Site icon Rugali – Amakuru

ISHYANGA RITAGIRA UBWENGE

Ben Rutabana

Ndagira ngo mbamenyeshe ko ntari kubatuka Banyarwanda, ahubwo Uwiteka abakunda uko muri kose, kugirango yikubitire bwa bwoko bwe bundi bw’Abiasirayeli butagonda ijosi.

Gahunda yabyo nagiye nyivuga mu mivugo, gusa ahangaha turibanda kuby’ubwoko butagira ubwenge. Uwiteka yavugiye muri Mose ngo abwire Abisirayeli abibutse ibyaha byabo, abashinje ubugome bwabo bwo kutumvira Imana, maze ababwira ko azabateza ishyari ku batari ishyanga ry’ukuri, ko azabarakarisha gukunda ishyanga ritagira ubwenge!

Nguko ngicyo icyo Imana yadukundiye!!! Ni ubwenge bucye bwacu kugirango yiheshe icyubahiro
Icyambere kigaragaza ubwenge bucye, ni ukumva ibintu nk’ibi ukabyamagana, ukanga ko Imana igukunda.
Icya kabiri ni ukubirwanya utazi ko uri gushyira muri gahunda ibyo Imana yavuze.
Icya gatatu ni ukwihandagaza ukarwana utazi uwo murwana, nyuma ukazisanga urwanya shitani n’Imana icyarimwe, kwa kubura ubwenge ukazarinda upfa utazi ibyo urimo.

KWANGA KUMVA IBY’IMANA UKAYANGIRA KO ARI WOWE IKUNDA

Bijya gutangira narinkimara gusohora album yanjye ya mbere yarimo indirimbo izwi cyane nka “KAJORITI” hari mu mpera z’umwaka wa 1995. Nfungirwa iNasho mu kwa mbere 1996, mfunganwa n’interahamwe, mfunganwa n’abandi basirikali bagenzi banjye ba APR ndetse mfunganwa n’interahamwe za DMI zimwe zoherezwaga gufasha izo kwa Sindikubwabo. Zimwe nyuma y’intambara abaturage bafataga bazigeza kuri brigade bazishinja kuba ku ma barriere zica abantu, zigahita zirekurwa.

Iyo ntafungirwa i Nasho, nta bugome bw’Abanyarwanda nari kuzasobanukirwa neza! Nubwo narimfunze, ni Imana yari yahanteretse ntabizi kugirango ngire ibyo nimenyera. Ndetse Nasho yari mu karere Brigade yanjye yacungaga, banzaniraga umushahara wanjye wa buri kwezi . Igitangaje icyo gihe ntibasibaga kuduhemba nkuko babikoraga mbere yaho cyangwa nyuma yaho. Murumva ko nari mpagaze neza mu bandi bafungwa!

Aho rero i Nasho nari narahavumbuye igiti cyiza cyane nicaraga mo nkandika indirimbo. Ni ho nahimbiye indirimbo “IBYIZA BY’INASHO.” Nahahimbiye Album yose hari mo n’indirimbo yitwa “INKURU MBI” ,muri iyo ndirimbo ndavuga nti: “Nabonye shitani imara abantu, ni bwo namenye uwo Luciferi.” Nti “nakomeje ngendagenda ngo ndebe amaherezo y’ayo mahano, nabonye agati kamwe mu nyanja, ndekere aho nzakavumba.”

Nuko rero umunsi umwe naravuye i Nasho, wa munsi interahamwe itwikira abantu mu kabari mu Migina, nakijijwe no kubanza kujya gukuramo uniforme y’abandi nari nambaye. Bagenzi banjye twasangiraga bahiriye mo. Uwo munsi rero ni bwo nigendagendeye nkuko ya ndirimbo ibivuga, mpura n’umubyeyi ngo wari umaze imyaka myinshi ategereje umusirikari uzaza akamubwira ibyo Imana yavuze ku Rwanda.

