Site icon Rugali – Amakuru

ISI YOSE YAMAZE KUVUMBURA KO UMWICANYI RUHARWA PAUL KAGAME ARI WE NYIRABAYAZANA WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA.

Kuva intumwa za Yezu Kristu zagera mu Rwanda zaje zigisha ko buri muntu
wese afite ishusho y’Imana, ko abantu bose ari abana b’Imana bagomba
gukundana. Iyo inyigisho nziza nk’iyo isubiwemo kenshi cyane imyaka
n’imyaniko, mu gihugu hose, igira byinshi ihindura mu mitekerereze
y’abanyarwanda. Iyo abanyarwanda bahuye n’igitekerezo kiza
kibafitiye akamaro, bakagikunda, kikabanezeza, bakakibika mu mitima yabo
nk’ubukungu nyabwo, wakibavanamo ute?

Ese kugirango utume bagicikaho wakoresha ifuni n’imbunda, igitugu
n’iterabwoba, imyambi n’imiheto, icumu n’inkota, inyundo
n’ubuhiri buteye imisumari, cyangwa DMI? Reka da! Ntibishoboka keretse
ubaboneye ikindi gitekerezo kirusha ubwiza icya mbere.

Kuva igitekerezo cya demokarasi cyagera mu mitwe y’abanyarwanda, nta
kuntu ubutegetsi butagize ngo bubapfunyikire amazi ariko abanyarwanda
bakomeza gutsimbarara kuri demokarasi yatuma bitorera mu mahoro
n’ituze uwitwa umutegetsi wabo wese. Kwima abanyarwanda demokarasi
ushaka kuyisimbuza igitugu n’iterebwoba ni nko kuvomesha urutete:
erega si abanyarwanda bonyine badashaka na gato ingoma mpotozi,
abategetsi benshi (barimo Hitler, Musolini, Pol Pot, Idi Amin Dada,
Augostino Pinochet, Ian Smith, Charles Taylor, Pik Botha, Jean Claude
Duvalier, Jean Bedel Bokassa, Zine El Abidine, n’abandi benshi)
bagerageje gukoresha igitugu n’iterabwoba birabananira. Paul Kagame
asigaye mu bategetsi bake kw’isi bica urubozo abaturage babo.
Imitegekere ye itandukanye rwose n’ibyifuzo by’aho isi yose igana:
abaturage b’isi basonzeye demokarasi n’uburenganzira
bw’ikiremwamuntu. Erega isi ubwayo yaturutse habi: tekereza igihe
abategetsi bafataga intungane Yezu Kristu bakamubamba yambaye ubusa ku
manywa y’ihangu, umujyi wa Yeruzalemu wahuruye.

Muri iki gihe tugezemo, isi iri ku ruhande rwa opozisiyo nyarwanda
ihanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubutegetsi bushyizweho
bugakurwaho n’abenegihugu hakurikijwe itegekonshinga buri wese
yibonamo. Imitegekere nk’iya Paul Kagame abantu benshi barayibwirwa
bakifata ku munwa kubera kumokorwa, abandi bakifata ku mazuru, ndetse
bamwe bakipfuka mu matwi badashaka kuyumva, abandi amarira akisuka
baririra u Rwanda.

Barwanashyaka ba opozisiyo, amateka y’isi yerekana ko Paul Kagame ari
we ufite ibitekerezo by’impitagihe bitagifite agaciro kw’isi,
umwicanyi ruharwa agomba kuvanwa ku butegetsi nk’uko byagendekeye
abandi bategetsi bameze nka we. Il faut écraser l’infâme – vanaho
umwanda ruvumwa! Udatabara inzirakarengane zicwa urubozo abireba amaze
iki? Opozisiyo nyarwanda ni yo ifite ukuri naho Paul Kagame ni umwicanyi
gusa nta gitekerezo agira giha BOSE umunezero n’ibyiringiro by’ejo
hazaza. Ntihagire umutegera amashyi amusaba amahoro kuko nta mahoro
agira, ntayo ateze kugira. Abayamutezeho nimubyibagirwe, musubize
amerwemw’isaho, mureke kwiruka inyuma y’imiyaga. Ntihagire abamusaba
demokarasi kuko ayirwanya yivuye inyuma.

Ntihagire uvuga “political space” amwegereye, kuko atayikozwa.
Ntabarirwa mu bubaka u Rwanda ahubwo ararusenya abiba ivanguramoko,
amakimbirane, ikimenyane n’icyenewabo, urwikekwe, inzara, ubukene,
ubusambo, ubujiji, ubusambanyi, ubwibone, umururumba, ubucamanza
bucuramye, ubugome ndengakamere. Abavandimwe bo muri opozisiyo
ntibagomba kumutiza umuhoro wo gusenya u Rwanda badakosorana mu rukundo
ahubwo basubiranamo bikamushimisha ko yabatsinze igitego.

