Site icon Rugali – Amakuru

Ishyaka PS Imberakuri rya Bernard Ntaganda rirasaba Kagame gucyura ingabo z’u Rwanda yohereje muri Centrafrique

Rwanda: Hari abona izindi ngabo zoherejwe muri Centrafrique bitari mu nyungu z’Abanyarwanda. Ishyaka PS Imberakuri ritavugarumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, risaba leta kuvana abasirikare muri Repubulika y’Afrika yo Hagati boherejweyo “mu buryo bunyuranyije n’imigenzo iteganywa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika”.

Mbere y’amatora yabaye tariki 27/12/2020 u Rwanda rwohereje abasirikare babarirwa mu magana muri Repubulika y’Afrika yo Hagati, hashingiwe ku masezerano mu by’ubwirinzi abategetsi b’ibihugu byombi bagiranye i Bangui mu 2019.

U Rwanda rusanzwe rufite abasirikare n’abapolisi babarirwa mu bihumbi bari muri icyo gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbywe bwo kugarura amahoro, MINUSCA.

Me Bernard Ntaganda ukuriye ishyaka PS Imberakuri, ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, mu itangazo yasohoye rivuga ko iri shyaka risanga;

“…ayo masezerano y’inyabubiri yo gutabarana Leta y’u Rwanda na Repubulika y’Afrika yo Hagati atarakozwe mu nyungu z’Abanyarwanda ahubwo…yarakozwe bishingiye gusa ku nyungu za politiki mpuzamahanga…”

Iri shyaka risaba inteko ishingamategeko y’u Rwanda kudaceceka, igatumiza minisitiri w’ingabo “agasobanurira Abanyarwanda iby’ayo masezerano” yatumye izo ngabo zoherezwa.

Muri iki cyumweru, umwe mu basiriakare b’u Rwanda, uri mu butumwa bwa MINUSCA muri Repubulika y’Afrika yo Hagati, yiciwe mu mirwano n’inyeshyamba hafi y’umurwa mukuru Bangui.

Ishyaka PS-Imberakuri rivuga ko abasirikare boherejwe muri icyo gihugu ku bw’amasezerano y’ibihugu byombi bakwiye kuvanwayo “kuko Abanyarwanda ntabwo babyariye kumenera amaraso igihugu kitari icyabo”.

Rikavuga ko izo ngabo zoherejwe “mu buryo bunyuranyije n’imigenzo myiza iteganywa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano.”

Mu kiganiro yatanze nyuma y’iyoherezwa ry’abo basirikare, Perezida Paul Kagame yavuze ko, batumiwe n’icyo gihugu, bagiye “kongerera imbaraga zo kwirinda ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UN”, no “kongerera abapolisi b’u Rwanda bariyo ubushobozi bwo kurinda abasiriviri, mbere y’amatora.”

Hari abantu ku giti cyabo n’imiryango itegamiye leta banenze ko u Rwanda n’Uburusiya byohereje abasirikare muri iki gihugu, mu gihe hasanzwe hari ingabo z’Umuryango w’abibumbye zigera ku 12,800 zoherejweyo.

Hari n’abandi bashimye u Rwanda koherezayo ingabo z’inyongera mu gikorwa cyo gutabarana no kurinda amahoro nk’umuti ibihugu bya Africa byishakiye ubwabyo.

Exit mobile version