Nuko ambwira kwihana ibyaha, nkubitiye kubyabereye mu Migina nagombaga gupfira yo, nahise nihana. Nuko ambwira ho bicye, ahasigaye nkuko byahanuwe ngo Bose bazigishwa n’Imana, binsohoreraho, Imana irabimbwira. Nuko naje gusobanukirwa ka gati kamwe mu nyanja naririmbye.

Ibyakurikiyeho benshi murabizi, uko mwarwanye n’ubu mukirwana ngo murandwanya. Bamwe baranahanuye, ibyo babonaga bibaryoheye barabihanura, ibibateza ibibazo babitera ishoti kandi byose byuzuzanya. Bagatanga ubutumwa bucagase, ari nabyo biteza igihugu ibyago kuko abantu bemera ibiborohereza gusa, none ibibazo byarushijeho kuba byinshi.

Mbese murazi uko mwagiye mubyanga mwese, kuburyo nanatangajwe n’ukuntu umuntu ashobora kwanga ibyo atumvise. Hakaba noneho n’abandushaga kumenya ibyo navuze. Ikigaragara buri wese afite version ye uko abyumva cg abyifuza gutandukanye ni uko biri, ntibimubuze gushishikara akarwana, akanahimba uko yishakiye. Ibyo byose rero nta kintu bihindura ku kuri kw’Imana uretse guteza abantu ibyago gusa nogutegura ibyo Imana yavuze batabizi kandi ngo barwanaga. Uko kurwana utuka ibyo utazi, utumva ni byo bibagejeje ku buce.

IYO URWANYA IBY’IMANA UBA URI KUBISHYIRA MURI GAHUNDA

Uyu munsi reka mvuge kuri opposion gusa, abandi n’ibindi nzabivuga ho ubutaha.

Opposition uyibwira uko ibintu bihagaze ntiyumve, ikavunira ibiti mu matwi ndetse ikanakurwanya kugirango isenye rwose rya jwi ryawe rivuga ngo “Imana Imana Imana.” Na byabindi byose mwongeraho. Ariko jye ikinshimisha kikanambabaza nuko uko mubikoze kose umugambi w’Imana ukomeza ujya mbere.

Kubyerekeranye no gukuraho ubutegetsi bubi. Mvuga ikintu mukanga kucyumva kubera ko ikintu mwishyize mo ari ukurwanya Imana n’utavuga uko mu bishaka. Mukamera nka wa mwami Ahabu, umuhanuzi yabwiye ati ntujye kurwana kuko utazatsinda kandi uzagwayo. Ahabu ati iki kigabo kimpanurira ibibi, nimugifunge ndagiye ni ntabaruka nzagikanira urugikwiye. Ahabu yaherutse agenda yaguye yo, kdi yari yakoresheje ubwenge bwinshi bwo kwiyoberanya ariko umwambi yacuriwe waje ariwe ushaka ntiyarokoka.

Noneho reka mbibabwire mu bundi buryo mushobora kumva.

Nta nyeshyamba ikuraho Leta y’inyeshyamba ngo biyorohere. Biriya mukora ni ukuraguza umutwe no kwizera ibitabaho. Inyeshyamba iyo yafashe ubutegetsi, ihita isobanukirwa n’icyo yaburaga. iyo ushatse kuyikoraho ubunyeshyamba iba izi neza imbaraga zawe ukuntu ari nke cyane ikurikije izo yarifite ubwo nayo yari mwishyamba.

Icyo gihe rero ntabwo kukurwanya bizayicira ishati, ntizanakoresha na kimwe mw’icumi cy’imbaraga zayo cyane cyane igihe ukora nkuko yakoraga. Kandi namwe ba opposition nyarwanda, ikitegererezo cyanyu cg cy’intambara yanyu ni APR. Ikindi mukibagirwa ko hashize imyaka hafi 30, ibintu byinshi byarahindutse. Ni gute wakoresha uburyo bwakoreshejwe mu myaka 30 ishize ukumva ko bwagukorera?

