Site icon Rugali – Amakuru

Isomere iby’ abafarisayo i Kigali biha gutera Diane Rwigara amabuye –> Ese mwibagiwe Minisitiri Musoni Porotazi na Meya Kirabo?

UMUSESO N°382: Abagira amenyo mbabwira iki! Mercredi 25 Novembre 2009

Umuseso n°382 uratangaza inkuru y’agahomamunwa. Ngo Perezida Paul Kagame aherutse kugoboka ministiri Musoni Porotazi wahoze ari ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ubu akaba ari ministiri mu biro bya ministiri w’intebe (sinibuka icyo ashinzwe) hamwe na  Meya w’umujyi wa Kigali, Dogiteri Kirabo Kakira.

Abo banyacyubahiro bombi bari mu gahoteli bari basanzwe bahuriramo ku mpamvu z’ubusambanyi, umugabo wa meya Kirabo ariwe major Kakira aba yabacunze araza no ku muryango w’icyumba barimo arahagarara ategereje ko basohoka. Umukozi wa hoteli aza gutinya ko amaraso ameneka niko guterefona Musoni amubwira ko bategerejwe ku muryango. Musoni byaramuyobeye aterefona jenerali Kabarebe, uyu nawe aterefona Kakira amubwira kumwitaba ikitaraganya. Kakira arabyanga. Kabarebe bimuyobeye yiyambaza Perezida wa Repuburika, Kagame ategeka Kabarebe kohereza ingabo zikajya gukura Kakira ku muryango wa hoteli ku ngufu.

Ibyo birangiye, habaye inama y’ikitaraganya mu biro bya Kagame hagati ya Ministiri Musoni, Meya Kirabo, jenerali Kabarebe na major Kakira, iyo nama ikaba yari iyobowe na Kagame ubwe. Nyuma y’inama major Kakira ngo yatahanye n’umugore we ageze mu rugo aramuhomagura ku buryo umugore yagiye kwivuriza mu Buhinde, ubu ngo akaba yarakize izo nkoni ndetse akaba ngo yaranatashye. Ayo makuru ubwanditsi bw’Umuseso ngo buyamaranye igihe kirekire ariko bwirinze kuyatangaza butarakora iperereza rihagije.

Jean-Baptiste

Exit mobile version