Site icon Rugali – Amakuru

ISHYANGA RITAGIRA UBWENGE: Igice cya 3

Nyuma y’igice cya kabiri nari ntegereje feedback kugirango mbashe gukora igice cya 3, none uwitwa William Har, (niba ari Harerimana niba ari Harugarijwe, ntumbaze) ni we uyinzaniye.

Arambwiye ngo cyera yaguye kuri cassettes zanjye agahora azumva kenshi ku munsi ngo akumva aranezerewe. Ngo mu mivugo yanjye yumvaga mo ibyubaka ngo nawe yari afite ibikomere. Arakomeza ngo; amagambo yanjye yari yuzuye ubwenge, ngo cyera navugaga ibitagenda ntitaye ku nyungu za politiki, ngo nubwo ukuri kose bitari ngombwa kukuvuga icyo gihe.

Ibyo uyu mwana ambwiye ni byo nabwirwaga n’abakuru b’icyo gihe. Ngo ukuri kose ntikuvugwa, bati rero warizize. Icyo batamenye nuko ntababwiye ukuri kose, ntabwo nigeraga mbwira umbwiye atyo, nti ntabwo wanyumvise icyo navugaga, namurekeraga ukuri kwe nkanezezwa nuko namworohereje mu kababaro ke. Naharaniye ukuva inda imwe ari byo gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda, ndetse cyane cyane abarushye n’abaremerewe, ntitaye kumabara n’amoko.

Imivugo n’indirimbo byanjye byumviswe na benshi bisobanukirwa na bacye cyane, buri muntu wese akisobanurira ibihuye n’invune ze cyangwa se irari rye. Nagiriye impuhwe abacitse kw’icumu sinaberurira ibyo navuze byose kugirango badasara, n’ubu ndakigengesera, ngenza buhoro.

Nuko rero aho uyu mwana agenda asobanukirwa uwo ndiwe, abyita ko amagambo yanjye ya cyera yari yuzuye ubwenge, yasimbuwe n’ubupfapfa. Jye naramuvuye arakira, none ngo ni jye urembye ngo nkwiye kuvuzwa Trauma kugira ngo mbe umuntu, ngo kandi yanezezwa n’icyo gikorwa. Nta nubwo ashaka kunezeza jye, naramunejeje we ashaka kwinezeza, ni ko bagabwe, bakurura bishyira, ntashaka ngo undi anezerwe. Ntibemera ko uvuga ibidahuye n’irari ryabo yabaho. Ngo nabaye umunyabitekerezo bipfuye. Ntabwo yatekereje ko atandusha ubwenge, ko ahubwo jye nabonye imyitwarire ya bamwe simbatekereze ko nta bwenge ahubwo nkagira imbabazi, nkemera ko ubwenge bwabo hari icyo budashaka kumenya ngo wenda budahungabana.

Ahubwo ahise mo kumbwira ko atari bumfate nk’urwanya Leta y’uRwanda kuko uwayirwanya aba afite uko ameze. Kuri we ntacyo ndi cyo, ndi n’umurwayi. Si ndi n’umurwayi wo kugirirwa impuhwe, uburwayi bwanjye ni igitutsi gitukirwa ku karubanda. Si ndi umurwayi akunze ngo abe yanyifuriza kuvurwa ngakira, ahubwo arifuza kunezerwa kuko ibyo navuze bitamunejeje, byaramukomerekeje.

Nyamara imyaka imaze kuba myinshi, iyo aza kuba ari imfura yari kuguma mu bujiji bwe wenda akangirira imbabazi, akavuga ati koko umuvandimwe yajyaga aduhumuriza none nawe akeneye gufashwa. Akaba yananyaruka akansura, nkuko hari abajya babikora tugahura. Nubwo biba bimeze ukuntu, ndanezerwa kuko nta kibi baba bafite ku mutima, ahubwo baba bumva turi abavandimwe. Naho uyu we nta nubwo ashaka kungirira neza bimuturutseho, ngo kereka habonetse uwagira icyo afasha ngo mvuzwe. Ibyo yabivuganye ubugome, kandi n’uwo ashaka ko amfasha ni umurusha ubugome. Kandi bikongera bikagaragara kwa kundi iri shyanga ritagira ubwenge, rishaka ngo ibintu bijye bikorwa n’abandi, buri wese akagumya yiyoberanije nubwo yaba ari we nyirabayazana.