Ikindi ntimushyize hamwe, buri wese afite inyeshyamba ze. kandi mwese mwarize, muzi neza ko inyeshyamba iyo ari nyinshi mu mitwe itandukanye, zihora ubwazo zihanganye, bityo zigata umwanya mukurushanya imbaraga zigasa nizibagiwe icyazigenzaga. Ndetse no mu mashyaka yanyu avuka buri munsi ni ko bimeze. Umwanya munini muba murwana kandi ibyo nabyo murabizi, mwarize. Iyo igihugu gifite ibibazo byinshi havuka za movements nyinshi ziharanira ibintu bitandukanye, buri wese n’ikimubabaje, icyo gihe ni ngombwa ngo bashwane kuko batababajwe na bimwe, buri wese aba ashaka ko ijwi rye ari ryo ryumvikana. Hakwiyongeraho na kamere muntu yo gushaka gutwara abandi, ibintu bikadogera.

Uko rero opposition ihagaze ubungubu, nta nstinzi igaragaza. Kuko burya mbere yo kurwana uba wabanje gutsinda, iyo urwana ushaka intsinzi burya uba wamaze gutsindwa. Ni byo bamwe njya numva bavuga ngo “tugende tujye gupfa.” Baragenda bagapfa nyine kuko ntakirenze icyo bahagurukanye! Intambara ni umushinga nk’indi, yitangire uzi uko uzayirangiza. Ntiwatangira intambara utazi n’uwo murwana uwo ariwe, utazi n’icyo urwanira nyirizina, n’ikibanza urwaniramo icyo ari cyo.

Ni nka kuriya njya mbwira bariya ba FLN nti mbahaye Kibuye kandi ntimuharenge, buriya nk’umusirikari w’inyeshyamba mba nzi ibyo mvuga. Inkero ngufi ngo yamaze abana b’abatwa! Bashobora kuba babara bati tunyuze Gikongoro tukamanuka Gitarama, Bugesera, twarara i Kigali. Aho bakaba bishe amategeko yose agenga u Rwanda ndetse n’ubwenge bwo kurwana muri rusange ndetse n’impamvu z’urugamba.

Nabemereye kona gusa ariko ntakurwambukiranya! Nkuko nabivuze mu muvugo “Umwali nkumburwa 1” aho navuze nti: “Nubwo utwarwa n’abagome uri urugogwe, uri urugo rw’Imana ni yo irwugarira, urwugurura ngo rwonwe ntazarwambukiranya!” Ibyo rero sinabivuze kubera kuryoherwa n’amagambo ahubwo ni ukuri kwambaye ubusa, biba bifite impamvu byubakiweho. Kandi koko ishyanga ritagira ubwenge, ritazi Imana, rizakora ibyaryo ryibwira ko rikoze iby’ubwenge kandi bikuzurira muri rya jambo navuze kare ryo kutamenya uwo urwana nawe!

KUMENYA UWO MURWANA NTURWANYE SHITANI N’IMANA ICYARIMWE

Opposition nyarwanda ntibazi uwo barwana nawe, ahubwo bahisemo kurwanya Imana na shitani icyarimwe bizera gutsinda. Baravuga bati iki gihugu kiyobowe nabi, tugomba kurwanya ziriya nkozi z’ibibi. Kandi nabo ubwabo nta mukiranutsi ubarimo kuko bahora banashinjanya ibyaha hagati yabo. Ubwo kandi ushaka kuyobora arashaka kuyobora cya gihugu gishakwa na Kristo Umwami, ubwo nabo bakaba barateganya kumukorera coup kandi nawe ari umugaba w’ingabo. Shitani nayo ikabireba igasanga ikomeye i Kigali kuruta uko yakomera muri opposition kandi ari hahandi inyungu ari izayo bose bayikorera. Muri bwa bw’isanzure Imana iha buri wese, irabareka byabakomerana bati Mana koko wagiyehe? kandi amakosa ari ayabo.

opposition ikora ibintu bigaragaza ko batazi ibyo barimo, barangiza bakabishwanira mo, batagira n’umucamanza wo kubakiza kandi bose bari no mu mafuti.
Ni gute wavuza iyabahanda ngo watanze inkunga yo ku rugamba, ngo barayarya kandi utarayahaye umusirikari uri ku rugamba! Ugaterura ukavuga ngo amafaranga ntiyageze ku basirikare, ngo bagize n’ibyago barabihakana. Bande bihakanye abandi? Wowe se watanze amafaranga wemeye ako abo basirikali ari abawe?