Guhugurana, kujya impaka ndende zigamije kuvumbura ukuri, gukosorana,
byose ni byiza iyo bikozwe mu rukundo n’umuhate wo kworoherana,
kubahana, kwiyumanganya no gufashanya. Gutahiriza umugozi umwe ni
ngombwa kugirango twese dushyire hamwe imbaraga zacu tubashe guta kure
ingoma y’umwicanyi ruharwa. Ahubwo, reka twese turangurure icyarimwe
mw’ijwi rirerire ryumvikane kw’isi, d_uti _“Paul Kagame dégage –
genda ugiye, yoyoka nk’aho utigeze ubaho!”

Kuko ngo “Ntagahora gahanze” hari itariki ntarengwa Paul Kagame
azava ku butegetsi. Muzabaze Imana izayibabwira, irayizi neza. Buri
munsi ni ko agenda yegera iyo tariki. Imana ishobora kuba yarayishyize
kure kubera ko itegereje ko tubanza guhinduka bashya beza,
iratwitegereza igasanga n’ubwo bamwe muri twe twarahunze u Rwanda, u
Rwanda twavuyemo rutaratuvamo: n’ubwo bamwe turi mu Rwanda cyangwa mu
buhungiro, twibera mw’ivanguramoko, inzangano, inzigo, umushiha,
ibitutsi, ubutiriganya, ibinyoma, guharanira inyungu bwite aho
guhatanira inyungu rusange, kubunza urunwa, kugambanirana n’andi
mafuti ateye isoni. Birababaje kubona umunyarwanda yica undi amuhohoteye
nka Gahini n’Abeli!

Imana ikunda u Rwanda kurusha uko tuyikunda. Urwo rukundo rwayo ruruta
igiteranyo cy’inkundo zose z’abanyarwanda babayeho, abariho ubu,
n’abazabaho, kuko urukundo rwayo rutagira intangiriro n’iherezo.
Imana ibabazwa n’uko yaturagije u Rwanda rutatse ubwiza tukareka Paul
Kagame n’abambari be barugira urukiniro rw’abagiranabi. Reka
tuyikengurukire, muzarebe ko itazaturwanirira, abari imbere no hanze y’u
Rwanda tugahagurikira rimwe tuyiririmba, tuyibyinira, tunezerewe! Iyaba
amasaha yose tumara dusebanya twayahariraga kwishakamo ibisubizo no
kubakana!

Erega uko Paul Kagame ateye biteye agahinda, hari abo bitera uburakari
n’ubwihebe: mbere yo kwica abantu abanza kwiga neza ukuntu
azasibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi bwe. Yishe abari mu ndege ya
Perezida Yuvenali Habyarimana ako kanya ahita abigereka ku bahutu
b’intagondwa nta perereza rikozwe.

Kuko yari yaracengeye Interahamwe, yari azi neza nta gushidikanya ko
namara kwica Perezida Yuvenali Habyarimana, jenoside ihita itangira vuba
na bwangu, maze ayitiza umurego: yashakaga ko hameneka amaraso menshi
cyane kugirango abantu bahugire ku mivu iteye ubwoba y’amaraso, maze
iby’indege babishyire iruhande. Wagirango ayo maraso atagira ingano
yari ayo kwoza abanyarwanda ubwonko ngo batazongera kwibuka iriya ndege
ukundi no gukurikirana uwatangije jenoside ahanura iriya ndege.

Ingabo z’amahanga zashatse gutabara abatutsi bicwaga Paul Kagame
n’abambari be barasizora bazamaganira kure bivuye inyuma (musome
umugereka hasi y’iyi nyandiko). Yari azi ko izo ngabo nizigera mu Rwanda
zigahita zihagarika jenoside, ikibazo cy’indenge abantu bongera
kukigarukaho, agafatwa, kandi icyo gihe nta miziro (immunité) yari
afite kuko atari umukuru w’igihugu. Kw’itariki ya 30/04/1994,
jenoside itaramara ukwezi itangiye, umwicanyi ruharwa Paul Kagame
yarasaze arasizora rero, yanga ko abatutsi bicwaga batabarwa n’ingabo
z’amahanga, kuko yari guhita aryozwa igikorwa cy’iterabwoba cyo
guhanura indege.