Ubu se iri shyanga umuntu agirira neza rikamwitura inabi, ishyanga ritazi gukora neza uretse gukora nabi, hari amahoro rifite? Uzababona baririmba ngo Inkotanyi zabarokoye, ariko nta n’umwe uzumva avuga Inkotanyi zishwe ziri kubarokora. Izo nkotanyi zishwe zizira ko zaje kubarokora zirenze kuri order yo kudatabara, yatanzwe n’abo mwogeza ubu ko ari bo nkotanyi! Abacikacumu kuko mbabarira cyane, ntabwo bajya bibuka ko nzi ko nabo ari ubwoko bw’abagome! Jya utinya umuntu warokotse ubwicanyi nka jenoside, yabona mwene wabo barokokanye wasigaye ari imfubyi yuzuye ageze mu byago, ati nabambwe nabambwe!!!
Ubuse ko Mucyo JD, yajyaga amenya kuryaryaryaryana na ziriya nketanyi bigatuma murenza umunsi, bamaze kumuniga mwigeze mumenya ko hari icyo yari abamariye?
Rero mbabwire uko nteye, ngira ukuva inda imwe n’umuntu wese ubabaye ngo ngere ikirenge mu cya Yesu. Yari umunyamibabaro wamenyereye intimba ni ko byanditswe. Ni uko meze, ubundi nkareka abantu bakivugira ibyo bashaka. Bakavuga ko ngo icyo mpfa na Kagame ngo ari uko yanze guhora, nta n’umuhutu nari narya urwara cg ngo mugambanire.

Nageze i Kami bagiye kunyica, mba inshuti n’umuvandimwe w’abarushye bose. Si nkeneye ishimwe cyangwa ngo hagire ugira ngo ndashaka amajwi ku bahutu kuko ari benshi, niniyamamaza ntibazantore, sinanavuga ngo ndabakunda kuko nta gikundiro bafite ni nkamwe mwese. Jye nkundana n’umuntu gusa bitewe n’ibikorwa bye ntitaye ku mabara n’amoko.

Ariko umuhutu warokotse i Kami akabona arahasohotse mu gihe nari mpari, azagende yake indangamuntu yo ku Kibuye, nibagarura iby’amoko azashyiremo TUTSI. IKami, bicaga abatutsi ariko bagera ku bahutu ukabona ni umusanzu bari guha igihugu! Uwo umunsi we utabaga wageze, bazaga kunyibarisha ibya “kiriya gihutu”, bibwira ko binezeza kuko ngo ndi umuhezanguni mubisi. Nti rekareka uriya ni umututsi w’iwacu, ndamuzi na Se na Nyina, mwikwikora munda. Abahutu na n’ubu hari abangendera kure bakeka ko mbaneka, hari n’abo HCR ijyana iburayi ngo kuko nenda kubica, ndi DMI.

Uko muzajya munyita kose bikabafasha mujye mukomeza, jye mbereyeho kuva inda imwe namwe mwese. Ibindi by’ubutindi bwanyu ntacyo bimbwiye, inganzo yonyine iyo ije ni yo imbuza gusinzira.

Hari umuhutu twari duturanye i Kigali muri 1996, agahengera ngeze mu buriri agatera amabuye hejuru y’inzu. Ntibyambuzaga kwisinzirira, kuko narinzi ko ari ubwenge bucye nkamubabarira. Yaranyangaga gusa kdi nta n’ijambo ribi nari narigeze mubwira. Nari ntuye mu nzu ya mukuru wanjye wapfuye muri jenoside si n’iyo nabohoje.

Ashobora kuba yarandebye akabona arijye ashoboye, ntiyamenye ko ari jye muvandimwe we. Rimwe ajya kunzanira umu afande ukomeye ufite ama escort menshi ngo aze antware. Uwo mu afande ahageze ahita ampobera yibuka ko twaruhanye, arambwira ati kiriya gihutu ukirindirije iki? Ndaseka nti kiriya ni ikigoryi kihorere.

Ni byo mpora mbabwira, ntimukigire inyaryenge cyane, ntimugasuzugure undi muntu cyangwa ngo mwangane inzangano za kamere mbi. Ushobora kwanga umuntu we atakwanga, ukiruhiriza umutima, nyuma ukazamusongorera urusuti rwo kumubambaho, akaba ari wowe urujyaho.

Nk’uwo mugabo twari duturanye yabonaga muteye icyugazi, ubwo nawe afite ibyo yikekaga akibwira ko nanjye ari byo ntekereza kdi jye ibyo narabirenze.
Iwanjye hahoraga abasirikali n’abasore batandukanye, umunsi umwe biryamiye, wa mugabo atangira uko yamenyereye atera amabuye hejuru y’inzu. bari abana beza baraseka bati uyu muziki turawubyina dute!!! Bajya hanze barunda amabuye yakuzura nka pickup, batera hejuru y’inzu ya wa mugabo barangije baraza bararyama, ikibazo gikemuka burundu, baba bahanduye amavunja badaciye ikirenge.

Umuntu woroshya agera ku cyo ashaka atavunitse, kuva ubwo ntiyongeye kuntera amabuye. Rero nzakomeza mbabera umuvandimwe mwese, muzajya mwicwa n’ubugome bwanyu gusa, nta kibi kizanturuka ho uretse inama n’ineza kuri buri wese, kandi nzahora mbagenda mo nemye, nzahora nibuka ko muri ishyanga ritagira ubwenge, ko ndetse uko muri kose Uwiteka yabakunze, kandi ntawagorora icyo yagoretse!

H.T. Sankara

Exit mobile version