Dufate nk’urugero rwa Major Habib na bagenzi be, ni we wari commanda w’abo basirikali, niwe wari uzi ibyabo, iyo aza kurwana agakuraho ubutegetsi, mwese mwari kujya munsi ye. Ntabwo yari gukiranuka ngo arushe Imana kuko yavuze iti “abayiyengera ni bo bazayinywera.”

Ikindi kandi nta musirikari ushobora kwemera ko ziriya ngabo ari ize kandi atazirimo. Ataziri mo aba azi neza ko ntazo afite. Erega abasirikari si ibitungwa ni abantu nkawe, niba wumva ko ba Mudasiru bari abanyu ukaba waratanze amafranga yo kubafasha atari bo uyahaye, ntiwari uzi ibyo uri mo, waruri kuraguza. Iby’abapfu biribwa n’abapfumu. Aho wayatanze niba bakubwiye ko hari gahunda, tegereza ubwo irahari nyine kuko nta musirikari ushobora gufata amafaranga ngo ayohereze mu ngabo atahibereye.

Abasirikali ni abantu si ibitungwa, atekereza nkawe, ababara nkawe bya bindi byose wifuza, na we ashobora kubikenera. Icyo kintu abasivile mu kiteho, nta musirikari uzagenda ngo agufatire igihugu akiguhereze. Tuvuge wenda niyo ataba akunze gutegeka , aba agomba kureba ngo ibintu byose bigiye kuri gahunda, amahoro arahinze, ntawuzabisubiza inyuma! Aho umwuzukuru wawe yazayobora, abyiherewe n’abaturage na bo batekanye.

Kubera rero ko mutazi ibyo murimo, mutazi n’uwo murwana nawe ndetse bigaragara ko mutazi n’icyo murwanira, aho muri ubu mwaratsinzwe, ikibari imbere ni ugutsindwa.

Mbisubiremo, amategeko agenga intambara, ugomba kumenya umwanzi wawe nkuko wiyizi, ukamenya aho ushaka kurwanira kandi ugatsinda mbere y’uko urwana. Kuko intambara si ukugira ibitwaro byinshi, cyangwa umurundo w’abasirikari, intambara ni ubwenge, kandi ubwenge buruta imbaraga z’umubiri.

Muriyi minsi ibibazo biragenda byiyongera, abantu bari gupfira ubusa, gufungwa bapfa ubusa muri izi ntambara z’amafuti zitagira gahunda. Aho duherutse no kuyoberwa aho Rutabana, umwana w’iwacu arigitiye.

Ni umugabo ariko mwita umwana kuko muruta kandi iteka ryose mufata nka murumuna wanjye. Ariyo mpamvu nagerageje uburyo bwose bwo kumubuza kujya muri politiki, none ari mubibazo ariko kumutabara ntibyoroshye kuko namuburiye inshuro nyinshi, abo yitaga inshuti ze mbona ari abanzi be bo mu ishyaka rye n’aba kigali kuburyo utamenya invano y’ibi bibazo arimo. Nagerageje gushaka kumenya uko umuntu yatabara uwo muvandimwe, numvise impande zose nkumva buri wese afite urubanza.

Icyo nifuza ni ukuzongera kubona Ben, kandi abantu nibigenzura bakibonamo ikosa, bajye bagenza macye mugushinja undi kuko akenshi amakosa aterwa n’ayandi. Muri jye nizeye ko Ben ariho kandi nifuzako abantu bazumvikana bakibuka ikibatera kurwana ndetse babanze bitsinde nibwo bazatsinda umwanzi.

Tuzakomeza kuganira kw’ ishyanga ritagira ubwenge wenda umwaka wazarangira tujijutse buhoro buhoro, twemeye ko turi abaswa, Imana irusheho kudukunda.

H.T. Sankara

Exit mobile version