu yafashwe mu 1999 ahanagurwaho icyaha mu 2011, kugeza ubu ari mu gihirahiro yanze gusubira mu Rwanda

Ruswa no gutera ubwoba abatangabuhamya

Imwe mu ngingo yanenzweho cyane Umucamanza Theodor Meron akiyobora ICTR, harimo uburyo abantu bahamijwe ibyaha bya jenoside bagiye barekurwamo.

Mu minsi ishize nibwo hatahuwe ibibazo mu rubanza rwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi hagati ya Nyakanga 1990-Mata 1994. Afungiwe Arusha kubera uruhare yahamijwe muri Jenoside ndetse yakatiwe gufungwa imyaka 30.

Ku wa 20 Ukuboza 2012 Ngirabatware yakatiwe na ICTR mu rw’ubujurire, gufungwa imyaka 35 nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri Jenoside. Yaje kujuririra IRMCT, maze ku wa 18 Ukuboza 2014 akatirwa gufungwa imyaka 30. Ku wa 19 Kamena 2017 ariko, mu bubasha bwarwo, uru rwego rwemereye Ngirabatware ko ubujurire bwe bwasurirwamo.

Abanyarwanda batanu ari bo Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana na Marie Rose Fatuma, ku wa 3 Nzeri 2018 bafashwe bashinjwa ko ubwabo cyangwa banyuze ku bandi bantu, batanze ruswa bakanashyira igitutu ku batangabuhamya bagamije guhindura imvugo yabo mu rubanza rwa Ngirabatware.

Naho Dick Prudence Munyeshuli wafashaga mu iperereza ku ruhande rwa Ngirabatware, na Maximilien Turinabo, bashinjwa ko batangaje amakuru y’ibanga arebana n’abatangabuhamya, bazi neza ko ari ukurenga ku mategeko ya ICTR n’urwego rwayisigariyeho.

Biteganyijwe mu gihe urubanza rwa Ngirabatware ruzumvwa mu Ukwakira, urw’aba bo ruzatangira muri Nzeri 2019. Nubwo bafungiwe i Arusha, bahakana ibyaha baregwa.

Agendeye kuri raporo y’Umushinjacyaha Brammertz ku makuru y’uburyo muri ICTR habaye igisa no gusubirishamo imanza no kujurira, bikaza gutahurwa ko “abatangabuhamya bagiye bashyirwaho igitutu cyangwa bagahabwa ruswa kugira ngo bahindure imvugo,” Rugwabiza yavuze ko atari ho byabaye gusa.

Ati “Turashimira ubushinjacyaha aho mu rubanza rwa Ngirabatware wahamijwe Jenoside aho byagaragaye ko abatangabuhamya bahawe ruswa ngo mu kunyuranya n’ibyemezo by’urukiko. Uru rubanza ariko si rwo rwonyine, n’izindi zagiye zisubirishwamo zabayemo ibintu nk’ibyo.”

Ubushinjacyaha bumaze kubona amakuru

U Rwanda rumaze kohereza impapuro zisaga 1000 mu bihugu 34 zisaba ko abakekwaho ibyaha bafatwa, ariko si ko ibihugu byose bibyubahiriza n’ubwo hari ibishimirwa ubushake byagaragaje.

Umucamanza Brammertz yavuze ko ku bantu umunani IRMCT ishakisha bataraboneka, imaze kubona amakuru yizewe y’iperereza ku kanunu k’abo bantu, ndetse yegereye ibihugu bimwe isaba ubufasha kugira ngo bafatwe.

Abo barimo batatu bazaburanishwa IRMCT nibafatwa aribo Félicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizimana n’abandi batanu bazaburanishwa n’u Rwanda ari bo Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Phénéas Munyarugarama.

Umushinjacyaha Brammertz yagize ati “Uyu mwaka ubaye uwa 25 Jenoside ibaye mu Rwanda. Igihe kirageze ngo abahunze ubutabera bacyihishahisha bashyiriweho impapuro na ICTR zisaba ko bafatwa, bashyikirizwe ubutabera. Abagizweho ingaruka bategereje igihe kirekire cyane.”

Rugwabiza yasabye ibihugu kugira uruhare mu gufata no gushyikiriza ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gihe u Rwanda rukomeje kubaka ubwiyunge aho ubu abakoze Jenoside n’abayirokotse babanye mu mahoro, byose bishngiye ku butabera bwaciye umuco wo kudahana.

Amb. Rugwabiza yavuze ko izo ngingo enye zigaragaza imikorere mibi yaranze uru rwego, gusa yizeye imikorere myiza ku buyobozi byushya, cyane ko umucamanza Agius yagaragaje ubushake no mu gukorana na Guverinoma y’u Rwanda, kuva yahabwa izi nshingano, asimbuye Theodor Meron mu mezi atandatu ashize.


Ubwo Valentine Rugwabiza yagezaga ijambo ku muryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatatu

 

Exit mobile version