Jenoside irangiye, yagombye kuyikoresha kugeza kuri iyi saha kugirango
hatagira umuryoza indege, ashaka ko jenoside ari yo ivugwa yonyine
indege ikibagirana nk’inkuru ishaje: yanika amagufa hirya hino mu
nzibutso za jenoside, agena iminsi y’icyunamo, arema amashyihamwe nka
Ibuka na Avega, yubaka urukuta ruhambaye rw’amategeko y’insobane
yerekeye ingengabitekerezo bya jenoside, ashyira abanyarwanda ku ngoyi
y’igitugu n’iterabwoba, aharabika abafaransa, afata burundu Village
Urugwiro nk’ingwate, ibyo byose ari ukwanga ko hagira umuryoza indege
yahanuye yabaye imbarutso ya jenoside. Icyo cyaha kiramufata, ntacyo
afite yireguza. Kuba atigeze ahanirwa icyaha gikomeye cyo guhanura iriya
ndege, byatumye akigerekaho ibindi byaha byinshi by’ubwicanyi
ndengakamere kugeza amagingo aya, kandi icyaha cy’indege
kiracyamukurikirana.

Ntako atagize ngo arangaze abantu bakibagirwe, none cyanze kugira aho
kijya, cyigaramiye aho, cyanze kumuvaho, wagirango aho agihungiye hose
asanga cyamutanzeyo. Yewe, afite umurimo utoroshye wo kurangaza
abanyarwanda n’abanyamahanga ngo bibagirwe indege, no gushaka ibyo
ayitwikiriza ngo itazongera kugaragara mu mitwe y’abanyarwanda.
Yabashije guhanura iriya ndege, ariko byaramunaniye kuyisibanganya ngo
ibyayo birangire uruhenu, reka tumuhe akato mu gihe akirwana nayo, maze
dukomeze kwitegura kugirango ya tariki Imana iduhishiye izasange
twararangije kwitegura bihagije, dufite mu mitima yacu demokarasi
(ihagije, itagira agatotsi kandi isabagirana ubwiza) yo gusangira na
bene kanyarwanda bose iyo bava bakagera, dusaranganye ibyiza byose Data
Yezu Kristu yatugeneye, twifurizanye amahoro, twungurane ubwenge
n’ubushishozi, dusangire akabisi n’agahiye.

Muri iyi minsi y’icyunamo, umwicanyi ruharwa Paul Kagame agiye
gukambya agahanga we n’umugore we, bakore ikinamico bamenyereye bajye
gusura inzibutso za jenoside, bitwaje indabyo nyinshi nk’abaje
gushimira abaguye muri jenoside, nk’aho abaguye muri jenoside bari
bamwemereye ko akabagira ikiraro cyo gufata ubutegetsi. Yari azi ko
abaguye muri jenoside yabataye mu rwobo abarenzaho igitaka, yibwira ko
ibyabo birangiriye aho, nyamara isi yose imaze kumenya ko jenoside
imwanditse ku gahanga we n’Interahamwe.Ni inyonjo ahetse kugeza agiye i
kuzimu we n’Interahamwe.

Mw’ihuririro ry’Inyabutatu-RPRK twanze ko Paul Kagame akurikiza ibinyoma
abaguye muri jenoside, yiha kubavuga uko yishakiye. Tuzakomeza kubwira
abaduteze amatwi ko umwicanyi wese nka Paul Kagame agomba kumenyekena,
akavumwa nk’uku duhora tumuvuma, agafatwa kandi agashyikirizwa
ubutabera, bityo ingeso mbi yo kudahana umwicanyi uwo ari we wese
igacika burundu mu Rwanda.

Paul Kagame yanze inzira y’amahoro, ahanura indege ya Perezida
Yuvenali Habyarimana bari bamaze kugirana amasezerano y’amahoro no
kuyashyiraho imikono, imivu y’amaraso iherako itemba; kugeza kuri uyu
munota akomeje kwica abanyarwanda, abandi abafungira ubusa, abandi
abambura utwabo ku ngufu (amasambu, ubucuruzi, imisoro, abagore
n’abari).

Paul Kagame yahekuye abanyarwanda batagira ingano. Ntateze gushyiraho no
gufundisha uzamusimbura, byaramunaniye; Imana iramutse imuhamagaye uyu
munsi, imivu y’amaraso yahita itemba kubera abarwanira intebe ye,
igihugu kigasubira irudubi. Dore atwicaje hejuru y’ikirunga cyenda
guturika!

Mu gihe cy’icyunamo, reka dusabire abaguye muri jenoside kandi twese
dutakambire Imana, tuyisabe gutabara u Rwanda.

Nihasingizwe Imana yumva amasengesho y’abababaye

Ni yo mubyeyi w’imfubyi, abapfakaye, impunzi, n’imfungwa zirengana.

Ni yo twese dukesha amizero y’ukubaho kwacu.

Yozefu Mutarambirwa,
Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK

Icyitonderwa: Mwisomere iyi baruwa ikurikira yanditswe na FPR ku italiki
ya 30/04/1994 ibuza amahanga gutabara abatutsi bicwaga muri jenoside yo
muri 1994.

http://inyabutatu.org/index.php/82-homepage/165-isi-yose-yamaze-kuvumbura-ko-umwicanyi-ruharwa-paul-kagame-ari-we-nyirabayazana-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda-124

Exit mobile version